RFL
Kigali

Impirimbanyi Martin Luther King yarishwe, Ibyaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:4/04/2020 2:50
0


Amateka ni kimwe mu bintu byigarukamo buri munsi bitewe n’icyo umunsi wasigiye abantu, hari umunsi uba warababaje benshi bitewe n'icyo batazibagirwa muri bo bishobora kuba ibyabababaje cyangwa se n’ibyabashimishije. Uyu munsi ni tariki ya 4 Mata. Ese ni iki cyawuranze kuva mu myaka yo ha mbere?.



Hari ibyabaye kuri iyi Tariki;

1814: Napoleon yasezeye ku butegetsi ku nshuro ya mbere.

1841: Umukuru wa leta Zunze Ubumwe za Amerika wa 9, William Henry Harrison yatabarukiye mu ngoro ya White House.

1850: Los Angels, California yemejwe nk’umujyi.

1865: Umukuru wa USA, Abraham Lincoln yarose yapfuye, nyuma y’iminsi 10 biba impamo.

Mu makuru yatanzwe n’uwari inshuti ye, Ward Hill Lamon yavuze ko mu ijoro ryo ku wa 4 Mata, 1865, Abraham yarose inzozi z’umurambo wari uryamye mu ngoro ya White House. Yabajije umwe mu bamurinda umuntu wapfuye, amusubiza ko ari Perezida. Tariki ya 11 Mata, 1865 yabwiye Lamon ko inzozi yarose zamuteye ikibazo. Nyuma y’iminsi 10 arose, Lincoln yararashwe arapfa.

1866: Umwami w’u Burusiya Alexandre II yasimbutse urupfu, bari bamutegeye mu mujyi wa Kiev.

1930: Ishyaka ry’aba Communiste ryarashinzwe i Panama.

1939: Faisal II yabaye Umwami wa Iraq.

1949: Amasezerano yo gutangiza NATO( North Atlantic Treaty Organization) yasinyiwe i Washington D.C.

1968: Impirimbanyi mu kurwanirira uburenganzira bw’ikiremwamuntu muri Amerika, Martin Luther King Jr. yiciwe i Memphis muri Tennessee.

1973: Inyubako ndende y’ubucuruzi ya World Trade Center yafunguye umuryango. Mu 2001, iyi nyubako yagabweho igitero cy’indege, irasenyuka.

1975: Imwe mu makompanyi akomeye mu ikoranabuhanga, Microsoft yarafunguwe ku bufatanye hagati y’umuherwe Bill Gates na Paul Allen

1979: Perezida Zulfikar Ali Bhutto w’i Pakistan yatangiye gukora.

2002: Uwari uzwi nk’umwicanyi kabuhariwe Matthew Wales yiciye ababyeyi i Melbourne muri Australie.

Bamwe mu bavutse kuri iyi tariki.

188: Caracalla, Umwami w’abami w’i Roma.

1980: Trevor Moore,umunyarwenya w’umunyamerika.

1987: Sami Khedira, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umudage.

1993:Samir Carruthers, Umukinnyi w’umupira w’Amaguru w’umwongereza.

1996:Austin Mahone, Umuhanzi w’umunyamerika.

Bamwe mu batabarutse kuri iyi tariki.

1743: Daniel Neal, umunyarwenya w’umwongereza.

1912: Charles Brantley Aycock, Guverineri wa 50 wo muri Leta ya Carolina.

1972: Adam Clayton Powell Jr., umunyamategeko w’umunyamerik.

2012: Dubravko Pavlicic, Umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunya-croatia.

2016: Chus Lampreave, Umukinnyi wa Filime muri Espagne






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND