Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi ‘FIFA’ yamaze gutangaza ko igiye kwihutisha gahunda yo gutanga icyiciro cya kabiri cy’amafaranga igenera abanyamuryango bayo, aya mafaranga agatangwa mbere y‘igihe cyari giteganyijwe kugirango bahangane n’ingaruka z’icyorezo cya Coronavirus gikomeje kuzengereza Isi.
Kugeza
magingo aya amakipe menshi yo mu Rwanda yahagaritse guhemba abakinnyi ndetse n’abandi
bakozi bao bitewe no kubura amafaranga kubera ko inzira nyinshi amakipe
yinjizagamo amikoro zifunze, aho ni nko ku bibuga ndetse no mu
bafatanyabikorwa.
Rayon
Sports ni imwe mu makipe atunzwe n’amikoro ava mu bafana ndetse n’abakunzi bayo
ndetse n’abafatanyabikorwa bayo, kuri ubu yahagaritse guhemba abakinnyi ndetse
n’abakozi bayo kubera amikoro macye yatewe no guhagarika ibikorwa bya siporo mu
Rwanda kubera icyorezo cya Coronavirus.
Mu
minsi ishize perezida w’iyi kipe Sadate Munyakaze aherutse gutabariza amakipe
yo Rwanda asababa Leta ko yabafasha guhemba abakinnyi kubera ko nta bushobozi
amakipe yabona muri iki gihe coronavirus yahagaritse ibikorwa bya siporo, gusa
ariko Leta yamusubije ko bitakunda ahubwo amakipe agomba gushaka uburyo
bushoboka yakwikura muri ibi bihe bigoye.
FIFA
buri mwaka hari amafaranga igenera abanyamuryango bayo kugira ngo bashobore
gushyira mu bikorwa imishinga, aya mafaranga atagwa mu biciro bibiri.
Binyuze
mu buryo bw’amashusho, Perezida wa FIFA Gianni Infantino, yageneye
ubutumwa amashyirahamwe 211 yibumbiye
muri iyi mpuzamashyirahamwe, yavuze ko guhangana n’ingaruka z’ubukungu ari
kimwe mu bintu bitatu byihutirwa FIFA igiye gukoraho mu rwego rwo guhangana
n’icyorezo cya Coronavirus cyashegeshe mupira w’amaguru.
Yagize
ati“akazi twakoze mu myaka ine ishize katumye kuri ubu muri FIFA duhagaze neza
mu bijyanye n’ubukungu, gusa amafaranga dufite si aya FIFA ni ay’umupira
w’amaguru bityo dukeneye gutekereza icyo gukora kuko biri mu nshingano zacu.”
Infantino
akaba yatangaje ko kugeza ubu hatangiye gukorwa inyigo y’ingaruka Coronavirus
yagize ku mupira w’amaguru kugira ngo harebwe neza icyo hakorwa n’uburyo haba
hari amashyirahamwe yafashwa mu bijyanye n’ubukungu.
Ni
muri urwo rwego Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’rigiye
guhabwa 500 000$ akaba angana na Miliyoni 469Frw, mu gukomeza guhangana n’ingaruka z’icyorezo
cya Coronavirus mu mupira w’amaguru w’u
Rwanda.
FERWAFA igiye guhabwa akayabo kazayifasha guhangana n'icyorezo cya COVID-19
TANGA IGITECYEREZO