RFL
Kigali

COVID-19: Teta Nicole Nyampinga w’Umurage 2020 mu rubyiruko rumaze guha ibiribwa abatishoboye 131-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:30/03/2020 20:26
0


Teta Ndenga Nicole Nyampinga w’Umurage mu 2020 (Miss Heritage), ari mu rubyiruko rugizwe n’abantu bane bishyize hamwe bamaze guha ibiribwa n’ibikoresho by’ibanze imiryango itishoboye 131 yo mu Mujyi wa Kigali.



Ku wa Gatanu w’icyumweru twasoje Perezida Kagame yatangaje ko Leta y’u Rwanda izirikana ko muri ibi bihe by’icyorezo cya COVID-19 hari imiryango ikeneye guhabwa ibiribwa n’ibikoresho by’ibanze mu buzima bwa buri munsi. 

Yavuze ko Leta yabitekerejeho kandi ko inzego ziri kubikoraho kugira ngo byihutishwe.

Mu gitondo cyo ku wa Gatandatu, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase yatangaje ko igikorwa cyo gutanga ibiribwa cyatangiye kandi ko bitangwa na ‘Komite ziri ku Mudugugudu no ku Kagali; iz'umurenge zikazunganira'.

Yavuze ko ‘abaturage bashaka ubwabo kugoboka abandi, barabimenyesha ubuyobozi bw' ibanze bubegereye kugira ngo twirinde akajagari n'akavuyo!

Hari abantu ku giti cyabo, imiryango, abikorera n’abandi bahaye ubufasha Leta kugira ngo iki gikorwa kigende neza ndetse hari abandi bishyize hamwe bageza ibirirwa n’ibikoresho by’ibanze ku batishoboye babifashijwemo n’inzego zibanze. 

Aba barimo Norman Mugisha, Miss Teta Ndenga Nicole wabaye Nyampinga w’Umurage mu 2020, Pamella Uwicyeza wahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2019 ndetse na Enock Luyonza.

Mugisha Norman ni umunyeshuri muri Kaminuza yitwa Tsinghua University yo mu Bushinwa aho yiga mu cyiciro cya gatatu (masters).

Muri Mutarama 2020 nibwo yagarutse mu Rwanda nyuma y’uko icyorezo cya COVID-19 cyari gitangiye gufata intera muri iki gihugu. 

Yabwiye INYARWANDA, ko nyuma y’uko u Rwanda rutangaje umurwayi wa mbere wa Coronavirus ndetse hagafatwa ingamba zikarishye mu kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo, we n’abo bize ku kigo kimwe mu mashuri yisumbuye batekereje gufasha abari basanzwe barya ari uko bakoze.

Yavuze ko yiyambaje inshuti, abo bigana muri Kaminuza n’abandi bakusanya ubushobozi bagura ibiribwa n’ibindi bikoresho bafatanya na Leta y’u Rwanda muri iki gihe iri gufasha abatishoboye.

Yavuze ko bibatera ishema kuba hari abo bafashije kubona ibyo kurya kandi ko ari igikorwa bazageza ku miryango 200 itishoboye. 

Ati “Nubwo tutarabona amafaranga ahagije ariko turashaka kugera ku miryango 200. Dufite inshuti nyinshi zigenda zidufasha twizeye ko tuzabigeraho.”

Yakomeje ati “Abo tubasha kuganira baradushimira cyane…Hari umuntu twafashije ejo bundi tumwoherereje ubufasha kuri telefoni yarampamagaye ararira anshimira binyereka ko ibyo twakoze bikora ku buzima bwa benshi.” 

Batanze ibiribwa birimo umunyu, kawungu, isukari, umuceri, ibishyimbo, ibikoresho by’ibanze nk’isabune n’ibindi.    

Miss Teta Ndenga Nicole, yabwiye INYARWANDA, ko muri iki gihe Leta ihanganye n'icyorezo cya COVID-19 "natwe hari uruhare ruto rwacu twifuje gutanga".

Yavuze ko batekereje kwita kuri ba nyakabyizi n'abandi bafite ubushobozi bucye kugira ngo babafashe gusunika iminsi.

Ati "Ibi tubikora tugira ngo dushishikarize abantu ku guma mu ngo zabo tubarinda icyatuma basohoka ngo bajye gushaka imibereho."

Yakomeje ati "Amaboko atanga niyo yakira. Abantu bazirikane ko ibyo bafite byose babihawe nabo batanga birekuye tukubaka abadafite muri iki gihe. Ikiruta byose kidutera guhagaruka ni urukundo,"

Teta avuga ko bishimira umusaruro w'ibikorwa bamaze gukora kandi ko hari n'icyizere cy'uko n'ibindi bazakora mu minsi iri imbere bizagenda neza.

Ku munsi wa mbere uru rubyiruko rwafashije imiryango umunani (8) yo mu Karere ka Kicukiro mu kagari ka Kanserege mu Mudugudu wa Byimana. 

Ku munsi wa kabiri bateye inkunga imiryango itishoboye 50 yo mu Murenge wa Gisozi mu Kagari ka Ruhango mu Mudugudu wa Murambi.

Kuri uyu wa 30 Werurwe 2020 nibwo bakoze umunsi wa Gatatu aho bahaye ibiribwa imiryango 60 yo mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Kinyinya. 

Hari abandi bantu 13 bagiye bahabwa ubufasha binyuze kuri Mobile Money.

Miss Teta Ndenga Nicole avuga ko yishimiye gufatanya n'urubyiruko rugenzi rwe gufasha abatishoboye muri iki gihe u Rwanda rwugarijwe na COVID-19

Uturutse ibumoso: Ni Enock Luyonza uri inyuma ya Miss Teta Ndenga Nicole

Miss Uwicyeza Pamella [uri ibumoso] yifatanyije na bagenzi be gutanga ibiribwa n'ibindi bikoresho by'ibanze ku batishoboye

Norman Mugisha watangije igikorwa cyo gufasha abatishoboye mu murongo wo kunganira Leta







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND