RFL
Kigali

Kenya: Bakoze ubukwe mu minota 30 bwitabiriwe n’abantu 15

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:14/04/2020 12:06
0


Kennedy Muriithi na Paulie Waithira bahamije isezerano ry’abo nk’umugabo n’umugore mu bukwe bwamaze iminota 30 bwitabirwa n’abantu 15 mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19 giterwa na Coronavirus.



Ubukwe bw’aba bombi bwabaye kuri uyu wa Mbere tariki 13 Mata 2020 mu rusengero rwitiriwe Mutagatifu Andrew ruherereye mu gace ka Thika muri Kenya. 

Bombi bakoze ubukwe bagaragiwe n’abantu 15 batarimo ababyeyi b’umukobwa bitewe n’uko babuze icyemezo cy’ubuyobozi kimerera gutaha ubukwe bw’umwana wabo.

Mbere y’uko buri wese yinjira mu rusengero rwabereyemo ubukwe yabanzaga gusukura intoki ze akoresheje umuti wica mikorobe (sanitizer).    

Amafoto yasohowe y’aba bageni abagaragaza buri umwe yambaye masike (mask) imurinda ndetse buri wese ategeranye n’undi.

Citizen ivuga ko mu busanzwe uru rusengero rwakira abantu 1000 ndetse ngo abanyamakuru bari bitabiriye ubu bukwe baruta ubwinshi abatumirwa. 

Ubukwe bw’aba bageni bwanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga byorohera abatitabiriye kubukurikirana.

Kennedy Muriithi na Paulie Waithira batangiye gutegura ubukwe, guhera muri Mutarama 2020. 

Bavuze ko nta birori byo kwiyakira, ahubwo ko basangirira hamwe n’abantu bafi b’imiryango yombi.

Banavuze ko batari gusubika ubukwe bw’abo kubera Covid-19 ‘kuko ubukwe ni isezerano ry’Imana.” 

Kubijyanye n’impano zihabwa abageni, bavuze ko mbere y’uko ubukwe bavuganye na buri wese wateguye impano ayiboherereza mbere y’uko umunsi nyirizina ugera.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima ku Isi (OMS), rivuga ko gusomana ari imwe mu nzira ishobora gutumwa umwe yanduza undi Coronavirus.  

Aba bageni nabo ntibigeze basomana nk’uko bisanzwe bigenda mu bukwe bumwe na bumwe.

Bamwe mu bari bafite umushinga w’ubukwe muri Kenya barabuhagaritse bitewe n’iki cyorezo cyugarije Isi muri iki gihe.  

Kugeza ubu muri Kenya hari abantu 208 banduye Coronavirus, 40 barayikize naho icyenda barapfuye.

Ni mu gihe ku rwego rw’Isi, abantu 1,920,918 banduye Coronavirus, ibihumbi 453,289 barayikize naho 119,686 yarabishe.

Umugeni yahawe urupapuro rwemeza ko basezeranye imbere y'Imana arushyira mu mufuko w'ikote ry'umugabo we

Bakoze ubukwe mu gihe cy'iminota 30 bagaragiwe n'abantu 15 batarimo ababyeyi b'umugeni

Aba bageni bari bicaye bashyizemo intera bitandukanye nk'ibisanzwe aho intebe y'umugeni n'iy'umusore ziba zegeranye


Ubukwe bw'aba bombi bwabariwe amashilingi ibihumbi 20 yakoreshejwe mu gihe cyo kurya






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND