RFL
Kigali

Amerika yahaye u Rwanda inkunga ya Miliyoni y'amadorali yo guhashya icyorezo cya COVID-19-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:4/04/2020 2:43
0


Ku mugoroba w'uyu wa Gatanu tariki 03/04/2020 Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko yahaye u Rwanda inkunga ingana na Miliyoni y'amadorali (Hafi Miliyari y'amanyarwanda) yo guhangana n'icyorezo cya Coronavirus gihangayikishije Isi.



Kuri ubu abantu bamaze kwandura iyi ndwara ku Isi hose ni 1,097,810 mu gihe abamaze kuhitanwa nayo ari 59,140. Abamaze kwandura iyi ndwara mu Rwanda ni abantu 89 ndetse Minisiteri y'Ubuzima itangaza ko muri aba barwayi bose nta n'umwe urembye urimo.

Nyuma y'amasaha macye Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari, IMF, cyemeje ko u Rwanda ruhabwa inguzanyo ya Miliyoni 109.4 z’amadorali ya Amerika agera kuri Miliyari 104 Frw), kuri ubu igihugu ca Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyatangaje ko gihaye u Rwanda inkunga ya Miliyoni y'amadorali.

Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, Peter Vrooman akoresheje ururimi rw'Ikinyarwanda, mu butumwa yanyujije kuri Twitter, yatangaje ko Amerika yahaye u Rwanda indi nkunga ashimangira ko ibi bihugu byombi ari abafatanyabikorwa bakomeye mu bijyanye n'ubuzima rusange bw'abaturage.

Amb. Peter Vrooman yagize ati "Uyu munsi nishimiye kubabwira ko twatanze indi nkunga ya $1,000,000 mu bufasha bwo gushakira igisubizo icyorezo cya #COVID cumi n'icyenda (19). Ni hafi Miliyari y'amanyarwanda yatanzwe n'Abanyamerika ku nkunga biyemeje gutera u Rwanda.

Amerika n'u Rwanda ni abafatanyabikorwa bakomeye mu bijyanye n'ubuzima rusange bw'abaturage kandi twizeye neza ko iki kibazo tuzakivamo neza #RWoT. Iyi ni inkuru nziza ku Banyarwanda kandi ni inkuru nziza ku Banyamerika. Kubera ko "Ubuzima bwanyu ni ubuzima bwacu; kandi ubuzima bwacu ni ubuzima bwanyu!" Mube Amahoro! #RWoT."

KANDA HANO UREBE AMB. PETER VROOMAN AVUGA KU NKUNGA AMERIKA YAHAYE U RWANDA


Ambasaderi Peter Vrooman amaze kuba intyoza mu kinyarwanda 

Igihugu gifite abantu benshi bamaze kwandura iyi ndwara ni Leta Zunze Ubumwe za Amerika ifite abarenga ibihumbi 276. U Butaliyali ni bwo bufite abantu benshi bamaze guhitanwa n'iyi ndwara aho bufite abarenga ibihumbi 14. N'ubwo Amerika yugarijwe cyane n'iki cyorezo, ikomeje gutabara ibihugu bidafite ubushobozi.


Amb. Peter Vrooman akazi agakorera mu rugo mu kwirinda Covid-19






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND