Ministeri y’ubuzima muri Kenya yatangaje ko habonetse abantu bashya 22 banduye Coranavirus, byatumye imibare y’abarwaye iyi indwara muri iki gihugu ihita igera kuri 81, muri aba barwayi bashya, abagera kuri 21 bari basanzwe barashyitswe mu kato, uyu ukaba ariwo mubare munini w’abarwayi ba COVID19 ubonekeye umunsi umwe mu bihugu byose bigize b
Muri Kenya kandi umugore wa mbere wari waragaragayeho ubwandu kwa Coronavirus
yatandaje ko yakize neza nyuma yo kumara iminsi 21 akurikiranwa n’abaganga.
Uyu mugore uzwi ku
izina rya Brenda, yabwiye itangazamakuru ko yaherukaga kujya muri Leta Zunze
ubumwe z’Amerika mu kwezi kwa cumi n’abiri ku mwaka ushije ariko ko ashobora
kuba yanduriye mu nzira agaruka muri Kenya kuko babanje guca i Londres mu
ntangiriro z’ukwe kwa Gatatu uyu mwaka.
Uyu mugore ndetse na
mugenzi we Brian bakaba bagiranye ikiganiro na Prezida Uhuru Kenyata ndetse n’abanyamakuru
mu buryo bw’iyakure.
Brenda ati: "Nafashwe
n'inkorora mu gihe cy’iminsi itatu yose nkimara kugaruka mu gihugu".
Akomeza avuga ko yihutiye kujya kwa Muganga aho muri Nairobi kugirango yivuze.
Avuga ko yaciye
anyarukira ku kigo leta yategekanije co kwakira abanduye uwo mugera ku mugwa mukuru
Nairobi kugira ngo yivuze, akomeza ahumuriza abaturage ati “ Covid-19 ni
indwara ishobra kuvurwa igakira”
Eka na mugenziwe Brian
bavuga ko banduye iyi Virus nyuma y'aho babonaniye na Brenda, uyu nyine
watangaje nawe ko yakize. Bakemeza koi bi byababyeho byatumwe n’abaturanyi babo
bemera ko iyi ndwara ivurwa kandi igakira.
Perezida Kenyata
yashimiye cyane Brenda ku cyemezo cyiza we ubwe yafashe cyo kwijyana mu kigo
gishyirwamo abanduye iyi Virus amaze kumva ko atameze neza.
Nyuma nibwo uyu Brian
nawe yaje kujyarwa muri icyo kigo hamwe na bagenzi ba hafi ba Brenda.
Baciye ku mbuga nkoranyambaga,
Abanyakenya benshi bashimye kubona amakuru y'abo bantu babiri yatangajwe ku
mugaragaro, bakavuga ko ibyo bibaha icyizere.
Kuva Kenya itangaje
umuntu wa mbere wanduye Covid-19 ku wa 13 z'uku kwa gatatu, abagera 81 nibo
bamaze gutangazwa ko bamaze kuyandura kugeza ubu.
Kenya ikaba ibaye igihugu cya mbere gifite abayanduye benshi muri
Afirika y'Iburasirazuba.
Src: BBC
TANGA IGITECYEREZO