Amateka ni kimwe mu bituma umuntu yibuka ahahise yubaka Ejo hazaza heza. Uyu munsi imyaka 26 irashize Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye. Hari bimwe mu bikorwa by’ubwicanyi byaranze tariki ya 7 Mata 1994, nk’uko tubikesha Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG).
Tariki 7 Mata 1994, ni bwo Interahamwe n’umutwe
w’abasirikare barindaga Perezida Habyarimana Juvenal batangiye gushyiraho
amabariyeri mu duce twinshi tw’Umujyi wa Kigali no kwica Abatutsi.
Uwilingiyimana Agathe yarishwe
Uwari Minisitiri
w’Intebe, Uwilingiyimana Agathe n’abasirikare icumi b’Ababiligi bo mu ngabo
z’Umuryango w’Abibumbye bari bashinzwe umutekano we, bishwe babanje gukorerwa
iyicarubozo n’abasirikare ba Leta y’u Rwanda.
Mu mugambi wo kwica
abanyapolitiki batavugaga rumwe na Leta ya Habyarimana ndetse batari
bashyigikiye umugambi wa Jenoside, Perezida w’Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko
Nshinga, Kavaruganda Joseph, ba minisitiri Frederick Nzamurambaho wari na
Perezida wa PSD, Me. Felicien Ngango, wari Visi Perezida wa PSD, Faustin
Rucogoza na Landouald Ndasingwa bishwe ku ikubitiro n’abasirikare barindaga
Habyarimana.
Kuri uyu munsi kandi ni
bwo Major Ntabakuze Aloys, wayoboraga umutwe w’aba Para-commando yategetse
abasirikare yayoboraga gutangira kwica abafite indangamuntu z’abatutsi
n’abataravugaga rumwe n’ubutegetsi batuye hafi y’ikigo cya gisirikare, ahitwa
mu kajagari i Kanombe.
Kuri uwo munsi,
abasirikare bafatanyije n’Interahamwe bishe abasaga 500. Kuri iyi tariki kandi, Abatutsi bagera kuri 17 biganjemo abapadiri, abaseminari
n’ababikira barishwe.
Mu bishwe harimo Padiri
w’umuyezuwiti Chrysologue Mahame wari ufite imyaka 67, wayoboraga Centre
Christus i Remera akaba yari mu bashinze Umuryango Uharanira Uburenganzira bwa
Muntu no Kwimakaza Amahoro. Abo bose bishwe n’abasirikare barindaga umukuru
w’igihugu bafatanyije n’Interahamwe.
Interahamwe n’abasirikari
barindaga umukuru w’igihugu bari bafite umugambi wo kujya kwica Abatutsi bari
muri Sitade Amahoro hafatwaga nk’ahantu harinzwe kubera ko hari hakambitse
Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye MINUAR.
Uwo mugambi waje
kuburizwamo n’imirwano hagati y’Ingabo za FPR Inkotanyi n’abasirikare barindaga
umukuru w’Igihugu bituma abenshi mu batutsi bari muri Sitade Amahoro barokoka.
Kuri iyi tariki kandi
Radiyo Muhabura ya FPR Inkotanyi ni yo yabaye iya mbere mu kwamagana iyicwa
ry’Abatutsi n’abanyapolitiki b’Abahutu batari bashyigikiye Jenoside. Umugaba
mukuru w’Ingabo za FPR Inkotanyi yatangaje ko bafite inshingano zikomeye zo
kurinda abaturage b’inzirakarengane bicwaga.
Ubwo Radiyo Rwanda na
RTLM yacishagaho itangazo ryashyizweho umukono na Col. Bagosora mu izina rya
Minisitiri w’Ingabo ryemezaga urupfu rw’umukuru w’igihugu Perezida Habyarimana
Juvenal, muri ako kanya ku Kacyiru Interahamwe zahise zishinga za bariyeri
zitangira kwica Abatutsi.
Ubwicanyi bwakwiriye
hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa mu masaha macye. Mu minsi 100 mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, hishwe abatutso barenga Miliyoni bazira uko bavutse.
Ubwicanyi bwabaga buyobowe na ba Burugumesitiri n’abandi bayobozi bo mu nzego z’ibanze. Kuri Komini Giciye, hiciwe abatutsi benshi barimo n’umugore wa Bazivamo Christophe.
Mu yahoze ari komini
Runda yegeranye na Kigali, ubu ni mu Karere ka Kamonyi, ubwicanyi bwatangiye ku
itariki ya 7 Mata 1994.
Abatutsi biciwe mu duce
dutandukanye twa Komini Runda nka Biharabuge, kuri Nyabarongo ahitwa mu
Ruramba, ku Isenga, kuri Ruliba, mu Gasharara, ku Idongo, kuri Sitasiyo i
Runda, kuri bariyeri ya Bishenyi hari n’abajugunywe mu cyuzi cya Cyabariza.
Abatutsi biciwe kuri Cocobeka n’ahitwa Intwari kuri Nyabarongo mu yahoze ari Komini Kayenzi. Muri Komini Gisuma, Perefegitura ya Cyangugu, abajandarume batangiye kwica Abatutsi. Abatutsi biciwe ahitwa Ruramba, ubu ni mu Karere ka Nyaruguru.
Muri Muko, Perefegitura
ya Gikongoro, abicanyi bagera ku ijana, bayobowe n’umukuru wa Polisi ya komini
afatanyije na Burugumesitiri Kayihura, bishe abatutsi bagera kuri 14 bari
bahungiye kuri Paruwasi ya Mushubi.
Intagondwa y’umu CDR
akaba na Burugumesitiri wa Komini Bicumbi, Rugambarara Juvenal yateguye
umugambi wo kwica abatutsi muri Komini Bicumbi. Uyu Rugambarara yemereye
urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda ko we ubwe yishe
abatutsi bagera ku 100.
Kwica Abatutsi byakomereje i Nyamata muri Bugesera na Sake muri Perefegitura ya Kibungo. Abatutsi barenga 800 biganjemo abana n’abagore bari bahungiye kuri Paruwasi Gatoilika ya Nyundo, muri Gisenyi, barishwe.
Ubwicanyi mu yahoze ari
Perefegitura ya Gisenyi bwateguwe kandi buyoborwa n’uwari umuyobozi w’ingabo
muri ako gace Col. Nsengiyumva Anatole.
Ku mugoroba wa tariki ya
7 Mata, 1994, Abatutsi bagera kuri 50 biciwe mu Iseminari Ntoya ya Nyundo,
abagera ku 150 bicirwa muri Paruwasi Gatolika ya Busasamana.
Ahitwa Kabasheja mu
Murenge wa Rugerero, hiciwe Abatutsi bari bakuwe n’Interahamwe kuri Komini
Rubavu, ubu ni mu Karere ka Rubavu.
Abatutsi biciwe muri
Centre St Pierre, mu Nzu y’abakobwa ba Musenyeri, mu yahoze ari Rwandex ya
Gisenyi, ku Kiliziya Stella Maris no kuri Komini Rouge, ubu ni mu Karere ka
Rubavu.
Uwari Burugumesitiri wa
Komine Mukingo, muri Perefegitura ya Ruhengeri, Kajerijeri Juvénal yatwaye
abapolisi n’Interahamwe bajya kwica Abatutsi bagera kuri 43 bari bahungiye kuri
Paruwasi ya Busogo.
Habaye inama yo gutangiza
Jenoside, ibera kwa Nzirorera Joseph, wari Umunyamabanga mukuru wa MRND,
yitabirwa na Colonel Ephrem Setako, Harerimana (wari burugumesitiri wa Komini
Nkuli muri icyo gihe), Colonel Augustin Bizimungu, Casimir Bizimungu, Jean
Baptiste Nyabusore, Esdras Baheza, Jonathan Bambonye, Jean Damascène Niyoyita,
Dominique Gatsimbanyi, Assiel Ndisetse na Lazare Ndangiza.
Interahamwe zagumye hanze
zitegereje ikiva mu nama. Iyo nama yafashe icyemezo ko Abatutsi bicwa bitarenze
mu gitondo.
Hemejwe kandi ko hatangwa
imbunda no gushyiraho bariyeri; Colonel Bizimungu ashingwa gushyira mu bikorwa
icyo cyemezo; atanga imbunda aziha abari ba konseye na bo baziha abaturage
n’abakuru b’interahamwe barimo Burugumesitiri Kajerijeri na Baheza Esdras.
Kuri iyo tariki, mu ma
saa cyenda Abatutsi benshi bari bamaze kwicwa, imitungo yabo yasahuwe n’inzu
zatwitswe ku buryo iminsi yakurikiyeho Interahamwe n’amahindure (laves) bajyaga
gutanga umusada ahandi; ni muri urwo rwego zagiye kwica abatutsi bari bahungiye
ku Rukiko rw’Ubujurire mu Mujyi wa Ruhengeri, Nyabihu, Musumba (Nkuri) na
Nyakinama.
Icyo gihe urugamba
rw’ingabo za RPF Inkotanyi rwarakomeje, bafata uduce tw’u Mutara, utwa
Ruhengeri na Byumba ari nako barokora Abatutsi bicwaga n’Interahamwe
n’abasirikare ba Leta ya Habyarimana.
Icyo gihe ingabo za FPR
Inkotanyi zarokoye Abatutsi muri za komini Buyoga, Mugambazi, Rutongo, Giti,
Bwisige na Rutare.
Ku mugoroba wo ku itariki
ya 7 Mata 1994, ni bwo abasirikare 200 b’ingabo za FPR Inkotanyi basohotse muri
CND, bagerageza kurokora Abatutsi bari batuye mu duce dukikije CND (ubu ni
inyubako ikoreramo Inteko Ishinga Amategeko).
Muri Perefegitura ya
Gikongoro, kuri iyi tariki, abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi Mushubi, ubu
habarizwa mu Karere ka Nyamagabe, barishwe bose.
Kuva ku itariki 7 kugeza
ku ya 12 Mata 1994, abatutsi biciwe mu Murenge wa Muko, muri Centre ya Kigoma
ahitwa Ngangi n’ahitwa Mayora, mu Karere ka Gicumbi.
Hishwe Abatutsi mu
Bugarama muri Perefegitura ya Cyangugu, ubu ni mu Karere ka Rusizi, babakuraga
mu ngo zabo bagahita babica bakabaroha mu Migezi ya Rusizi, Ruhwa na Rubyiro.
Hishwe kandi Abatutsi i Gikundamvura (Hinduka) muri Rusizi.
Hishwe Abatutsi muri
Centre ya Kivuruga. Hishwe Abatutsi ku biro bya komine Musasa no mu nkengero
zayo.
Hishwe Abatutsi i Muhondo (Gakenke).Hishwe abatutsi ku yahoze ari Komini Tare.Hishwe Abatutsi ku bitaro bya Nemba no muri Centre ya Gakenke, Hishwe abatutsi b’ i Kananira muri Nkungu (Cyangugu). Abatutsi bari bahungiye mu Rusengero w’Abadiventiste rwa Hesha mu Murenge wa Mukamira bari bavanwe muri Segiteri Nanga muri Perefegitura ya Ruhengeri, barishwe ubu ni mu Karere ka Nyabihu.
Abatutsi bari bahungiye mu Rusengero w’Abadiventiste rwa Gisizi mu Murenge wa Muringa, ubu ni mu Karere ka Nyabihu barishwe.Hishwe Abatutsi bari bahungiye mu kigo cya gisirikare cya Mukamira muri Perefegitura ya Ruhengeri, ubu ni mu Karere ka Nyabihu. Hishwe Abatutsi bari bahungiye mu Kiliziya ya Rambura mu Murenge wa Rambura, ubu ni mu Karere ka Nyabihu.
Hishwe Abatutsi bari bahungiye mu kigo cya gisirikare cya Bigogwe muri
Perefegitura ya Gisenyi, ubu ni mu Karere ka Nyabihu. Hishwe Abatutsi bari
bahungiye kuru Segiteri Byahi muri Perefegitura ya Gisenyi, ubu ni mu Karere ka
Rubavu.
TANGA IGITECYEREZO