RFL
Kigali

Ibintu by’ingenzi wamenya ku bihugu 2 byo muri Afrika bitarageramo Coronavirus

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:14/04/2020 1:34
0


Umugabane wa Afrika ugizwe n’ibihugu 54, muri byo 52 bifite abarwayi ba coronavirus ndetse byinshi muri byo abaturage babyo bafite ikibazo cy'inzara muri iyi minsi cyane cyane nk'abari batunzwe n’ibiraka. Lesotho na Comoros ni byo bihugu bidafite umuntu n'umwe urwaye Covid-19



Magingo aya Africa ifite abarwayi ba Covid-19 basaga 14,573 naho abamaze guhitanwa nayo ni 790 mu gihe abamaze gukira bangana na 2,823. Gusa nubwo bimeze uko hari ibihugu bitarakorwaho n'iyi ndwara ari byo Lesotho na Comoros.

Ku rwego rw’Isi Africa ifite 0.76% by’abarwayi ba covid-19 ndetse ikagira impuzandengo ya 0.66% y'abamaze guhitanwa n’iyi ndwara. Ku Isi igihugu kibasiwe cyane n'iyi ndwara ni igihugu cy’igikomerezwa ari cyo Leta Zunze Ubumwe za Amerika ifite abagera kuri 30.4% by’abarwayi bose bo ku Isi. Leta ya New York irarusha ibihugu byose byo ku Isi kwibasirwa kuko ifite abagera ku 195, 031 bangana na 33.42% by'abarwayi bose ba covid-19 bo muri Amerika.

Menya amakuru y’ibanze kuri ibi bihugu 2 bitararangwamo n’indwara ya covid-19

1.      Lesotho

Umubare w’abaturage: Miliyoni 2

Umurwa mukuru: Maseru

Ibihugu bihana imbibi: Lesotho izengurutswe na Africa y'Epfo

Aho iherereye: Mu Majyepfo ya Africa

Ururumi rukoreshwa: Sesotho English

Ifaranga rikoreshwa yo: ZAR

Lesotho ni igihugu kizengurutswe na Africa y'Epfo. Abagore hafi ya bose bo muri Lesotho barengeje imyaka 40, bose bafite ubwandi bwa HIV. Iki gihugu cyakoronijwe n' u Bwongereza kiza kubona ubwigenge mu 1966. 

Ubuso bwa Lesotho burangana na 30,000 km2. Mu yandi magambo Lesotho iraruta u Rwanda ho 3662 km2. Abaturage bo mu gihugu cya Lesotho ubukungu bwabo bushingiye cyane cyane ku buhinzi, ubworozi n'ubucukuzi bw’amabuye y'agaciro.   

2.      ComorosUmubare w’abaturage: 869,601

Umurwa mukuru: Moroni

Ibihugu bihana imbibi: iki gihugu ni ikirwa kiri mu nyanja y’Abahinde

Aho gihereye: Amajyepfo y’Uburasirazuba bwa Africa

Ururumi rukoreshwa: Comorian, French, Arabic

Ifaranga rikoreshwa yo: Comorian franc (KMF)

Ikirwa cya comoros kiri mu nyanja y’Abahinde ugenekereje kirajya guhana imbibi na Mozambique. Comoros ni cyo gihugu cy’Abarabu kiri mu Majyepfo y’Isi (South hemisphere). 

Iki gihugu ubukungu gifite ahanini kibukura ku buhinzi ndetse n’ubworozi. Ubuso bwa comoros burangana na 1,659 km², ugendeye ku ngano y’u Rwanda rukubye iki kirwa ishuro 15.87.

Ibi bihugu impamvu bitaragira umurwayi n'umwe wa covid-19 ntivugwaho rumwe na benshi, gusa nko ku ruhande rwa Comoros byapfa kumvikana kuko iri mu nyanja igihe baba bakumiriye abantu bakijyamo byagorana ko barwara ariko ku ruhande rwa Lesotho ntibisobanutse kuko izengurutswe na Africa y'Epfo kandi ni yo ifite abarwayi benshi ba Covid-19 ku mugabane wa Africa.  

Ibindi bihugu ndetse n’ibirwa bitaragaramo umuntu urwaye Covid-19 harimo; Kiribati, Lesotho, Marshall Islands, Micronesia, Nauru, North Korea, Palau, Samoa, Sao Tome, Solomon Islands, Tajikistan, Tonga, Turkmenistan, Tuvalu na Vanuatu.

Src: WHO; Johns Hopkins


Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND