RFL
Kigali

Brian Blessed yahuje imbaraga na Aime Uwimana bakora indirimbo 'Ku bise' yinjiza abantu muri Pasika-YUMVE

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:4/04/2020 4:15
0


Bizimungu Brian {Brian Blessed} wamenyekanye mu ndirimbo 'Dutarame' yakoranye na Jules Sentore na Alpha Rwirangira, kuri ubu yamaze gushyira hanze indirimbo nshya 'Ku bise' yakoranye n'umuramyi Aime Uwimana bakunze kwita 'Bishop'. Ni indirimbo yinjiza abantu muri Pasika umunsi abakristo bizihizaho izuka rya Yesu Kristo.



Brian Blessed yabwiye INYARWANDA ko inganzo y'iyi ndirimbo 'Ku bise' yaje ubwo yari arimo atekereza ku rupfu rwa Yesu Kristo, yibuka uburyo yababajwe bikomeye, agatukwa, akavumwa, akitwa umunyabyaha kandi nta cyaha yigeze akora, akemera ko ibyo byose bimubaho ku bwo gucungura umuntu. Uyu muhanzi yahise afata ikaramu yandika indirimbo ivuga ko icyo gihe 'Yesu yari ari ku bise'.


Brian Blessed yagize ati "Indirimbo rero yaje ndimo ntekereza ku rupfu Umwami wanjye Yesu yapfuyemo, akababaro yanyuzemo kose byose kwari ukugira ngo ncungurwe, mvuke ubwa kabiri. Nibutse igihe nigeze guca hafi ya maternity room, numva abadamu barira cyane mbajije umuganga ambwira ko ari abadamu bari ku bise ariko mu kanya bari bube bishimye". 

Yakomeje agira ati "Ibyo rero nabihuje n'umubabaro Yesu yaciyemo kugira ngo tuvuke, nsanga yarari ku bise byanjye. Ubu nitwa umwana w'Imana kubera umwenda watabutsemo kabiri izina ry'ubukristo naryiswe ubwo yari ku musaraba hagati y'ibisambo ubwo yavugaga ati byose birarangiye."


Brian Blessed yamenyekanye mu ndirimbo 'Dutarame'

Brian Blessed yadutangarije ko ubutumwa nyamukuru buri muri iyi ndirimbo ari ukubwira abantu Yesu yabapfiriye kugira ngo bahinduke abana b'Imana. Ati "Ubutumwa burimo ni uko mu mubabaro Kristo yaciyemo ari mo twavukiye, yatugiriye ku bise ni yo mpamvu twitwa abana be". 

Yasabye abakristo kwizihiza Pasika banibuka urukundo Yesu yabakunze rwatumye abapfira. Ati "Mu bihe nk'ibi twegereje Easter Celebration cyangwa Kwizihiza Pasika, twibuke urukundo Yesu yadukunze rwatumye anadupfira, hanyuma budufashe no kumwitegura".


Aime Uwimana arashimirwa ku bwo gushyikira abahanzi batari bacye

Iyi ndirimbo 'Ku bise' yakorewe muri studio ya Aimee Uwimana ari nawe wayitunganyije. Brian Blessed yashimiye cyane uyu muhanzi ku bw'umutima afite wo gushyigikira abahanzi bagenzi be, ati "Nkaba nanamushimira cyane urugero rwiza rwa Gikristo aduha nk'abahanzi n'abaramyi twese".

Yasoje atanga ubutumwa ku banyarwanda, ati "Ndashishikariza abanyarwanda kubahiriza gahunda yo kuguma mu rugo, guraba mu ntoki, kwirinda kujya mu bantu benshi no guhana intera ya 1m hagati y'umuntu n'undi kugira ngo turusheho kurwanya kino cyorezo (Covid-19) no gukurikiza inama za Minisiteri y'Ubuzima".


Brian Blessed mu gitaramo yakoze mu mwaka wa 2018


Brian Blessed yakoze indirimbo yinjiza abantu muri Pasika

REBA HANO INDIRIMBO 'KU BISE' YA BRIAN BLESSED FT AIME UWIMANA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND