Umuhanzi akaba n’umunyamakuru mu gihugu cya Kenya, Tanasha Donna Oketch, arifuza ko umwana yabyaranye na Diamond Platnumz yakura azi abavandimwe be bavukana.
Ni nyuma y’ukwezi gushize uyu mugore Tanasha Donna yahukanye akisubirira iwabo ku ivuko muri Kenya nyuma yo kurambirwa umugabo we Diamond Platnumz uburyo akorana n’amashitani (illuminati).
Donna yasubiye muri Kenya ari kumwe n’umwana we w’umuhungu yabyaranye na Diamond, akaba ari umwana wa 4 wa Diamond yemera neza adashidikanya. Gusa bamwe usanga bahwihwisa ko uyu muhanzi wigaruriye imitma ya benshi muri Afurika yaba afite abandi bana.
Mu kiganiro Tanasha Donna yagiranye na True Love Magazine, yavuze ko kuba afite umwana wa Diamond ari byiza ariko akaba afite impungenge ko uwo mwana atazamenya abandi bavukana kuri Se akaba yakurana intimba ku mutima bityo mu minsi iri imbere akaba azamuhuza n’abandi bana agakura aziranye nabo.
Mu magambo ya Tanasha ati "Ku bijyanye n'abandi bavandimwe be ndashaka ko amaherezo akura azi barumuna be na bashiki be. Ndabona rwose ndi kushaka ko mbonana na ba nyina igihe niteguye abana bose bakazakura baziranye''.
Mu bo yifuza guhura nabo harimo, Hamisa Mobetto ufitiye umwana w’umukobwa wa Diamond na Zari Hassan ufite abana 2 yabyaranye na Diamond.
Hamisa Mobetto afitanye umwana na Diamond Platnumz
Zari Hassan afitanye abana 2 na Diamond Platnumz
Tanasha arifuza ko umwana we yazamenyana n'abandi Diamond yabyaye
TANGA IGITECYEREZO