RFL
Kigali

Amagambo meza ashegesha imitima y’igitsinagore

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:4/04/2020 22:46
0


Hari amagambo igitsinagore kishimira kumva cyane cyane iyo bayabwiwe n’abakunzi babo. Aya magambo ashobora no gutuma bazamura urukundo bari bafitiye uyababwiye kuko baba bumva bakunzwe.



Ni amagambo ushobora gufata nk’ayoroheje ariko akagira agaciro bitewe n’uburemere buri wese ayaha cyangwa bitewe n’uyavuze, bikongera guterwa n’icyo uyabwiwe yashakaga kumva.

Dore amwe muri ayo magombo:

1. ”Ni iby’agaciro kuba ngufite”: Ni ijambo ryerekana umumaro umugore cyangwa umukobwa afite imbere y’umugabo we.

2. ”Mbabarira”: Ni ijambo igitsina gore bishimira kumva kuko ubusanzwe abagabo ntibajya babasha gusaba imbabazi abagore babo. Batinya ko bagaragara nk’abasuzuguritse. Ni yo mpamvu umugore cyangwa umukobwa ahora anyotewe kumva umugabo amusaba imbabazi igihe yamukoshereje.

3. ”Uyu ni umugore wanjye”: Umugore wese ashengurwa no kubona ko umugabo we adatewe ishema nawe mu bandi. Niba uri kumwe n’umugore cyangwa umukobwa mukundana mu ruhame, jya ugira uti ‘mugore wanjye, mukunzi wanjye’ bizarushaho kumunezeza no kubona ko utamwishisha. Si byiza kuvuga amazina ye ngo woye kugaragaza icyo aricyo imbere y’abandi.

4. ”Uri mwiza”: Abakobwa benshi bamara igihe biyitaho ugasanga atakaza byinshi ngo abone uko agaragara neza. Uzasanga no gutunganya imisatsi, inzara, akaba mu ndorerwamo, byose ngo ase neza. Iyo umubwiye ko ari mwiza bimunyura umutima cyane. Iyo ari umugabo we ubibonye akabishima byo biba akarusho.

5.”Nshobora kugusohokana?”Umugore cyangwa umukobwa yishimira ko bamusohokana, igihe umugabo we abiteguye kandi biba byiza kurushaho iyo ari umugabo wabitekereje umugore cyangwa umukobwa bakundana atabimusabye.

6. ”Ndagukumbuye”: Umugore cyangwa umukobwa akunda iri jambo kuko rituma yizera ko umugabo akimutekereza ndetse anifuza kumubona. Byoroshya umutima we igihe yumva ko umugabo we akeneye bya nyabyo kuba aho amubona kenshi.

7.”Ndagukunda”: Iri jambo ni umusemburo utuma abakundanye biyumvanamo birenze. Umugore ntajya arambirwa kuryumva n'iyo warimubwira igihe cyose. Umugore icyo wamuha cyose ukibagirwa kujya umubwira kandi ukomeje ko umukunda ntabwo cyamunyura nk’uko ubikeka.

8.”Ese wakwemera ko tuzashyingiranwa?“ Umukobwa mukundana bya nyabyo aba yifuza ko umunsi umwe azumva umubwira iri jambo. Si we urota ubivuze. Ni bwo atangira kwizera bya nyabyo ko mutari mu mikino ahubwo ko mukundana urufite intego. Atangira kugutandukanya na ba bandi bose bakundana urwo kwishimisha n’ibindi bitandukanye.

9. ”Ese wiriwe ute mukunzi” Kumubaza uko yiriwe bituma yumva ko umwitayeho ndetse urajwe inshinga no kumenya uko ibihe bye biri kugenda. Abona ko n'iyo wabona ibitagenda neza witeguye kugira icyo ubikoraho no kumuba hafi.

10. ”Ndabikora” Iri ni ijambo ritera akanyamuneza umugore kuko aba yakiriye isezerano rivuye ku mukunzi we ko ibyo amusabye ari bubikore.

11. ”Uratekereza iki kuri ibi” Ni ijambo rigwa neza abagore kuko bishimira kubona ko bagira uruhare mu gufata imyanzuro igendanye n’urugo rwabo. Iyo umusabye igitekerezo abona ko nawe uha agaciro inama ze bigatuma arushaho kubona ko musenyera umugozi umwe.

12.”Urakoze mukunzi” Abagore cyangwa abakobwa bumva gushimirwa ibyo babona nk’inshingano zabo atari ngombwa.

Iyo rero umushimiye nko kuba yatetse, yakumeseye cyangwa yagutereye ipasi, mbese icyo yakora cyose uba ukwiye kumushimira kuko biramunezeza cyane akabona ko uha agaciro ubwitange bwe.

Ntuzumve ko ibyo yakoze byari munshingano ze ngo bitume utamushimira kuko hari n’abatabikora kandi bakaguma kwitwa abagore cyangwa abakunzi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND