RFL
Kigali

Diana Kamugisha yasohoye indirimbo 'Kuhaguma' ihuza 'Guma Mu Rugo' no kuguma imbere y'Imana-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:10/04/2020 21:44
0


Diana Kamugisha umuramyi ubimazemo igihe ukunzwe mu ndirimbo zinyuranye zirimo 'Haguruka', 'Mwami Mana' n'izindi, yashyize hanze indirimbo nshya yise 'Kuhaguma' ikomoza kuri gahunda ya 'Guma mu rugo' muri iki gihe Isi yugarijwe n'icyorezo cya Coronavirus aho uyu muramyi avuga ko ushobora kuhaguma, ukaguma no bwiza bw'Imana.



Diana Kamugisha usengera muri New Life Bible Church Kicukiro ndetse akaba ari n'umwe mu bakuriye gahunda yo kuramya no guhimbaza Imaa muri uru rusengero (Worship Leader), yabwiye INYARWANDA ko iyi ndirimbo ye nshya 'Kuhaguma' yayanditse ari mu materaniro n'abandi bakristo ubwo basengaga maze ubwiza bw'Imana bukamanuka. Yavuze ko icyo gihe ari we wari uyoboye kuramya no guhimbaza Imana. Yagize ati:

Iyi ndirimbo nayanditse turi mu materaniro mu rusengero dusenga ubwiza bw'Imana bwamanutse. Nari nyoboye kuramya n'abandi dufatanya mu rusengero, ni uko numva ngize guhishurirwa ubwiza bw'Imana numva uburyohe no guhumurizwa biba ku ntebe yayo, noneho bimviramo indirimbo.

Diana Kamugisha yadutangarije ko hashize amezi ayanditse ariko atari yakora amashusho yayo. Avuga ku butumwa buri muri iyi ndirimbo ye, yavuze ko ifite ubutumwa ku banyarwanda cyane cyane muri iki gihe cya 'Guma Mu Rugo' mu kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya Coronavirus cyugarije Isi aho ku Isi hose abantu barenga Miliyoni n'igice (1,680,527) bamaze kwandura naho abamaze gupfa bakaba barenga ibihumbi 101.

Yavuze ko bishoboka ko waguma mu rugo ariko ukaguma no mu bwiza bw'Imana n'amahoro yayo. Ati "Rero iyi ndirimbo ifite ubutumwa ku banyarwanda cyane cyane muri iki gihe cya "Guma Mu Rugo" #StayHome, kuko bishoboka ko waguma mu rugo ariko ukaguma mu bwiza bw'Imana n'amahoro yayo biciye mu gusoma Ijambo ry'Imana (Bible), gusenga, gusabana na famille zacu dukemura ibibazo byaba bimaze igihe kubera kubura umwanya."

REBA HANO INDIRIMBO 'KUHAGUMA' YA DIANA KAMUGISHA








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND