RFL
Kigali

Amerika yanyomoje ikinyoma cy’uko abakene n'abakire bishwe na Coronavirus bari gushyingurwa hamwe

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:11/04/2020 15:20
0


Akabi gasekwa nk'akeza! Mu mvugo itebya bati "Imbere ya covid-19 abantu bose barareshya”. Mayor wa New York yateye utwatsi inkuru ivuga ko abantu bose bishwe na Coronavirus bari gushyingurwa ahantu hamwe nk'uko biri kuzenguruka hirya no hino. Yavuze ko abantu bari kujyanwa kuri Hart Island ari abadafite kirengera.



Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni cyo gihugu kibasiwe cyane na Covid-19, kuko iri ku mwanya wa kabiri mu kugira umubare munini umaze guhitanwa n'iyi ndwara ikaba iza ku mwanya wa mbere mu kugira abarwayi benshi cyane ku Isi.

Nyuma y'uko muri iki gihugu abantu bari gupfa ubutitsa, bahisemo gufata umwanzuro wo kujya bashyingura abantu badafite imiryango iza kubafata ngo ibajyane kubashyingura mu cyubuhabira, kujya babajyana ahasanzwe hajyanwa abantu n'ubundi bitabaga Imana bakabura imiryango ibashyingura.

Ku kirwa cya Hart Island ni ho hari irimbi rusange rikoreshwa mu gushyingura rubanda rugufi ndetse n’abantu badafite inkomoko, gusa ubu kubera impfu nyinshi zikabije abantu bari gucyeka ko Leta ya New York yaba iri gukoresha iri rimbi ishyingura umuntu wese wishwe na Coronavirus.

Mayor wa New York yabiyiteye utwatsi aho yagize ati “Abantu bari kwitaba Imana bazize Covid-19 ni ibiremwa muntu ndetse bamwe ni abaturanyi bacu ntabwo twakora igikorwa cya kinyamasaw kuri bo cyo kubashyira mu mva imwe nk'uko benshi bari kubivuga.”

Bwana “Bill de Blasio” Uyobora New York yavuze ko umuntu wese uri guhitanwa na Covid-19 akaba afite umuryango ushaka kumujyana kumushyingura mu cyubahiro, uri kuza ukamujyana nta kibazo.

Yatangarije ikinyamakuru independent.com ko amashusho ari kuzenguruka hirya no hino yerekana abakozi bakora mu bijyanye n’ubuzima bari kuri iki kirwa ko ari amashusho yafashwe aba bakozi bagiye gushyingura bamwe mu bantu bishwe na Covid-19 ariko bakaba barabuze abaza kubafata ngo bajye kubashyingura.

Hart Island ni ikirwa kimaze imyaka 150 gikoreshwa mu gushyingura abantu biganjemo abadafite inkomoko. Ubu iki kirwa kiri gushyingurwaho abantu bari hagati ya 20 na 25 ku munsi umwe. Ku rundi ruhande hari abantu batari kwemera ibitangazwa na Mayor wa New York bavuga ko yatangaje ari Politike ndetse ko abantu bari gushyingurwa kuri iki kirwa ko bari guteshwa agaciro.

Ku wa 10 Werurwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) baciye agahigo ko kugira abantu benshi bahitanywe n'iki cyorezo ku munsi umwe aho barengeje ibihumbi 2 by’abantu. Mu minsi ishize ubuyobozi bwa USA bwatangaje ko by'agateganyo abantu bari hagati y’ibihumbi 100 na 240 bashobora kuzahitanwa na Coronavirus.

Magingo aya, Leta ya New York, irarusha ubwandu bwa Coronavirus ibihugu byose ku Isi kuko ifite abantu 161,807 bamaze kwandura mu gihe Espagne ikurikiye Amerika mu kugira ubwandu ifite 153,222. New York ifite 80% by'abantu bose bo muri Amerika bamze guhitanwa n'iki cyorezo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND