RFL
Kigali

FERWAFA igiye guhabwa hafi Miliyoni 470 Frw yo guhangana n’ingaruka za Coronavirus

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:14/04/2020 15:35
0


Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi ‘FIFA’ yamaze gutangaza ko igiye kwihutisha gahunda yo gutanga icyiciro cya kabiri cy’amafaranga igenera abanyamuryango bayo, aya mafaranga agatangwa mbere y‘igihe cyari giteganyijwe kugirango bahangane n’ingaruka z’icyorezo cya Coronavirus gikomeje kuzengereza Isi.



Kugeza magingo aya amakipe menshi yo mu Rwanda yahagaritse guhemba abakinnyi ndetse n’abandi bakozi bao bitewe no kubura amafaranga kubera ko inzira nyinshi amakipe yinjizagamo amikoro zifunze, aho ni nko ku bibuga ndetse no mu bafatanyabikorwa.

Rayon Sports ni imwe mu makipe atunzwe n’amikoro ava mu bafana ndetse n’abakunzi bayo ndetse n’abafatanyabikorwa bayo, kuri ubu yahagaritse guhemba abakinnyi ndetse n’abakozi bayo kubera amikoro macye yatewe no guhagarika ibikorwa bya siporo mu Rwanda kubera icyorezo cya Coronavirus.

Mu minsi ishize perezida w’iyi kipe Sadate Munyakaze aherutse gutabariza amakipe yo Rwanda asababa Leta ko yabafasha guhemba abakinnyi kubera ko nta bushobozi amakipe yabona muri iki gihe coronavirus yahagaritse ibikorwa bya siporo, gusa ariko Leta yamusubije ko bitakunda ahubwo amakipe agomba gushaka uburyo bushoboka yakwikura muri ibi bihe bigoye.

FIFA buri mwaka hari amafaranga igenera abanyamuryango bayo kugira ngo bashobore gushyira mu bikorwa imishinga, aya mafaranga atagwa mu biciro bibiri.

Binyuze mu buryo bw’amashusho, Perezida wa FIFA Gianni Infantino, yageneye ubutumwa  amashyirahamwe 211 yibumbiye muri iyi mpuzamashyirahamwe, yavuze ko guhangana n’ingaruka z’ubukungu ari kimwe mu bintu bitatu byihutirwa FIFA igiye gukoraho mu rwego rwo guhangana n’icyorezo cya Coronavirus cyashegeshe mupira w’amaguru.

Yagize ati“akazi twakoze mu myaka ine ishize katumye kuri ubu muri FIFA duhagaze neza mu bijyanye n’ubukungu, gusa amafaranga dufite si aya FIFA ni ay’umupira w’amaguru bityo dukeneye gutekereza icyo gukora kuko biri mu nshingano zacu.”

Infantino akaba yatangaje ko kugeza ubu hatangiye gukorwa inyigo y’ingaruka Coronavirus yagize ku mupira w’amaguru kugira ngo harebwe neza icyo hakorwa n’uburyo haba hari amashyirahamwe yafashwa mu bijyanye n’ubukungu.

Ni muri urwo rwego Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’rigiye guhabwa 500 000$ akaba angana na Miliyoni 469Frw,  mu gukomeza guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya  Coronavirus mu mupira w’amaguru w’u Rwanda.


FERWAFA igiye guhabwa akayabo kazayifasha guhangana n'icyorezo cya COVID-19


Igisubizo Perezida wa Rayon Sports yahawe n'uwari Minisitiri w'Ubutegetsi bwa Leta





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND