RFL
Kigali

Umuherwe wa mbere ku Isi Jeff Bezos yitanze Miliyoni 100$ mu kurengera abaturage mu bihe bya COVID-19

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:4/04/2020 5:49
0


Isi yose ikomeje guhangana n’icyorezo cya Coronavirus kiri ku muvuduko udasanzwe mu kwica benshi mu gihe gito. Umuherwe wa mbere ku Isi yose Jeff Bezos yitanze amafaranga agera kuri Milioni 100 z’Amadorari y’amerika mu gutabara abaturage b’Amerika bamerewe nabi.



Ni mu gihe abaherwe b'ingeri zose batandukanye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bagiye bagaragariza urukundo abatuye Isi babafasha mu buryo bw’amafaranga, gusa muri Amerika abenshi ni ho bibanze mu gufasha dore ko ari ho bamwe batuye.


Uyu mukire wa mbere ku Isi, yatanze miliyoni 100 z'amadolari yo kugaburira Amerika mu gihe cy'icyorezo cya coronavirus. Ni nyuma y'aho umuyobozi umwe w’icungamutungo yirukanwe muri Companyi ye ya “Amazon” kubera kurenga ku mabwiraza agasohoka agakora urugendo kandi Isi iri mu bihe bibi cyane.

Ku wa kane, Bezos yatangaje aya makuru kuri Instagram, abwira abamukurikira ko iki cyemezo cyafashwe mu gihe abakorerabushake muri banki z’ibiribwa bahuze cyane kuruta mbere hose kandi bagashyira umutekano wabo mu kaga.

Yongeyeho ko iyi nkunga izajya itangwa mu buryo butaziguye mu gutanga ibiribwa byinshi kubera ko impano zisanzwe zituruka mu bucuruzi bw’imirire zabaye nkeya kubera gufunga ku gahato resitora kugira ngo hubahirizwe ihagarikwa ry’imibereho mu gihugu hose.

Bezos yabisobanuye agira ati: 'No mu bihe bisanzwe, ikibazo cy'ibura ry'ibiribwa mu ngo z'Abanyamerika ni ikibazo gikomeye, kandi ikibabaje ni uko COVID-19 irimo kongera iyo mihangayiko ku buryo bugaragara.'

Yungamo ati “Ndashaka gushyigikira abari ku murongo wa mbere ku mabanki y'ibiribwa mu gihugu cyacu ndetse n'abayishingikiriza ku biryo bafite impano ya miliyoni 100 z'amadolari”.


Akomeza agira ati: "Kugira ngo ibintu birusheho kuba bibi, kubera ko amasoko agenda agabanuka, serivisi za banki y'ibiribwa ziragenda ziyongera". Bezos ufite Companyi ya Amazon, ni we muntu ukize kurusha abandi ku Isi ufite umutungo ufite agaciro ka Miliyari 120.4 z'amadolari. Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni cyo gihugu kiza ku mwanya wa mbere ku Isi mu kugira umubare w’abantu benshi banduye Covid-19 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND