RFL
Kigali

Myugariro wa Manchester City arashinjwa gukora ikirori cy’ubusambanyi mu gihe cya Coronavirus

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:6/04/2020 12:59
0


Ikipe aya Manchester City yo mu Bwongereza yatangiye gukora perereza kuri myugariro wayo, Kyle Walker, ushinjwa gutegura akanakora ikirori cy’ubusambanyi ‘Sex Party’, muri ibi bihe abantu bose bategetswe kuguma mu ngo zabo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Coronavirus.



Ku wa Kabiri tariki ya 31 Mata, Kyle Walker ukina inyuma ku ruhande rw’iburyo muri Manchester City, we n’inshuti ye, batumiye mu rugo abakobwa babiri kugira ngo bishimishe.

Kyle Walker, yatumiye umusore w’inshuti ye n’abakobwa 2 ubundi bakora ikirori cy’ubusambanyi kandi binyuranyije n’amategeko y’ikipe akinira ya Manchester City ndetse nay’igihugu cy’u Bwongereza yo kwiha akato muri ibi bihe mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

Louise McNamara wiga muri Kaminuza ya Metropolitan mu Mujyi wa Manchester, ni umwe mu bahamagajwe muri ibi birori, yavuze ko umuyobozi w’aho akora mu kigo gishinzwe kurindira umutekano  abantu bakomeye aho bagiye, ari we wamubwiye ko bafite umukiliya.

Yavuze ko we na mugenzi we bageze mu nzu ya Kyle Walker bakirwa n’inshuti y’uwo mukinnyi, nyuma bakorana nabo imibonano mpuzabitsina mu gihe cy’amasaha atatu bahabwa ama-pound 2200.

Louise yavuze ko atari azi Kyle Walker nubwo hari amafoto yamufashe. Mugenzi we ngo ni we wamubwiye ko uyu mugabo akina umupira w’amaguru. Aba batashye saa munani zo mu rukerera.

Icyababaje abantu benshi n’uburyo  uyu mukinnyi yabyutse ashishikariza abantu kuguma mu rugo kugira ngo batandura Covid-19 we yaraye mu busambanyi.

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, Kyle Walker w’imyaka 29, yasabye imbabazi avuga ko yicuza ibyo yakoze kuko bidakwiye.

Yagize ati "Ndumva aho mpagaze nk’umukinnyi w’umupira w’amaguru wabigize umwuga wakabaye ubera abandi urugero. Ni ku bw’iyo mpamvu nshaka gusaba imbabazi umuryango wanjye, inshuti, ikipe yanjye, abafana n’abandi bantu bose kuko narabatengushye”.

Mu itangazo iyi kipe akinira yashyize hanze, yagize iti "Manchester City FC yamenye inkuru yanditswe mu Kinyamakuru ku buzima bwihariye bwa Kyle Walker ku bijyanye no kutubahiriza amategeko yo kuguma mu ngo yashyizweho n’Ubwami bw’u Bwongereza ndetse n’ibijyanye no gusiga intera hagati y’umuntu n’abandi”.

"Abakinnyi b’umupira w’amaguru ni ba bandebereho ku Isi yose, kandi abakozi bacu n’abakinnyi bakomeje gushyigikira imbaraga zidasanzwe z’inzego z’ubuzima mu guhangana n’ingaruka za Coronavirus mu buryo bwose dushoboye. Imyitwarire ya Kyle itandukanye n’ibyo bikorwa”.

“Twababajwe no kumva ibyo ashinjwa, twumvise ibyo Kyle yatangaje kandi yasabiye imbabazi ndetse mu minsi iri imbere azakurikiranwa n’inzego zishinzwe imyitwarire mu ikipe”.


Walker yasabye imbabazi ku makosa yakoze 


Walker ashobora gufatirwa ibihano bikomeye cyane 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND