RFL
Kigali

Bill Gates: Amashuli muri Amerika azafungurwa mu mpera za Gicurasi, umuti wa Covid-19 uzaboneka nyuma y'amezi 18

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:11/04/2020 0:55
0


Bwana Bill Gates biravugwa ko ari kubaka uruganda rukora imiti ivura Coronavirus ndetse yatangaje ko uyu muti uzaboneka nyuma y'amezi 18. Urujio yateje ni uko yavuze ko vuba hashoboka ho gufungura amashuli ari mu mpera za Gicururasi. Ese koko Bill Gates yaba azi ukuri kw'ibiri kuba ku Isi?.



Covid-19 ni icyorezo cyugarije Isi ndetse kiri kuyiganisha aho umwanzi ashaka. Abamaze kwandura iki cyorezo ku Isi ni 1,685,610 naho abamaze guhitanwa nacyo ni 102,099 mu gihe abamaze kuyikira ari 375,22.  

Igihugu kiri ku isonga mu kugira abarwayi benshi ni Leta Zunze Ubumwe za Amerika ifite 29.2% by'abarwaye bose ku Isi. Igihugu gifite umubare munini w'abamze guhitanwa n'iki cyorezo ni u Butaliyani bufite 18.46% hagakurikiraho Amerika ifite 18.2% by'abarwayi bose ku Isi.

Ø  Bill Gates avuga ko amashuli yo muri Amerika azongera gufungurwa mbere y'uko umuti wa coronavirus uboneka kandi ko uzaboneka mu mezi 18 nk'uko adahwema guhora abisubiramo

Ø  Gates avuga ko amashuli azafungura mu mpera za Gicurusi 2020

Ø  Kubwe abona ko bidashoboka ko ubukungu bwa Amerika bwazagaruka mu murongo nk'uko bwari bumeze mbere ya Covid-19

Bill Gates ni umusholamali w’ibihe byose akaba arimo kugenda ava mu bucuruzi yibanda mu gushyira imbaraga mu bikorwa by’ubugiraneza. Uyu mugabo yakunzwe gushyirwa mu majwi ko yaba azi igihe umuti wa Covid-19 uzabonekera ndetse benshi ntibajya barenza ingohe amagambo yavuze mu mwaka wa 2015 no mu 2018 ku bijyanye n'iki cyorezo cyararitse Isi.

Mu magambo yakunzwe gusubirwamo n'uyu mugabo yamye avuga ko Isi ikwiye gukanguka ikava mu mipango yo gukora ibisasu bya kirimbuzi ahubwo igatangira kwiga uburyo bushya bwo kurwana n’indwara z'ibyorezo.

Kuva iki cyorezo cyajegesha Isi gihereye mu Burasirazuba bw’Isi mu mujyi wa Wuhan mu gihugu cy'u Bushinwa, uyu mukire yamye atangaza amagambo atandukanye n'ayo za Leta zimwe zigenda zitangaza. Mu minsi ishize ni bwo yagaragaye anyomoza Perezida Donald Trump ku bijyanye n’ifunga n’ifungura ry’ibikorwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Perezida Trump yavugaga ko kuri 12 Mata 2020 Amerika izafungura amashuli ndetse n’ibindi bikorwa, gusa Bill Gatea yari yamubwiye ko iki cyorezo gikomeye cyane mu gihe batakwitonda cyazabazambya. Yanavugaga bagomba gutegereza nibura amezi 2 cyangwa 3. Ibi Gates yatangaje n'ubundi ntabwo bijya kure y'ibyo yatangarije ikinyamakuru CNBC ko amashuli azafungura mu mpera za Gicurasi.  

Ku bijyanye n'amashuli Bill Gates, avuga ko uburyo bwo kwigira kuri murandasi (online learning) ari uburyo bugoye cyane. Yavuze ko hari abanyeshuli benshi badafite uburyo bwo kubikora na cyane ko hari ababura ibikoresho n'ababura murandasi ihagije ibafasha kwigira muri ubu buryo. 

Bamwe mu bantu bakomeye bari gushaka gukuraho iki cyuho mu by'ubukungu cyatejwe na Covid-19. Abakire babimburiwe n'umuherwe wa mbere ku Isi Jeff Bezos bari gutanga ubufasha ku banyamerika ngo nibura babafashe kwiga neza no guhangana n'ingaruka z'iki cyorezo.

Ku rundi ruhande, Bill Gates yatangaje ko urukingo rwa Covid-19 igeragezwa ryarwo rigeze kure kandi ko ruri gukorwaho n'ibigo byinshi cyane ndetse ko hari n'ibigeze hejuru ya 95% y'igerageza. Gusa na none avuga ko urukingo ruhamye rushobora kuzaboneka nyuma y'amezi 18 kuko izigiye kuza vuba zose bigoranye ko zavura n’abantu bakuze cyane. 

Aha niho ahera avuga ko urukingo rwizewe 100% ruzaboneka nyuma y'amezi 18.  Ku kijyanye n'ubukungu Bill Gates yavuze ko uwatekereza ko ubukungu bwa Amerika buzongera bugasubira uko bwari bumeze yaba yibeshye cyane.

Kuki Bill Gates ameze nk'uca iteka ku bijyanye n'urukingo rwa Covid-19?


Hashingiwe ku magambo Bill Gates yatangaje mu minsi ishize ndetse n'ayo ari gutangaza muri iyi minsi, bituma abantu bamwe bamucyeka ko ashobora kuba azi ibintu byose kuri iyi virus ndetse bishoboka ko waba ari umupango we. Mu 2015 ubwo yakoragana ikiganiro na Ted Talks, Bill Gates yavuze ko ku bwe abona abantu batuye Isi bameze nk'abatazi ibyo barimo.

Yaragize ati ”Isi ntabwo yakabaye irimo gukora intwaro kirimbuzi ahubwo icyo mbona ni uko twakabaye turi kwitegura uburyo bwo guhangana n'indwara z'ibyorezo kurusha gukora ibisazu bikomeye” Yavugaga kandi ko nta ntambara izongera kuba irangwa n’ibitwaro by’ubumara (Nuclear weapons) ahubwo ko abona Isi igiye kuganzwa na 'Bioweapons' cyane.

Si ibyo gusa hari n'inkuru yatangajwe n’ikinyamakuru Business insider, igaruka ku magambo umuherwe Bill Gates yari yavugiye mu mbwirwa ruhame aho yavuze ko Isi igiye kwatakwa n'icyorezo gikomeye. Iyo nkuru yari ifite umutwe uvuga ko 'Isi igiye kwatakwa n’icyorezo kandi ko kizashegesha Isi ku rwego rwo hejuru'.

Hirya no hino ku Isi abantu bari mu rujijo ndetse benshi bari kunga mu ryavuzwe na Dr Tedros Adhanom uyobora OMS/WHO wavuze ko iki cyorezo kitakabaye impamvu yo guheraho abantu babigira ikibazo gifite aho gihurira na Politike ahubwo ko hakabayeho gushyira hamwe. 

Umukuru w’Ishami ry’Umuryango w'Abibumbye rishinzwe ubuzima (OMS/WHO) yatangaje ibi ubwo Amerika yavugaga ko u Bushinwa buri gutoneshwa cyane na OMS ndetse Perezida Donald Trump uyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika agaragara avuga ko inkunga bateraga uyu muryango zigiye kuvaho.  

Src: CNBC.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND