RFL
Kigali

Coronavirus: Afrika mu bukene bukabije bwaherukaga kubaho mu myaka 25, ubwiyongere bw'abaturage ku kigero cya 2.7%

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:13/04/2020 18:51
0


Ubwiyongere bw'abaturage buri hejuru cyane muri uyu mwaka. Idindira ry’ubukungu riri ku kigero cya 5.1% muri Afrika. Ibihugu by’Africa bizahomba ari hagati ya miliyaridi $37 na $79 nk'ingaruka z'icyorezo cya Coronavirus.



Coronavirus ni icyorezo cyateye Isi ititeguye. Umunyarwanda yabivuze neza ngo "Burya iminsi iteka inzovu mu rwabya". Aha ntawatinya kuvuga ko Isi nayo muri iyi minsi yabaye ubw'iyi nzovu yakwiriye mu rwabya. Umugabane wa Afrika wari usanzwe umeze nk'ucumbagira mu bukungu magingo aya birasa n’ibyahumiye ku murari.

Ubukungu bwa Afrika bugiye gusubira inyuma ku kigereranyo cya 5.1% ugeranije n’umwaka ushize. Abahanga mu bukungu hamwe na Banki y’Isi bavuga ko "igihombo gikabije gishingiye kw'isubiranyuma ry’ubukungu".  AfriKa yaherukaga kugira igihombo kiri kuri uru rwego, mbere y’imyaka 25 ishize

Uyu mwaka wa 2020, byari byitezwe ko Afrika ubukungu buzazamuka ku kigereranyo cya 3.6% hagendewe ku musaruro mbumbe wari wabonetse umwaka washize. Magingo aya, intero ihari isa nibangamye ni ubwiyongere, bwitezwe ko bushobora kuzagera ku kigereranyo cya 2.7% by'Abaturage batuye Afrika ndetse buzaba bwiganje mu bihugu byo munsi y'ubutayu bwa Sahara.

Ibigo byigenga ndetse n’imiryango itegamiye kuri leta y'ubu, icyo ishyize imbere ni uguhangana n'uburyo barwanya ikwirakwira ry'iki cyorezo ndetse bagerageza no gushakira ibiribwa abantu bari kwicwa n’inzara.

Ubu hafi y’ibihugu byose byo muri Afrika byarafunze nk'uko bimeze hirya no hino ku Isi. Muri Afrika imijyi yinjizaga agatubutse ikavanye ku bikomoka kuri peterori, ndetse n’ubucuruzi muri rusange hafi ya yose yarafunze. Biragaragara ko aha ari naho hava icyuho gikabije cy’idindira ry’ubukungu bwa Afrika. Aha twavuga nk’umurwa mukuru wa Angola, Africa y'Epfo na Nigeria.

Nyakubahwa, Hafez Ghanem umuyobozi wungirije wa Banki y’Isi ku rwego rwa Afrika, yatangaje ko bari gukora ibishoboka byose ngo barebe ko hagira igikorwa ubukungu ntibukomeze kudogera ndetse banahangana n’ibibazo bishingiye ku nzara iri guterwa n'iki cyorezo. Banki y’Isi itangaza ko bari gutegura Miliyari $160 zo kuzafasha umugabane wa Afrika, mu kuzahura ubukungu mu mezi 15 ari imbere.

Kuwa 8 Mata 2020, Banki ishinzwe iterambere rya Afrika yavuze ko igiye gutanga Miliyari $10, ku bihugu bya Afrika mu rwego rwo guhangana n’ibyuho biri gutezwa na covid-19 mu bukungu. Umugabane wa Afrika ufite abarwayi ba Covid-19 bangana na 14,497 naho abamaze guhitanwa n'iyi ndwara barangana na 788, umubare w'abakize urangana na 2,823.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND