RFL
Kigali

Abapasiteri n'abahanzi batanze ubutumwa bw’ihumure mu #Kwibuka26 banavuga kuri Pasika yizihijwe abantu bari mu ngo

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:12/04/2020 7:30
0


Abanyamadini bayobora insengero zitandukanye zikorera hano mu Rwanda, n'abahanzi biganjemo ab'amazina azwi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, batanze ubutumwa bw'ihumure muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi. Banavuze kuri Pasika yizihijwe kuri iki Cyumweru.



Tariki 12 Mata ni bwo Pasika y'uyu mwaka wa 2020 yizihijwe hirya no hino ku Isi. Ni umunsi abakristo bizihizaho Izuka rya Yesu/Yezu Kristo. Pasika yo muri uyu mwaka ntabwo yizihirijwe mu nsengero nk'ibisanzwe kuko ibaye mu gihe abantu bose bari mu ngo zabo muri gahunda ya 'Guma Mu Rugo' yo kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya Coronavirus cyugarije Isi, kikaba kimaze gutwara ubuzima bw'abantu barenga ibihumbi 108 ku Isi naho abamaze kwandura bose hamwe bararenga Miliyoni imwe n'imihumbi 700.

Iyi Pasika ibaye kandi mu gihe u Rwanda ruri kwibuka ku nshuro ya 26 amateka ashaririye rwanyuzemo ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 yahitanye abarenga Miliyoni imwe mu minsi 100. Insanganyamatsiko yo #Kwibuka26 ni 'Kwibuka Twiyubaka' aho abanyarwanda bibuka ariko badaheranwa n'agahinda ahubwo bukaba u Rwanda rubereye abanyarwanda bose, ruzira amacakubiri n'ingengabitekerezo ya Jenoside.

Mu kiganiro INYARWANDA yagiranye n'abanyamadini n'abahanzi mu muziki wa Gospel, bahumurije abanyarwanda bose muri rusange by'umwihariko ababuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu bantu barenga 15 twaganiriye nabo, buri umwe yatanze ubutumwa bw'ihumure bwiganjemo ubusaba abantu kurangwa n'Urukundo n'Ubumuntu, ndetse bunibutsa ko na Pasika yizihizwa buri mwaka intego yayo ari uko abantu bareka ibyaha bakubahiriza amategeko y'Imana aho iriruta ayandi yose ari iryo 'Gukundana'.

Liza Kamikazi


Ni umuramyi ubarizwa muri New Life Bible church. Yagize ati "Muri iki gihe twibuka ku nshuro ya 26 Genocide yakorewe Abatutsi, ndahumuriza buri munyarwanda by'umwihariko uwacitse ku icumu mubwira ngo mpore kandi komera. N'ubwo turi mu bihe bigoye byo ku guma mu ngo, ntibitubuze gufata umwanya wo guhumurizanya ndetse dufatana mu mugongo, tubwirana ibyururutsa imitima kuko twabikorera no kuri za telephone ndetse n'imbuga nkoranyambaga. Mu gihe nk'iki kandi dusubize amaso inyuma, twibuke icuraburindi Imana yadukuyemo maze dusigasire urumuri rwayo twimika urukundo."

Kuba Pasika rero idusanze mu gihe abantu batemerewe guteranira mu nsengero kubera icyorezo cya Corona Virus ntibitubuze kwizihiza izuka ry'Umwami n'Umucunguzi wacu Yesu Kristo kuko ijambo ry' Imana ritubwira ko aho babiri cyangwa batatu bateraniye mu izina ry'Imana, nayo iba iri kumwe nabo, bivuze ko n'ingo zacu ari insengero. Kandi iyo dusomye mu byakozwe n'intumwa tubona ko bakundaga guteranira mu ngo zabo, basenga, biga ijambo banamanyura umutsima."


Yakomeje ati "Ku bantu bibana na bo hari uburyo bwinshi bwo gukurikira amateraniro haba kuri radio, television ndetse n'imbuga nkoranyambaga. Twizihiza Umwami wacu kandi muri ibi bihe amahanga ajegajejwe n'iki cyorezo, twibuke ko Yesu ari we wenyine byiringiro bitajegajezwa kuko yanesheje urupfu. Dusabire abatuye isi n'ababayobora, dusabire abarwayi ndetse n'ababavura, dusabire ababuze ababo n'abagezweho n'ingaruka z'iki cyorezo mu buryo bumwe cyangwa ubundi, ndetse dusabire n'abashakashatsi.

Nk' abakristo kandi twizihize Pasika dufasha abatishoboye, tubereka urukundo rwa Kristo, tubwira abatamuzi ineza ye no gukomera kwe. By'umwihariko muri iki gihe aho abantu bamwe na bamwe bari basigaye bahakana Imana bumva ko bihagije, tubasabire ngo Imana ibihishurire maze bayicire bugufi. Dukomeze kandi kubahiriza amabwiriza ya Leta yo kwirinda ikwirakwizwa rya Coronavirus tunaguma mu rugo."

ArchBishop Dr Laurent Mbanda


Ni Umuyobozi Mukuru w’Itorero Angilikani mu Rwanda akaba n’Umuyobozi wa PEACE PLAN ihuriza hamwe amadini n’amatorero yo mu Rwanda. Mu butumwa bwe, yahumurije abanyarwanda bose by’umwihariko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yavuze ko ijambo ry’Imana ririmo ubutumwa bw’ihumure.

Yatangiye agira ati “Nagira ngo mbifurize Pasika nziza aho muri mu ngo zanyu, mwicaye muri salon zanyu n’imiryango. Ndabaramukije kandi dukomeza kwihangana no gukomeza abacitse ku icumu rya Jenoside ariko kandi no gukomeza abanyarwanda bose tubabwira y’uko hari ibyiringiro kandi ijambo ry’Imana riduha ibyiringiro.”

Mu butumwa yatanze kuri iyi Pasika akabugenera abanyarwanda bose n'abakristo bose, yikije cyane ku byiringiro ahamagarira buri umwe kwiringira Imana, ati “Ibyiringiro bidufasha kureba no kwerekeza mu gihe kiri imbere mu gihe kizaza. Hari uwavuze ngo 'ibyiringiro ni umwitozo w’ibyo twifuza tutari twageraho'.

ArchBishop Mbanda yavuze ko ibyiringiro byongerera abantu ukwizera. Ati 'Ibyiringiro kuri njyewe ni no kubona Imana isohoje ibyo wayitegerejeho ikabikugezaho kuko wayizeye, ukavuga ngo Imana mu gihe cyayo izantabara, noneho ikagutabara ikabikora ikagucisha mu ishyamba intare ntizikurye,…” Zaburi 119: 114 “Ijambo ryawe ni isoko y’ibyiringiro byanjye”

Ati “Imana yacu iriho, Imana ikunda u Rwanda, ya yindi bavuga ngo yirirwa ahandi igataha i Rwanda, nongere mbivuge ahubwo yirirwa i Rwanda ikanarara i Rwanda uretse ko Imana ibera hose icyarimwe. Iyabanye n’abanyarwanda mu bihe bikomeye na twe twese kugeza uyu munsi ikaba itugejeje aho tugeze ahangaha, bantu b’Imana iracyariho. Iyabanye nawe muri bya bihe bikomeye, iracyariho,…“


ArchBishop Dr Mbanda yasabye abanyarwanda kutiheba, kudakuka umutima, kutagira ubwoba kuko Imana iri kumwe nabo. Ati "Kuko Uwiteka Imana iri kumwe nawe aho uzajya hose, iri kumwe n’u Rwanda, iri kumwe n’abanyarwanda izaturinda kandi yaraturinze kandi iracyaturinze. N’aho uri muri salon iwawe, Imana izakurinda. Reka dukomeze turwanye Coronavirus, reka dukomeze dukarabe intoki n’amazi meza n’isabune, reka twirinde twe kujya twegerana, reka dukomeze kwiyubaka nk’abanyarwanda kandi dushishikarire no gusigasira ibyo tumaze kugeraho.

Kwiyubaka, kwirinda Coronavirus, bisaba ubutwari. Reka dukomeze kuba intwari z’abanyarwanda, hari abatubanjirije, hari abatubereye intwari, hari abo tuzi hari n’abo tutazi, reka dutere ikirenge mu cyabo. Twirinda ibyorezo, twirinda icyo ari cyo cyose cyazana umutekano mucye mu gihugu cyacu, bidusaba rero gukomera ku bumwe bwacu, bikadusaba kugira ubwenge,…"

Yasabye abantu kwitondera amategeko y’Imana ariko na none bakitondera amategeko y’ubuyobozi bwa Leta kuko bushyirwaho n’Imana. Yabasabye kubahiriza amabwiriza ya Leta mu kwirinda icyorezo cya Covid-19 abizeza ko Imana izabatsindira iki cyorezo. Yavuze ko urebye amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo, ukareba aho rugeze uyu munsi rwiyubaka, hari impamvu zo gushima Imana kuko nta gushidikanya ko imbere ari heza.

Aime Uwimana: Umuramyi benshi mu bahanzi bafatiraho icyitegererezo


Ati "Ku bijyanye no kwibuka na stay at home nabihanganisha nti muhumure kandi mukomere mbaha ibi byanditswe; Ni yo iha intege abarambiwe, kandi utibashije imwongeramo imbaraga. (Yesaya 40:29). Tegereza Uwiteka, Komera umutima wawe uhumure, Ujye utegereza Uwiteka.(Zaburi 27:14).

Ku bijyanye no kwizihiriza Pasika mu rugo nabyo kuko ari byo bihe turimo ntacyo bitwaye byakorwa mu muryango cyangwa uri wenyine, igikuru ni ukwibuka, kuzirikana icyo Kristo yadukoreye (kutwitangira no kuducungura no guha abamwizera bose agakiza) ubundi tukamushimira tukamuramya."

Pastor Desire Habyarimana: Umwe mu bapasiteri bakunzwe cyane bo mu itorero rya ADEPR


Ati "Ubutumwa naha Abanyarwanda muri ibi bihe byo #Kwibuka26 ni Ukwibuka twiyubaka. Umuntu aba yubatse neza iyo aretse Imana ikamwubaka mu Mwuka, mu marangamutima no mu mubiri.

Guma mu rugo ikwiriye kutubera igihe cyiza cyo kureba uko twari twubatse muri ibi bice bitatu navuze haruguru, uko umuryango wacu wubatse, uko dusabana n’Imana n’icyerekezo cy’ejo hazaza.

Icyo navuga kuri Pasika ni uko imbaraga zazuye Yesu mu mva ziracyakorera mu bizera, zibasha kuzura ibyapfuye mu buzima bwacu, bisaba kuzizera gusa. Kuba Pasika tuzayizihiriza mu rugo ntacyo bitwaye ahubwo bikwiriye kutubera igihe cyiza cyo kwiga ko natwe turi insengero z’Umwuka Wera, tumenye ko umurimo w’Imana utangirira mu mitima yacu ugakomereza mu muryango n’ahandi.

Nasoza nibutsa abakristo ko Yesu twakurikiye yatwigishije gukunda Imana no gukunda bagenzi bacu kubw'iyo mpamvu ufite ibiryo, amafranga asangire n’utabifite kandi si ibyo gusa, dufashe abahungabanyijwe n’amateka banyuzemo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 buri wese akomeze mugenzi we."

Israel Mbonyi ukunze kuririmba indirimbo zivuga 'Umusaraba wa Yesu' yasabye abantu kurangwa n'urukundo rwinshi


Muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi, Israel Mbonyi yahumurije abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, asaba abakunzi b'indirimbo ze n'abanyarwanda bose muri rusange gukomera no gukomeza abandi, ati "Mukomere kandi mukomeze n'abandi."

Ku bakristo bizihiza Pasika, yabasabye kwibuka ko ku musaraba ari ho bahinduriwe kuba abana b'Imana bityo kwizihiza Pasika bibatere gukomeza urukundo mu mbaraga. Ati "Abakristo ni ukubibutsa urupfu n'izuka rya Yesu, umusaraba n'amaraso y'Umwami Yesu. Kwibuka ko ari ho twahinduriwe kuba abana b'Imana. Ibyo bidutere gukomeza urukundo mu mbaraga."

Nelson Mucyo: Ni umuramyi ubirambyemo, anandika indirimbo akaziha abahanzi n'amakorali


Ati "Aho twavuye ni habi, gutekereza kuhasubira ni nko gusubira mu icuraburindi. Twababaye rimwe kandi dukwiriye gutekereza ikintu kitazatuma tuhasubira. Harageze ko umunyarwanda wese asubiza amaso inyuma akareba aho twavuye mu myaka ishize, agakomeza kuzirikana ko agaciro kacu kava mu mbaraga za buri munyarwanda.

Twibuke Genocide yakorewe Abatutsi kandi tuzikane gukoresha igihe cyacu neza twiyubaka kandi dukomeza abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi 1994. Twibuke ariko tuguma mu rugo twirinda ikwirakwiza rya Covid 19 kuko kwirinda biruta kwivuza. Twegure amakaramu twandike indirimbo z'ihumure, Ejo ni Heza u Rwanda rukwiye ibyiza."

Pastor Olivier Ndizeye wa Zion Temple Ntarama:


Ati "Ubutumwa nabaha ni uko gukiza kw’Imana kuracyariho, dusenge, twizere, dusubizwemo ibyiringiro n’uko Imana ari umurengezi mu bihe bikomeye birenze ubwenge bw’umuntu. Buri muntu wese akeneye ijambo ryo guhumurizwa muri iki gihe cy’impurirane z’ibigoye (Kwibuka abacu bazize Jenocide yakorewe abatutsi mu 1994, guhangana na Covid-19).

Ndasabira kandi ndifuriza buri wese kudaheranwa n’agahinda, mutwaze gitwari urumuri rw’icyizere rwarabonetse. Kumvira biruta gutanga ibitambo: twumvire amabwiriza y’inzego za leta bizaduha guhashya Covid -19.

Pasika ni igihe cyo kwibuka ubutsinzi twahawe no gucungurwa n’Umwami wacu Yesu Kristo, Yesaya: 61:1-5 Umucyo wamuritse mu mwijima, Umwenda ukingiriza ahera watabutsemo kabiri, ubu twigererayo: Ugume mu rugo, wibuke ariko uzirikana ko ubutsinzi, ibyiringiro no kuzuka kw’abapfuye kwabonetse."

Tuyizere Clever (Papi Clever); Umuramyi ukunzwe cyane muri iyi minsi


Mu butumwa bwe yagize ati “Ni ukwihanganisha abantu muri rusange kuko ibihe turimo ntibyoroshye none n'ibihe byo kwibuka bidusanze muri Stay at home aho twajyaga kwibukira ntibizakunda ndetse n’abasuranaga mu rwego rwo guhumurizanya. Gusa icyo nifuriza buri umwe ni ugukomera umutima.

Kuba Pasika nayo idusanze muri ibi bihe ni igihe cyo gutekereza kuri Kristo wemeye kudupfira kugira ngo tubabarirwe kandi nyuma y'ibi byose azagaruka kutujyana. Ijambo ry'Imana muri 2 Timoteyo 2:8 haravuga ngo “Ujye wibuka Yesu Kristo wakomotse mu rubyaro rwa Dawidi, akazuka mu bapfuye nk'uko ubutumwa nahawe buvuga.”

Yarazutse ni byo byiringiro tugendana bituma turushaho gukomera muri byose tunyura kandi ngo kuko yababajwe abasha gutabara abageragezwa bose Imana ishimwe ko izaturengera nubwo ibihe bikomeye. Ashimwe Yesu Kristo Umwami wacu amahoro abe mu bo yishimira, Amen.

Bishop Dr Masengo Fidele: Umushumba Mukuru wa Foursquare Gospel church


Ati "Amatorero arafunze henshi ku Isi ariko imva ya Yesu irarangaye n’imitima y’abakristo yiteguye kwakira Kristo wazutse. Pasika ntabwo ari inkuru y’ibiturangirana, ni inkuru nziza y’uburyo ibyasaga n’ibipfuye bizuka. Turizera ko mu minsi mike tuzatsinda iki cyorezo. Dukore ibyo dusabwa #kugumamurugo hanyuma Imana ikore ibyo tuyisaba."

Diana Kamugisha: Umwe mu bahanzikazi bakunzwe unabitse ibikombe byinshi


Ati "Ibi bihe ntibyoroshye kandi ntibisanzwe ku banyarwanda biranababaje cyane. Icya mbere kwibuka twiyubaka bigomba kuba ikintu cy’ingenzi kandi gikomeye ku banyarwanda.

Icya kabiri ndashishikariza abanyarwanda wa muco wacu wo kutemera kuneshwa n’ibije byose, Corona Virus tugomba kuyinesha tuguma mu rugo, dukaraba intoki kenshi, dukora social Distancing n’ibindi dusabwa na leta yacu.

Pasika yo rero bigiye kuba byiza cyane aho umuryango wegerana bakaganira icyo pasika (Umuzuko wa Yesu) ivuze ku buzima bwabo no ku ngo zabo cyane cyane ko iyo Yesu atazuka agakiza katajyaga kuba kuzuye."

Pastor Odeth Mutoni: Umupasiteri mu Itorero Revelation church Kagugu


Ati "Icyo nabwira abanyarwanda ni uko bakomeza kwizera Imana umuremyi waremye ijuru n’isi kuko ari na yo izi impinduka ziyibamo ari muri iki gihe ndetse no mu gihe kizaza. Abaheburayo 2:18. Ndahumuriza abantu bose bagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mbabwira ko batagomba kwumva ko ubuzima burangiye ngo baheranwe n’agahinda kuko ibyiza biri imbere kandi Imana ibafiteho umugambi mwiza. Yeremiya 29:11. Dukomeze kwibuka abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 twiyubaka.

Icyo nabwira abakristo ni uko iyo twizihiza Pasika tuba twizihiza kuzuka k’umucunguzi wacu Yesu, n’ubwo tutari mu bihe byo gusabana nk’uko bisanzwe ariko ntibikuraho icyo Yesu yadukoreye binyuze mu rupfu yapfuye azize ibicumuro n’ibyaha cyacu. Yatwunze n’Imana iyo ni impamvu ikomeye tugomba kuzirikana twizihiza kuzuka kwa Kristo mu muryango iwacu dusenga, dushimira Imana yatanze umwana wayo ho impongano ubu tukaba twaracunguwe. Abefeso 2:1-6

Ndibutsa aba Kristo ko umuntu wakijijwe ari urusengero rw’Imana n’ubuturo bw’Umwuka Wera nk’uko ijambo ry’Imana rivuga mu rwandiko Paulo yandikiye Abakorinto. (1 Abankorinto 3:16). Ndasoza mbasaba gukurikiza amabwiriza duhabwa na leta no kuguma mu rugo."

Musenyeri Nathan Gasatura:Umwepisikopi w'Itorero Angilikani mu Rwanda Diyoseze ya Butare


Musenyeri Gasatura yabwiye InyaRwanda.com ati “Muri ibi bihe bidasanzwe by'uruhurirane rwa; Pasika, Kwibuka abacu bahitanwe na Jenoside yakorewe Abatutsi, guhangana n’icyorezo cya Coronavirus, ijambo rigufi nasangiza abanyarwanda, abavandimwe banjye ni uko nk’uko mu gitabo cy’Umubwiriza mu gice cyacyo cya 3 (havuga ko Imana igenera ikintu cyose igihe cyacyo),..hari icyo Imana ishaka kutwigisha.

Icya mbere: Ko iki cyorezo kidahitamo umugufi cyangwa umuremure, umukire cyangwa umukene, uwize cyangwa utize, umwirabura cyangwa umuzungu. Nta n’umwe gitinya, ntigihitamo ahubwo uwaremwe wese ntikimukangwa. Icya kabiri ni uko mu gihe twakabaye twibuka ngo twunamire abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, turemera imiryango yarokotse Jenoside, ahubwo bisanze abanyarwanda bose bari mu gihe cyo kuba bamaze igihe bazahajwe na Covid-19 ku buryo gifatanya iyi mibabaro, ibibazo n’imitwaro biremereye abanyarwanda aho bava bakagera.

Yavuze ko Yesu yaje ku Isi kugira ngo akureho urupfu, ati “Ubwe yitanga kuba igitambo cy’urupfu cyonyine bikuraho ibyaha by’abizeye bose bari mu Isi”. Yahumurije ababuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ababwira ko Yesu wakoze ibitangaza binyuranye ubwo yari ku isi, n’uyu munsi ari we utanga amahoro akaba n’igisubizo kuri buri kibazo cy'umwizeye. Ati “(...) Ni we gisubizo kuri buri kibazo, ni we Alpha na Omega, ni we byose muri byose cyane cyane muri iki gihe.”

Deborah Beza: Umuramyi ubifatanya n'ibikorwa by'urukundo byo gufasha abatishoboye


Ati "Impore! Ndahoza buri munyarwanda aho ari hose wahekuwe na Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni byo koko nta wundi wamporeza igihugu cyababaye bene aka kageni, nta wundi waturisha imitima y'akomerekejwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ibihe twaciyemo byatwigishije amahitamo abereye abanyarwanda.

Uhereye cyera kugeza ibihe bidashira ntitwakwemerera uwo ariwe wese udusubiza mu bihe twanyuzemo ndetse n'abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ntituzahwema kubamagana kugeza igihe bazashyikirizwa ubutabera.

Imana yo mu ijuru irinde abanyarwanda muri ibi bihe twibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse ikomeze n'abacitse ku icumu. Buri munyarwanda aho ari hose mu rugo azirikane kandi ko Covid 19 ari icyorezo gihangayikishije Isi yose kandi buri wese agume mu rugo ndetse abeyo amahoro azanaveyo amahoro. Harabaye ntihakabe.

Uwitonze Clementine (Tonzi): Umuhanzikazi wuje ibigwi mu muziki wa Gospel


Ati "Ubutumwa natanga muri ibi bihe twibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi ni ubutumwa bwo gukomeza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mbifuriza gukomera ndetse no muri ibi bihe bitoroshye. Ubundi byabaga byoroshye ko abantu bahura ariko ubu ntibyoroshye, ariko hari uburyo bwinshi bwo kugira ngo ukomeye akomeze undi, mbabwira ko Imana yabanye natwe ari yo ishobora byose kandi izakomeza kubana natwe ikaturindira u Rwanda.

Ubutumwa bukomeye ni uko twakwimika urukundo kuko ari yo ntwaro ikomeye, n’ibindi byose byabaye ni uko umuntu yari yabaye inyamaswa, yari atagihaye agaciro mugenzi we, ni uko umuntu atabagaho nk’uko umuntu yamuremeye kuba ngo yubahe mugenzi we nk'uko ijambo ry’Imana ritubwira ngo ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda.

Ni igihe rero icyo wumva wifuza ko mugenzi wawe yagukorera, nawe abe ari cyo umukorera kuko kenshi abishe barahunze, bakumva badashaka no kugaragara,...ni ukuvuga ngo icyo wumva utifuza ntukagikorere mugenzi wawe nk’uko nawe uba wumva ntawakigukorera. Dukomeze kwibuka twiyubaka, aho u Rwanda rugeze ni intambwe igaragaza y’uko kubaho bishoboka ariko byose buri wese akabigiramo uruhare mu buryo bwiza, mu buryo bushyira imbere ikiremwa muntu gihabwa agaciro mu buzima bwa buri munsi.


Tonzi yakomeje ati "Muri ibi bihe byo kuguma mu rugo ni ibyemezo byafashwe kandi by’ukuri ari ko bigomba kugenda, abantu bose bakwiriye kumvira ubuyobozi kuko ni bwo butureberera kandi byabaye byiza ko bifatirwaho umwanzuro hakiri kare twizera ko abantu bose bakomeza gukurikira aya mabwiriza. Kandi na none umuntu wese wumva hari icyo ashobora kugira ngo afashe mugenzi we, ni igihe gikwiriye dukomeza gukora ibishoboka twese dufatanije n’inzego n’abayobozi bacu n’imiryango n’inshuti (…)

Nk’umukristo, muri iki gihe cya Pasika, tuzi ko Pasika iza kutwibutsa y’uko Kristo yamennye amaraso ku bwacu kugira ngo dukomeze dukurikize amategeko adusaba kuko itegeko riruta ayandi ni ugukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda ndetse ugakundisha Uwiteka umutima wawe wose, kugira ngo mu gihe tumwibuka, twibuke urupfu yapfuye ku bwacu, dukomeze guha agaciro icyo yifuza ko tuba cyo mu buzima bwacu.

Tube abantu beza, tube abantu bubaha Imana, tube abantu bifurizanya ibyiza, tube abantu bategereje kugaruka kwe ariko ibyo byose bikava muri ya myitwarire ya buri munsi, kugendana n’Imana mu nguni zose, ni bwo bukristo bwa nyabwo, bushingiye ku rukundo, bushingiye ku kubaha, gufashanya. Kubaha Imana ni uburyo bundi bwo kubaha na mugenzi wawe. Tuzirikane urukundo yadukunze natwe turukunde abandi."

Apotre Serukiza Sosthene yavuze ko hari iyerekwa Imana yamuhaye


Ati “Ndongera guhoza bene wacu bose b’abanyarwanda bahuye n’ibintu bikomeye muri iki gihe turi kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu by’ukuri ni igihe gikomeye cy’umwijima utaba woroshye. Kwibuka abo umuntu yatakaje birakomeye, biranababaje kandi utari bubone uko bagaruka. Ariko mukomeye, hari Imana izi guhoza no komora ibisebe kandi izi impamvu yatumye musigara mukaba muriho kugeza uyu munsi.”

Yavuze ko buri wa Gatatu abakristo banyuranye bakora amasengesho yo kwiyiriza ubusa bagatakambira Imana bayisaba ko yakura icyorezo cya Coronavirus ku Isi. Yavuze ko mbere y’uko Covid-19 iza, Imana yamuhaye iyerekwa mu nzozi abona inyamaswa y’inkazi iva mu nyanja, ifite inzara icyenda kandi nini cyane, igihugu cyose igezemo ku migabane yindi kigakangarana na cyane ko yicagamo abantu benshi. Kanda HANO wumve Apotre Serukiza yivugira iby'iyerekwa yagize.

Iyo nyamaswa ngo yatangiriye mu bihugu byo hanze ya Afrika, iza muri Afrika y’Iburasirazuba itagifite imbaraga aho ngo yari isigaranye inzara ebyiri, yacitse intege cyane bitewe n'umuyaga wayirwanyije uyisubiza inyuma. Mu bundi buryo, asobanura ko amasengesho y’abanyafurika batakambiye Imana cyane ari yo yatumye igabanya imbaraga z'iyo nyamaswa.

Yasabye abantu bose kubahiriza amabwiriza ya Leta kuko Imana yiteguye kurinda icyirere cya Afrika ku bw’amasengesho yabo bityo iki cyorezo kikarangira kitibasiye Afrika. Dusubiye hejuru gato ariko yavuze ko impamvu Uburayo na Amerika buri kwibasirwa cyane n'iki cyorezo ari ukubera ko bakoze ibyaha byinshi byangwa n'amaso y'Imana. Yahumurije Afrika ati “Muhumure dufite Imana, muyikomereho”. Yifurije abantu bose kugira Pasika nziza.

Umuraperikazi Uwineza Clarisse (The Pink)


“Kwibuka turi mu rugo biragoye aho utabona abakwegera ngo baguhumurize, wenda se banaguherekeze unashyire indabo aho abawe bashyinguwe. Ndihanganisha buri wese ngira nti 'Mukomere Imana iri kumwe namwe kandi izi ibyo yibwira kutugirira (Yeremiya 29:11)'.

Naho Pasika kuba yadusanga mu rugo kuri jye ibi bihe byanyigishije gutinda imbere y'Imana no kugira umubano wihariye nayo. Ni ukuri bibe igihe cyo kongera gutekereza ku murimo Kristo yakoze ku musaraba n'agakiza twaherewe mu muzuko. Pasika y'uyu mwaka irenge kurya no kwinezeza (nk'ibisanzwe) maze ibe igihe cyo kuvugurura relationship yacu n'Imana. Murakoze.”

Gentil Misigaro: Umuhanzi nyarwanda ukunzwe cyane muri Diaspora mu baba hanze y'u Rwanda


Azwi cyane mu ndirimbo 'Biratungana', 'Buri munsi','Tuzanezerwa' n'izindi zikunzwe na benshi. Ni we muhanzi nyarwanda wa Gospel ukunzwe n'abantu benshi muri Diaspora nyarwanda mu bahanzi bakorera umuziki hanze y'u Rwanda. Mu butumwa bwe, yahumurije abanyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yagize ati "Ubutumwa ngenera abakunzi banjye n'abanyarwanda bose muri rusange muri ibi bihe bitoroshye turimo byo #Kwibuka26, ndifuza kubahumuriza, kubakomeza ndetse mbabwira nti, 'Dukomeze dusabirane, twiringire Imana kuko ni yo itanga ihumure, amahoro ndetse n'ibyiringiro nyakuri."

Ku bijyanye n'icyorezo cya Covid-19 cyugarije Isi n'u Rwanda rurimo, yahamagariye abantu gufashanya. Ati "Nk'uko Isi yose kandi yugarijwe n'iki cyorezo, abantu bose bakaba bari mu ngo, twibuke gufashanya haba mu buryo bw'umubiri ndetse na morale. Duhamagarane, tubazanye uko tumerewe, dusubizanyemo imbaraga kandi abatishoboye tubafashe uko dushoboye."

Yasoje yifuriza Pasika nziza abakristo bose abibutsa ko ku munsi nk'uyu ari bwo Itorero ryavutse. Yagize ati "Sinarangiza ntifurije abakristo bose, Pasika nziza mbibutsa ko Itorero ari bwo ryavutse. Pasika ni Ikintu gikomeye cyanee mu buzima bwa gikristo, iyo bitaza kuba ku bw'umusaraba, ntabwo aka gakiza twari kukabona."

Bishop Nzeyimana Innocent: Ni Umuyobozi w’Amatorero yose akorera mu Mujyi wa Kigali


Mu butumwa bw'ihumure yanyujije ku INYARWANDA, yahumurije abanyarwanda muri ibi bihe bitoroshye aho bari kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi. Yesaya 40: 1 havuga ku bijyanye no guhumuriza abantu b’Imana. Yakomeje agira ati “Nshuti bavandimwe, nagira ngo nanjye nihanganishe abanyarwanda, mbabwire ngo bakomere mu gihe nk’iki, Imana yo mu ijuru yomore ibikomere, Imana ihumuriza, Imana ikomeza ibashe kubakomeza, ibashe kubaha ihumure riva ku Mana.

Abanyarwanda twaciye mu bikomeye cyane, abanyarwanda benshi babuze imiryango yabo, abanyarwanda benshi babuze abo bakundaga, icyo ni ikintu kinyeganyeza umutima, abana babura ababyeyi, ababyeyi babura abana kandi batazize urupfu rusanzwe ahubwo bavukijwe ubuzima muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

(…) Abacitse ku icumu bagize ibikomere bikomeye bitewe n’ibyo banyuzemo, bamwe batawe mu nzuzi batabwa mu nzuzi ari inkomere baboshywe, abandi batabwa mu myobo, abandi bahura n’ibyago bikomeye cyane, baratotezwa, bafatwa ku ngufu, ibyo byose ni ibikomeye nbahuye nabyo. Ariko Ijambo ry’Imana ni ryo ryomora, ni ryo rihumuriza, ni ryo rikomeza, ni yo mpamvu nongeye kuvuga ngo nimukomere nk’uko ijambo ry’Imana ribivuze.


Bishop Nzeyimana yavuze ko ijambo ry’Imana ryabwirijwe n’abakozi b’Imana batandukanye nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ryomoye imitima ya benshi, ryemeza benshi ibyaha bakoze bamwe babisabira imbabazi n’ababuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi Imana ibaha umutima wo kubabarira ababiciye.

Ati “Ibyo turabishimira Imana ko uyu munsi u Rwanda rwiyunze, uyu munsi abanyarwanda bari hamwe, bari mu mwanya umwe, bari mu cyerekezo kimwe cyo kubaka u Rwanda, nta kindi ni uko Imana yaduhaye ubuyobozi bwiza, ni uko Imana yaduhaye amahoro, ikaduha ijambo ry’ihumure,..” Yasabye abatari bihana ibyaha bakoze, kwihana bagasaba imbabazi abo bahemukiye muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Yasabye abanyarwanda bose kwibuka biyubaka.

Avuga kuri Pasika Bishop Nzeyimana yagize ati “Pasika murabizi ko tuba twizihiza gupfa no kuzuka kw’Umwami wacu Yesu Kristo. (…) Nagira ngo mbabwire ngo Pasika nziza ku bakristo, Pasika nziza ku banyarwanda bose bizera Kristo. (…) Pasika ni wo munsi mukuru ukomeye ku mukristo kuko ni instinzi ni ho twaboneye agakiza, ni ho twaboneye ubugingo.

(…) Nshuti bavandimwe Bene data ndagira ngo mbabwire ngo mugire Pasika nziza kandi mwubahiriza icyatumye Yesu apfa, muha agaciro urupfu rwa Yesu (gukora ibyo ashaka, kwanga icyaha n’igisa nacyo, tugakora ibituma Imana yacu ihabwa icyubahiro), Imana ibahe umugisha."

UMVA HANO 'YARAZUTSE' UMUVUGO WA AIME UWIMANA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND