Umunsi runaka ugira amateka aba yarasigaye mu mitima ya benshi , amateka ashobora kuba meza cyangwa mabi. Tariki 2 Mata ni umunsi wa 93 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 273 kugira ngo umwaka urangire.
Hari
Bimwe mu byaranze iyi tariki mu mateka
1930: Haile Selassie wavutse yitwa Tafari Makonnem, nyuma yaje kwitwa
Ras Tafari Makonnen. Iri jambo Ras rivuga umutwe, gusa hano yarihawe bishatse
gusobanura igikomangoma.
Mu mwaka w’1907 yabaye Umuyobozi w’Intara ya Sidamo, aba umwami w’abami wa
Ethiopia guhera 1930 kugera 1974. Yashyingiranwe n’uwitwa Woizero Altyech
babyaranye umukobwa witwa Romanework Haile Selassie.
Azwi cyane mu mateka y’isi, agafatwa nka Messiah wo muri Bibiliya n’abantu
babarirwa hagati y’ibihumbi 200 n’ibihumbi 800 bafite imyizerere ya
Kirasta(Rastafarism) bizera ko azabageza ku mahoro, ubwigenge, n’uburumbuke.
Haile Selassie yagize icyubahiro mu rwego mpuzamahanga. Yitabiriye ibikorwa
by’ingenzi mu nzego mpuzamahanga. Urugero, yitabiriye umuhango wo gushyingura
uwahoze ari Perezida wa Amerika (USA) John F.Kennedy n’uwa Charles de Gaulle. Mu
1971 yitabiriye isabukuru y’imyaka 2500 y’ubwami bwa Perse. Ishusho ye mu rwego
mpuzamahanga yahaye isura nziza igihugu cya Ethiopia.
1945: Hatangijwe umubano ushingiye kuri politiki hagati y’ibihugu bya
Brazil n’u Burusiya (URSS).
1975:Intambara y’Abaviyetinama aho ibihumbi n’ibihumbi by’abantu bahunze bava mu Ntara ya Quang Ngai hafi nahari igico cy’ingabo mu Majyaruguru.
1991: Uwitwa Rita Johnston yabaye umugore wa mbere mu gihugu cya Canada
wayoboye intara asimbuye uwitwa William Vander Zalm.
1992: Uwari ukuriye umutwe w’abagizi ba nabi(mafia) mu Mujyi wa New York
John Gotti yakatiwe igifungo cya burundu.
2002: Ingabo za Isiraheri zagose urusengero rw’i Bethlehem aho
Abanyaparesitina bitwaje intwaro bari bahungiye.
2012: Urufaya rw’Amasasu
rwaravuze muri Kaminuza ya Oikos yo muri
California ,abagera kuri 7 barapfa hakomereka 3
2015: Abagizibanabi
bitwaje intwaro bateye kaminuza ya Garissa muri Kenya bahitarana abagera kuri 148 , abandi 79
barakomereka.
Bamwe mu bavutse kuri uyu munsi:
1653: Igikomangoma ,
George wa Denmark.
1743: Thomas Jefferson wabaye Perezida wa gatatu wayoboye Leta Zunze
Ubumwe za Amerika.
1814: Henry L Benning ,
Umujenerari w’Umunyamerika wari
Umucamanza ukomeya .
1900: Alfred Strange,
Umukinnyi w’umupira w’amaguru w’Umwongereza.
1908: Buddy Ebsen , Umukinnyi
wa Filime w’Umunyamerika akaba n’umubyinnyi kabuhariwe.
1991: Quavo,
Umuraperi w’Umunyamerika.
1993: Umuhanzi Aaron Kelly ukomoka muri
US.
Abatabarutse kuri uyu munsi:
1974: Georges Pompidou, wabaye Perezida w’igihugu cy’Ubufaransa.
2003: Edwin Starr , Umuhanzi w’Umunyamerika akaba n’umwanditsi w’indirimbo.
2005: Papa Yohani Pawulo wa kabiri.
2013:Milo O’Shea, Umunyamerika w’umukinnyi wa Filime. Uyu musaza yatabarutse ku myaka 87 y’amavuko, yakunzwe n’Isi yose muri Filime zitandukanye harimo nka; The Butcher Bot, Romeo and Juliet,Theatre of Blood, n’izindi.
TANGA IGITECYEREZO