MTN Rwanda yatangaje ko hashyizweho izindi ngamba zo gushyigikira imbaraga za Guverinoma no gukangurira abantu ingamba zo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.
Umuyobozi wa MTN, Mitwa Kaemba Ng’ambi yagize ati i: “MTN icyo ishyira imbere ni ugukomeza guhuza abantu muri iki gihe. Tugomba kugira uruhare mu kugabanya ingaruka z’Ubukungu, imibereho ya sosiyeti n’Uburezi binyuze mu nkunga y'ingenzi ku bigo nk'Ubuzima, Ikoranabuhanga (ICT) n'Uburezi”.
Sosiyete ya MTN, ibinyujije muri Fondasiyo yayo rero yatanze Miliyoni 10 z'amafaranga y'u Rwanda mu kigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (Rwanda Biomedical Centre) mu kubatera inkunga mu bikorwa bakomeza kwerekana ko bakora bataruhuka bareba uburyo bahagarika ikwirakwizwa rya Coronavirus.
MTN kandi yatanze serivise y’ubuntu mu gihe
MTN ihamagaye abakozi bashinzwe ubuzima
mu gihe cyiminsi 90. MTN kandi yatanze serivise y'Ubuntu
mu buryo bw’itangazamakuru (Radio, TV, Imbuga nkoranyambaga, SMS, mu guteza
imbere no kwihutisha ubutumwa bwa Minisiteri
y’Ubuzima bukangurira abaturage kwirinda iki cyorezo.
Iki Kigo cya
MTN mu bufatanye na Minisiteri y’Uburezi na Minisiteri y’Itumanaho no mu guhanga
udushya, cyashyizeho uburyo
abanyeshuri ba Kaminuza batari ku bigo bazajya biga mu buryo bw’iyakure bwa Online budatwara amafaranga nk'uko byari bisanzwe.
Gukurikirana amasomo rero abanyeshuri bifashisha
imbuga zakozwe nka; https://elearning.reb.rw/, https://elearning.ur.ac.rw/. Ikindi ni uko izi mbuka kuzijyaho ari Ubuntu kuko nta mafaranga agenda.
Mu rwego rwo
kurushaho guha serivisi abakiriya muri iki gihe ndetse n'ikizakurikiraho, MTN
ibinyujije mu buryo bugezweho mu ikoranabuhanga baherutse gutangaza ko bongereye Airtime (Me2U) kuva ku 3.000FRW kugeza
ku 6.000Frw ndetse bongera n'umubare ntarengwa w'amafaranga y'ikarita ari muri telefone (Airtime Account Balance) aho yavuye ku 500.000Frw ajya kuri 1.000.000Frw.
Ku
bufatanye na Banki Nkuru y’u Rwanda mu kwishyura amafaranga, MTN yakuyeho amafaranga umuntu yacibwaga yo
kohereza amafaranga ku bandi, ku bikorwa byose bya Banki kugeza kuri Mobile money (MoMo) ubu nta mafaranga bisaba, kimwe no kwishyura
ibicuruzwa na serivisi ukoresheje MoMoPay mu gihe cy'iminsi 90.
Icy'ibanze nka MTN ni ukureba niba ubucuruzi
bukomeza. Serivisi muri iki gihe izaba, nubwo bitoroshye, icya mbere rero ni ukureba
niba urusobe rukomeza, kuboneka kw’ibikoresho no kuzamura ubushobozi bwabyo.
MTN Rwanda yafashe ingamba zo kwirinda kugira ngo
serivisi zikomeze n'umutekano w'abafatanyabikorwa bayo barimo abakozi,
abakiriya, abaturage n’abatanga ibicuruzwa, ..mu kurwanya icyorezo.
Uburyo bwose busabwa kandi bukenewe bwo gukumira bwashyizweho muri MTN yose aho ihurira. Gahunda y'akazi kugakorera mu rugo yashyizwe mu bikorwa, kugira ngo bagabanye umubare w'abakozi mu biro mu gihe runaka;
Gukaraba intoki no gusuzuma ubushyuhe ahantu hose birakorwa. Aba-Agents n’Abatanga serivisi nabo bayobowe kugira ngo barebe ko bafata ingamba zo gukumira icyorezo.
Umukiriya wa MTN ashobora rero kubona Serivise za MTN ahamagara ku cyicaro kuri 100, cyangwa akagana ahatangirwa Serivise za MTN hamwegereye kuva saa mbiri za mu gitondo kugeza saa Cyenda z'amanywa.
Mitwa Kaemba Ng'ambi Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda
Umwanditsi: David Mayira-Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO