RFL
Kigali

Umunyabigwi Andrew Jack yiyongereye mu byamamare bya Sinema bihitanwe na COVID-19

Yanditswe na: Editor
Taliki:31/03/2020 21:11
0


Icyamamare ku Isi mu ruhando rwa Filime, Andrew Jack nawe yamaze gupfa kuri uyu munsi tariki ya 31 Werurwe 2020, kubera icyorezo cya Coronavirus kimaze guhitana abarenga ibihumbi 37 ku Isi.



Ni umukinnyi wa Filime akaba n’umwe mu bayoboye Filime z’uruhererekane yamenyekanye cyane muri Filime yitwa ‘Star Wars’. Iyi iri muri Filime zakunzwe na benshi ku Isi n’uburyo ihererekana mu bice bitandukanye byiganjemo Amarobo.

Amakuru y’urupfu rw’uyu mukinnyi yatangajwe n’umuvugizi we, Jill Mc Cullough, nkuko ibinyamakuru bitandukanye nka TMZ bibitangaza.Andrew ubusanzwe warugeze mu zabukuru yapfuye atari kumwe n’umugore we murugo.

Andrew Jack w’imyaka 76 y’amavuko, yapfuye mu gitondo agwa mu bitaro biherereye hanze y’umujyi wa London mu Bwongereza, ibisubizo byaje byemezako yazize indwara y’Icyorezo cya COVID-19.

Jill Mc Cullough, yavuze ko uyu musaza we yapfuye atari kumwe n’umugore we Paula Jack. Uyu mugore ngo yari mu kato mu kindi gihugu cya Australia, aho ashobora no kutazaboneka ku kiriyo bitewe n’uburyo bw’amabwiriza atemerera umuntu gusohoka igihugu muri ibi bihe.

Andrew Jack, nubwo yarafite imyaka nkiriya, yaragikora akazi doreko mu byumweru bishize yarari gutunganya no kuyobora Filime yitwa ‘Batman’itararangiye bitewe n’icyorezo cyugarije amahanga aho bari kuzasubukura nyuma y’agahenge.

Twavuga ko uyu mugabo wari ufite abana 2, Rupert Hutchinson, na Katherine Morgan, yanamenyekanye ubwo yayoboraga Filime nka; "Avengers: Endgame," 'Robin Hood,' 'Sherlock Holmes,' "Alien v. Predator," "Lord of the Rings," "Die Another Day," "Eastern Promises," "Captain America," "Men in Black: International" n’izindi.


Andrew Jack yishwe na Coronavirus

Umwanditsi: David Mayira-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND