RFL
Kigali

Amatariki mashya y’imikino Olempike 2020 izabera Tokyo yamenyekanye

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:31/03/2020 9:37
0

Ishyirahamwe ry’imikino Olempike ku Isi ryamaze gutangaza ko imikino Olempike iherutse gusubikwa kubera icyorezo cya COVID-19, izaba mu mwaka utaha wa 2021 guhera tariki ya 23 Nyakanga kugera tariki ya 8 Kanama.



Kuri uyu wa Mbere ni bwo hateranye Inama y’Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe mpuzamahanga ry’imikino Olempike ku Isi, aho yemeje amatariki imikino Olempike iheruka kwimurwa izabera.

Mbere byari biteganyijwe ko iyi mikino izaba mu mpeshyi y’uyu mwaka i Tokyo mu Buyapani, byemejwe ko n’ubundi ari ho izabera kuva Tariki 23/07/2021 kugera tariki 08/08/2021, iyi mikino ikazakomeza kwitwa Tokyo 2020 n’ubwo izaba muri 2021.

Uretse imikino Olempike, n’imikino Paralempike (y’abafite ubumuga) nayo yagombaga gutangira tariki 25/08/2020 yimuriwe tariki 24/08/2021, kugera tariki 05/09/2021, ikazabera nayo i Tokyo mu Buyapani.

Komite Olempike Mpuzamahanga yatangaje ko amatariki mashya yemejwe hagendewe ku kurengera ubuzima bw’abakinnyi no kuzirikana ububi bw’icyorezo cya Coronavirus.

Hatangajwe ko 57% by’abari bamaze kubona ibihe bibemerera kwitabira iyi mikino bazabigumana mu gihe abandi 43% bazabikorera Coronavirus nigabanuka.

Imikino Olempike ni yo marushanwa ya siporo aruta ayandi ku isi akaba rimwe mu myaka ine.

Ni ku nshuro ya mbere imikino Olempike isubitswe mu gihe cy’amahoro, kuko ikindi gihe yasubitswe kubera intambara y’Isi.


Byamaze gutangazwa ko imikino Olmpic 2020 izatangira muri Nyakanga irangire muri Kamena 2021





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


Inyarwanda BACKGROUND