RFL
Kigali

Cyusa Ibrahim yibarutse imfura yavukiye muri Canada

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:31/03/2020 14:39
0


Umuhanzi Cyusa Ibrahim wubakiye ku njyana gakondo ari mu byishimo bikomeye nyuma y’uko yibarutse umwana w’imfura wavukiye muri Canada ku mugabane wa Amerika.



Cyusa yabwiye INYARWANDA ko uyu mwana w'umuhungu yise Cyusa Ayan Rwego yavutse ku wa 30 Werurwe 2020. Ati “Ndishimye cyane. Nyina yanyoherereje amafoto nijoro amanyesha ko twibarutse”.

Uyu muhanzi yavuze ko ari gutegura kujya kureba umwana we wavukiye muri Canada aho ashobora no guhita ahakorera ibitaramo.

Yavuze ko umugoroba w’inkera yakoreye i Burayi wagenze neza nyuma y’uko ibitaramo 3 yagombaga kuhakorera byakomwe mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19. 

Cyusa si izina rishya mu muziki nyarwanda; hari abageni benshi yarijije mu bukwe biturutse ku bihozo yabaririmbiye. Ni umutaramyi wa cyane wisanzuye mu kinyarwanda akaba umuhanzi watwawe n’injyana gakondo. 

Yabonye izuba ku wa 13 Nyakanga 1989. Ni mwene Rutare Pierre, se w’umuhanzi w’umubiligi “Stromae” usigaye ubifatanya no kumurika imideli.

Mu gihe amaze mu rugendo rw’umuziki, Cyusa yaririmbye mu bitaramo bikomeye agera no mu mahanga. Amaze gushyira ahagaragara indirimbo nka ‘Rwanda nkunda’, ‘Mbwire nde’, ‘Ndi Umunyarwanda’, 'Migabo' n'izindi.

Umuhanzi Cyusa Ibrahim yibarutse imfura y'umuhungu yavukiye muri Canada

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'IMPARAMBA' YA CYUSA IBRAHIM

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND