Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi umupolisi n’abasivili babiri bakurikiranyweho gukubita no gukomeretsa umuturage. Ni nyuma y’amashusho bivugwa ko yafatiwe mu Mujyi wa Kigali, aho umupolisi n’abandi bantu barimo inkeragutabara bakubita umuturage.
Bivugwa ko uyu muturage yari yanze kubahiriza
amabwiriza yashyizweho na Guverinoma hagamijwe gukumira ikwirakwira ry’icyorezo
COVID-19.
Ku wa 01 Mata 2020 ukoresha izina rya @IrakozeKenny kuri Twitter yashyize ku rukuta rwe amashusho agaragaza umuturage uri gukubitwa n’abantu bataramenyekana barimo n’umupolisi.
Aya mashusho yari aherekejwe n’ubutumwa bugira buti “Ubu buryo inkeragutabara zirigukoresha se nibwo bwabugenewe ko mbona budasobanutse #covid19.”
Nyuma y’aho Polisi y’u Rwanda yahise itangaza ko igiye gukurikirana iki kibazo ndetse kuri uyu wa Kane yatangaje ko yataye muri yombi abantu batatu barimo n’umupolisi bakurikiranyweho gukubita uriya muturage.
Mu butumwa Polisi y’u Rwanda yanyujije kuri Twitter yagize iti “Turabamenyesha ko abantu 3 barimo n'umupolisi, bagaragaye mu mashusho ejo ku wa 1/04/2020, bahohotera umuturage, bafashwe”.
Polisi y’Igihugu kandi yibukije Abanyarwanda ko kurwana cyangwa kwihanira ari icyaha gihanwa n'amategeko.
Mu ngingo ya 121 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, hateganywa ko umuntu wese, abishaka, ukomeretsa undi, umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 500 Frw ariko atarenze 1,000,000 Frw.
TANGA IGITECYEREZO