Murandasi (internet) iri kubabaza benshi muri iki gihe cyo ku #GumaMuRugo birinda ikwirakwira rya Covid-19. Benshi mu bari kwinubira iyi murandasi bari kugera aho bagatebya bakavuga ko nayo ishobora kuba yarwaye iyi virusi iri gutitiza uyu mubumbe.
Iyo uvuze ikinyejana cya 21, umuhanga ahita yumva iterambere ry’ikoranabuhanga rifite inkingi fatizo ariyo murandasi ndetse igenda ku muvudo mwinshi, gusa magingo aya benshi bari mu gahinda kavanze n'amarira nyuma y'uko murandasi itari kubabanira neza.Abantu bari kugirwaho ikibazo kinini ni abari gusabwa gukorera akazi mu ngo kabasaba kuba bafite murandasi (internet)
Bamwe mu baganiriye
na InyaRwanda.com bavuze ko murandasi iri kubatenguha ku rwego rwo
hejuru. Umwe muri bo utashatse gutangaza izina rye yagize ati”Ubu muri iyi minsi turi
kwirirwa mu rugo benshi turi gusabwa gukora akazi kadusaba gukoresha murandasi nyinshi
pe ariko iri kugenda nabi cyane muri macye irakora nk'itabishaka”.
Yunzemo
agira ati ”Urebye muri iyi minsi Isi yose iri mu gahinda ndetse n’igihombo kuko
tutari kuva mu ngo none n’abafite uburyo ntabwo murandasi iri kutubanira kandi
ikindi murandasi ni inzira turi gukoresha tuganira n'inshuti kubera nta bantu bari
kwemerwa guhura imbona nkubone kubera Covid-19”.
Ku rundi
ruhande hari n’abanyeshuli bari gukenera murandasi mugihe bari kwigira mu
buryo bushya bwa e-learning nyuma y'aho ibigo by'itumanaho byari byabashyiriyeho uburyo bwo
gukoresha murandasi y’ubuntu. Kuri ubu bamwe mu banyeshuri iyo bagiye ku mbuga ziriho amasomo biragorana kubera ikibazo cy’umuvuduko uri hafi ya ntawo.
Ese impamvu nyamukuru ibiri inyuma ni iyihe?
Akenshi ikibazo gishobora kubaho muri iyi minsi ni uko ubu abantu hafi ya bose bari kwirirwa mu ngo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19 bose bakaba bari gukoresha murandasi cyane, bityo bigatuma bayibura mu gihe bahuriyeho ari benshi. Kuri iyi ngingo ntabwo benshi bayumva kimwe kuko bari kwibaza niba ibigo byinshi byakoreshaga murandasi mu biro byose bikaba byarafunze, ubu ari bwo abantu batari kuyikoresha cyane.
Ku rundi
ruhande, hari abari kugira ikibazo cy'uko bashobora kuba ari ubwoko bubi bwa
murandasi gusa nanone ntabwo iyi ngingo ishoboka kuko hari benshi bafite
izifite ibiciro bihanitse ariko zidakora neza nk'uko byakabaye bikora. Nanone birashoboka
ko ushobora kuba utuye mu gace katageramo imijyana (signals) cyangwa ubwoko bw’igikoresho
kiri kwakira murandasi.
Mu gihe
twakoraga iyi nkuru twibanze kuri rubanda bakoresha murandasi ndetse tunareba
ibindi bintu bishobora kubitera gusa turacyari kugerageza kuvugana n'abayobozi ba bimwe
mu bigo ndetse n'amasoseti acuruza murandasi hano mu Rwanda ngo twumve niba iki
kibazo kizwi cyangwa bijya gusa na rwa rwenya abantu bari gutera ngo murandasi
nayo yarwaye covid-19.
Menya uburyo ibyiciro bya murandasi
bitandukanye hashingiwe ku muvuduko
G=Generation (bishatse kuvuga igihe yasohokeye), kbps
ni kilobite ku masegonda igendaho, na Mbps ni megabite ku masegonda.
1. Icyiciro cya mbere cya interenet (1G)
Umuvuduko
wayo: 2kbps
2. Icyiciro
cya kabiri cya interenet (2G)
Umuvuduko
wayo: 64kbps
3. Icyiciro
cya gatatu cya interenet (3G)
Umuvuduko
wayo: 144kbps – 2Mbps
4. Icyiciro
cya kane cya interenet (4G)
Umuvuduko
wayo: 100Mbps – 1Gbps
5. Icyiciro
cya gatanu cya interenet (5G)
Umuvuduko
wayo: 1Gbps
TANGA IGITECYEREZO