RFL
Kigali

Umutima ujijutse! Ezra Joas yasohoye indirimbo nshya anahishura ko agiye gutangira gukina filime

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:3/04/2020 17:06
0


Ezra Joas ukora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana yakoze mu nganzo asaba abantu bose kugira 'umutima ujijutse' utandukanya icyiza n'ikibi. Ni ubutumwa yakubiye mu ndirimbo nshya yise 'Mpa umutima' yashyize hanze ku mugoroba w'uyu wa 02/04/2020.



Umuntu uvugwa muri iyi ndirimbo ni umuntu uba atangiye urugendo rw'agakiza aretse ibyaha maze agasaba Imana kumurinda kubisubiramo. Ezra Joas yumvikana aririmba aya magambo "Mpa umutima, mpa umutima ujijutse kugira ngo menye gutandukanya icyiza ndetse n'ikibi. N'ubwo satani anyanga antega imitego nyobora inzira yawe nyuremo ntazazimira, umutima wanjye uwitegekere, ndI uwawe mukiza, nkoresha icyo ushaka".

Inyikirizo yayo irimo aya magambo "Mpa umutima ujijutse kugira ngo menye gutandukanya icyiza ndetse n'ikibi. Nubwo satani anyanga antega imitego. Nubona tutagihurira hahandi, ukabona ntagikora bya bindi, ukabona narahindutse ntakigendana na ba bandi, uzamenye ko njyewe ndi icyaremwe gishya". Amajwi y'iyi ndirimbo yakozwe na Producer Real Beat.


Ezra Joas arasabira abantu bose kugira umutima ujijutse

Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Ezra Joas yadutangarije ko yanditse iyi ndirimbo mu rwego rwo gusaba abanyarwanda bari mu ngo zabo gufata umwanya wo kwitekerezaho no kwegerana n'Imana. Ati "Message ni uko muri iki gihe abantu benshi ku Isi n'abanya-Rwanda tutari mu kazi turi mu ngo zacu turi kumwe n'imiryango, ni umwanya mwiza wo kwitekerezaho, wo kwegerana n'Imana, wo gusaba Imana imbabazi aho twayicumuyeho".

Yakomeje agira ati "Ni umwanya mwiza wo gusengera igihugu aho nabwira abanya-Rwanda nti 'Please! Stay Home. Senga, ririmba, curanga buhoro, stay home. Maze abantu banjye bitiriwe izina ryanjye nibicisha bugufi bagasenga, bagashaka mu maso hanjye bagahindukira bakareka ingeso zabo mbi, nanjye nzumva ndi mu ijuru mbababarire igicumuro cyabo, mbakirize igihugu (2Ingoma 7:14)".

Ezra Joas wavutse mu 1993, ni umuhanzi uvuka mu ntara y'Amajyaruguru ariko ubarizwa muri Kigali ku mpamvu z'akazi. Ni umwe mu bana 6 ba Rev.Pastor NTIBAZIBAGIRWA Joas uri mu Kiruhuko cy'izabukuru mu itorero Anglican ry’u Rwanda (EAR). 

Ezra Joas yatwaye igikombe cya Groove Award 2018 nka Upcountry Artist wakoze cyane kurusha abandi bose. Nk'uko yabitangarije INYARWANDA, mu mishinga afite harimo; gukomeza gukora umuzika wa Gospel, gukora filime z'ivugabutumwa bwiza ndetse ngo uyu mwaka iya mbere izajya hanze.


Ezra Joas agiye gutangira gukina filime

UMVA HANO INDIRIMBO 'MPA UMUTIMA' YA EZRA JOAS






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND