RFL
Kigali

#Kwibuka26: Manzi le Poète yasohoye umuvugo 'Kanyarwanda mwene muntu'-WUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:13/04/2020 16:17
0


Umusizi Manzi Tristan Arsène uzwi nka Manzi le Poète, yasohoye umuvugo yise “Kanyarwanda mwene muntu”, nk’umusanzu we muri iki gihe Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.



Uyu muvugo we wubakiye ku butumwa bwo kumvisha Abanyarwanda ko ari bamwe ko icyatumye u Rwanda ruca mu mahano ya Jenoside yakorewe Abatutsi ari ukubera urwaho bahaye abera bakabona aho babahera.  

Manzi avuga ko muri iki gihe u Rwanda rwibuka runahanganye n’icyorezo cya Covid-19, abahanzi basabwa gukora ibihangano bitanga ubutumwa bw’ihumure kandi bagaharanira gushyira amateka mu bihangano byabo.

Yavuze ko ibi byakorwa mu rwego rwo kurinda no gukomeza gusigasira amateka. Ati “Ni mu buryo bwo kugira ngo tuyasigasire atazibagirana (…), ntekereza ko umuhanzi w’iki gihe afite umukoro wo kubakira ku mateka yacu kugira ngo atazasibangana.”

Manzi avuga ko abahanzi bafite ijwi rinini rigera kuri benshi ku buryo ari bamwe mu bagira uruhare rukomeye mu isanamitima rikenewe muri iki gihe. Manzi w’imyaka 21 ni umwanditsi w’imivugo akaba n’umusizi, imivugo ye yamenyekanye irimo nka ‘Urukundo ruri he?’, ‘Who are you to chase the king?’. ‘Prove them wrong’, ‘The peak i dreamt to reach, ‘History’ n’indi.

Umusizi Manzi yasohoye umuvugo yise "Kanyarwanda mwene muntu"

KANDA HANO WUMVE UMUVUGO "KANYARWANDA MWENE MUNTU" WA MANZI LE POETE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND