RFL
Kigali

Icyayi ku isonga mu binyobwa bifasha amenyo gukomera no gukora neza

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:2/04/2020 15:16
0


Ubusanzwe koza amenyo bituma arushaho gusa neza ndetse no kugira ubuzima bwiza, kuko bituma ibinyamasukari umuntu yariye bitamugira ho ingaruka mbi. N'ubwo bimeze bityo ariko hari bimwe mu biribwa bishobora gutuma amenyo yawe arushaho kuba meza cyane ari nabyo tugiye kurebera hamwe.



Muri iki gihe turimo, ubushakashatsi  bwa Growing Body bwagaragaje ko hari ibiribwa bishobora gutuma amenyo aba meza ndetse akagira n’ubuzima bwiza mu mikorere yayo. Ibiribwa ukoresha buri munsi ibyinshi biba byiganjemo Acid inasigara ku menyo iyo urimo kurya.

Iyo aya menyo yamaze guhura na Acid ntiyitabweho, haziramo indwara ziterwa na za bagiteri zitandukanye nk’uko byagaragajwe na Christine D.Wu, umushakashatsikazi muri Univerisite ya Illinois muri Leta ya Chicago muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

IBIRIBWA N’IBINYOBWA BY’IBANZE BYAGUFASHA KUGIRA AMENYO AFITE UBUZIMA BWIZA

1.      ICYAYI

     Polyphenols igaragara mu cyayi cy’ikawa, igabanya umuvuduko wa za bagiteri ziba mu menyo ari nazo zituma akenshi amenyo akurya, Ubushakashatsi bwakorewe muri Univerisite ya Illinois bwagaragaje ko abantu bafata umwanya wabo, bagakoresha icyayi boza amenyo yabo ndetse no mu kanwa, byibura umunota umwe bakabikora inshuro icumi ku munsi, ari gacye barwara indwara z’amenyo kurusha abakoresha abakoresha amazi asanzwe. Icyayi kigabanya imbaraga za bagiteri ziba mu menyo bigatuma zitihuza ngo zivemo imwe ifite imbaraga. Ubu bushakashatsi kandi bwakozwe na Wu Christine, bwasanze icyayi cy’ikawa kirwanya impumuro mbi mu kanwa.


2.      FOROMAJI

Ubushakashatsi bwakozwe muri Journal General Dentistry bwagaragaje ko abana bari mu myaka ya cumi n’ibiri (12) kugeza kuri cumi n’itanu (15), bakoresha Foromaji mu buzima bwabo bwa buri munsi bafite amahirwe make yo kugira Acid mu menyo yabo kurusha bamwe bakoresha isukari cyane.

Nyuma yo kurya, urubyiruko rwinshi rukoresha amazi mu koza amenyo no mu kanwa, ingano ya Acid baba bafite rero iba iri ku kigero cy’iminota 10,20 na 30 nyuma yo kuyoza. Bamwe rero bakoresha amata cyangwa Yahurute nabo ni uko biba bimeze. Gusa iyo ukoresheje Foromaji iringaniza ingano ya Acid winjije ku buryo nta kibazo yagutera.


3.      Raisins

‘Raisins’ ni ikiribwa cyiza cyane kuko ntabwo gikungahaye ku isukari, ibi rero bigatuma ifasha isukari isanzwe kumenya iyiyomekaho ku buryo irema uruhu. Iyi Raisins kandi irema Phytochemical yica udukoko twose ndetse n’indwara bishobora kwibasira amenyo.


4.      IBIRYO BIHUNJAGURIKA

Ibi bifatirwa umwanya uhagije kugira ngo bikacanjwe binozwe. Aha twavuga nka Karoti, Pome, Kokombure,…Nituvuga ibi ntiwumve ko byo ari bya miseke igoroye ku menyo kuko burya gukacanja nabyo bishobora kuyangiza bidakozwe neza. Ibi bifasha gukuraho bagiteri zasigaye mu menyo umaze kurya.


5.      IBIKUNGAHAYE KURI VITAMIN

Aha turavuga nk’amagi, amafi, inyama n’ibindi biribwa byifitemo Vitamin, ibi byose bifasha mu gukomera kw’amenyo nk’uko byemejwe na The American Association.


6.      AMATA

Mu bushakashatsi bwakozwe na Wu n’itsinda bakorana muri Illinois University batangaje ko kunywa igikombe cy’amata nyuma yo kurya ibiryo byiganjemo amasukari, bifasha mu kugabanya Acid nyinshi mu mubiri kuruta uko wanywa umutobe wa pome cyangwa ukanywa amazi.

Ibyo kurya ndetse no kunywa bifasha amenyo gusa neza ndetse no kugira ubuzima bwiza ni byinshi gusa uyu munsi reka dusubikire aha. Ni inshingano zawe rero kwita ku buzima bwawe ndetse n'ubwa mugenzi wawe ari nayo mpamvu dufata umwanya nk’uyu tukabashakira ibintu nk’ibi bibafasha kubaho neza.

Source: Livescience.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND