RFL
Kigali

Umunyabigwi muri Sinema Milo yitabye Imana kuri iyi tariki, Bimwe mu byaranze uyu munzi mu mateka

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:2/04/2020 9:59
0


Umunsi runaka ugira amateka aba yarasigaye mu mitima ya benshi , amateka ashobora kuba meza cyangwa mabi. Tariki 2 Mata ni umunsi wa 93 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 273 kugira ngo umwaka urangire.



Hari Bimwe mu byaranze iyi tariki mu mateka

1930: Haile Selassie wavutse yitwa Tafari Makonnem, nyuma yaje kwitwa Ras Tafari Makonnen. Iri jambo Ras rivuga umutwe, gusa hano yarihawe bishatse gusobanura igikomangoma.

Mu mwaka w’1907 yabaye Umuyobozi w’Intara ya Sidamo, aba umwami w’abami wa Ethiopia guhera 1930 kugera 1974. Yashyingiranwe n’uwitwa Woizero Altyech babyaranye umukobwa witwa Romanework Haile Selassie.

Azwi cyane mu mateka y’isi, agafatwa nka Messiah wo muri Bibiliya n’abantu babarirwa hagati y’ibihumbi 200 n’ibihumbi 800 bafite imyizerere ya Kirasta(Rastafarism) bizera ko azabageza ku mahoro, ubwigenge, n’uburumbuke.

Haile Selassie yagize icyubahiro mu rwego mpuzamahanga. Yitabiriye ibikorwa by’ingenzi mu nzego mpuzamahanga. Urugero, yitabiriye umuhango wo gushyingura uwahoze ari Perezida wa Amerika (USA) John F.Kennedy n’uwa Charles de Gaulle. Mu 1971 yitabiriye isabukuru y’imyaka 2500 y’ubwami bwa Perse. Ishusho ye mu rwego mpuzamahanga yahaye isura nziza igihugu cya Ethiopia.

1945: Hatangijwe umubano ushingiye kuri politiki hagati y’ibihugu bya Brazil n’u Burusiya (URSS).

1975:Intambara y’Abaviyetinama aho ibihumbi n’ibihumbi by’abantu bahunze bava mu Ntara ya Quang Ngai hafi nahari igico  cy’ingabo mu Majyaruguru.

1991: Uwitwa Rita Johnston yabaye umugore wa mbere mu gihugu cya Canada wayoboye intara asimbuye uwitwa William Vander Zalm.

1992: Uwari ukuriye umutwe w’abagizi ba nabi(mafia) mu Mujyi wa New York John Gotti yakatiwe igifungo cya burundu.

2002: Ingabo za Isiraheri zagose urusengero rw’i Bethlehem aho Abanyaparesitina bitwaje intwaro bari bahungiye.

2012: Urufaya rw’Amasasu rwaravuze  muri Kaminuza ya Oikos yo muri California ,abagera kuri 7 barapfa hakomereka 3

2015: Abagizibanabi bitwaje intwaro bateye kaminuza ya Garissa muri Kenya  bahitarana abagera kuri 148 , abandi 79 barakomereka.
Bamwe mu bavutse kuri uyu munsi:

1653: Igikomangoma , George wa Denmark. 

1743: Thomas Jefferson wabaye Perezida wa gatatu wayoboye Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

1814: Henry L Benning , Umujenerari w’Umunyamerika  wari Umucamanza ukomeya .

1900: Alfred Strange, Umukinnyi w’umupira w’amaguru w’Umwongereza.

1908: Buddy Ebsen , Umukinnyi wa Filime w’Umunyamerika akaba n’umubyinnyi kabuhariwe.

1991: Quavo, Umuraperi w’Umunyamerika.

1993: Umuhanzi Aaron Kelly ukomoka muri US.

Abatabarutse kuri uyu munsi:

1974: Georges Pompidou, wabaye Perezida w’igihugu cy’Ubufaransa.

2003: Edwin Starr , Umuhanzi w’Umunyamerika akaba n’umwanditsi w’indirimbo.

2005:  Papa Yohani Pawulo wa kabiri.

2013:Milo O’Shea, Umunyamerika w’umukinnyi wa Filime. Uyu musaza yatabarutse ku myaka 87 y’amavuko, yakunzwe n’Isi yose muri Filime zitandukanye harimo nka; The Butcher Bot, Romeo and Juliet,Theatre of Blood, n’izindi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND