Buri mwaka u Rwanda rwibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside 1994, buri munsi usanga ufite amateka yawuranze n’uburyo Abatutsi bishwe urw’agashinyaguro. Tariki ya 13 Mata 1994, mu mpande zitandukanye zigize igihugu hishwe Abatutsi 2200 bari bahungiye muri Kiliziya ya Kibeho aho ubu ni mu Karere ka Nyaruguru.
Impunzi z’Abatutsi zisaga 35000 zaturutse muri za
Komini Rukira, Rusumo, Birenga, Kigarama na Rukara no ku musozi wa Nyarubuye,
ziciwe kuri Kiliziya ya Nyarubuye n’Interahamwe ziyobowe na Burugumesitiri
Sylvestre Gacumbitsi (wakatiwe igifungo cya burundu na ICTR) afatanyije na
Evariste Rubanguka wari umucamaza kuri komini n’abajandarume bo mu kigo cya
Nasho. Uwo munsi Abatutsi 18 gusa ni bo barokotse ubwo bwicanyi.
Nyuma y’ibyumweru bibiri ingabo za FPR Inkotanyi
zimaze gufata Nyarubuye, zahasanze imirambo imwe yarariwe n’imbwa, zicukura
imva rusange imbere ya kiliziya zirabashyingura.
Abatutsi bari bahungiye ku Kiliziya ya Musha (ubu ni mu Karere ka Rwamagana) kandi barishwe bose.
Muri icyo gihe
interahamwe zishe Abatutsi bose bari bahungiye kuri Kiliziya ya Gishaka muri
Bumbogo. Zakusanyirije abatutsi b’i Shyorongi, Kanyinya (mu Karere ka
Nyarugenge) mu nzu ya Mukarumanzi, zirabica bose zirabarangiza.
Abatutsi bari bahungiye
ahahoze urusengero rwa ADEPR (rwahindutsemo urwibutso rwa Jenoside) mu Murenge
wa Rusiga nabo barishwe kimwe n’ab’i Rukara mu Karere ka Kayonza.
Abatutsi bari bahungiye
mu ishyamba ryo ku musozi wa Maranyundo, muri Bugesera nabo barishwe. Guhera ku
itariki ya 13 Mata 1994, Abatutsi bose Interahamwe zicaga zibakuye i Cyabakamyi,
Rwabicuma n’ahandi (mu Karere ka Nyanza) zabajugunyaga mu mugezi wa Mwogo.
Abatutsi bagera 30,000
bari bahungiye mu Kiliziya ya Kibeho, bagabweho ibitero bibiri n’Interahamwe,
zicamo abagera 2200, kubera kwirwanaho kw’impunzi, zabashije kwirukana Interahamwe.
Abatutsi bari bahungiye kuri Komini Kinyamakara, ku mashuri ya Mbogo no ku musozi wa Mbogo, ubu ni mu Karere ka Huye, bishwe n’Interahamwe ziturutse mu ma Komini anyuranye ya Perefegitura ya Gikongoro.
Ibindi wamenya kuri iyi tariki
Hishwe Abatutsi i Mururu bicirwa ahitwa Nyakanyinya. Hishwe Abatutsi i Gaseke muri komine Nyakabuye bicirwa ahitwa Kinunga (Cyangugu).
Hishwe Abatutsi i
Nyakabuye mu Kagali ka Gaseke mu Mudugudu wa Kinunga bicirwa ahitwa Kinunga
(Cyangugu).
Abatutsi barakomeje baricwa i Nyakabuye mu Kagali ka Kamanu mu Mudugudu wa Mpanga bicirwa ahahoze ari Komine Nyakabuye (Cyangugu).
Hishwe Abatutsi b’i Gitambi mu Kagali ka Gahungeri Umudugudu wa Kamagaju. Hishwe Abatutsi b’ i Karenge (Cyangugu).
Hishwe Abatutsi i Kibingo muri Gihombo (Cyangugu) bicirwa kuri Paruwasi ya Kibingo. Hishwe Abatutsi bo ku Muhororo muri Kirimbi (Nyamasheke).
Abatutsi benshi baroshywe mu mugezi wa Nyabarongo ku Cyome i Gatumba (Ngororero). Hishwe Abatutsi benshi i Kibilira muri Ngororero.
TANGA IGITECYEREZO