RFL
Kigali

Imbamutima za Davis D wagize indirimbo ya mbere yarebwe n’abarenga Miliyoni 1 kuri Youtube

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:30/03/2020 19:44
0


“Ndumva binshimishije”. Ni amagambo yatangajwe n’umuhanzi Icyishaka David [Davis D] nyuma y’uko indirimbo ye yise “Dede” irebwe n’abarenga Miliyoni 1 kuri shene ye ya Youtube.



Ku wa 28 Werurwe 2020 ni bwo iyi ndirimbo yujuje Miliyoni 1 y’abayirebye. Bagenzi Bernard wamusinyishije muri Label, yaravuze ati “Ntitwigeze dutekereza ko iyi ndirimbo izagera kuri uru rwego. Warakoze Davis D kandi ukwiye ibirenze ibi. Warakoze Beats Don gukora injyana y’iyi ndirimbo.”

Ku wa 01 Werurwe 2020 Bagenzi Bernard nabwo yari yanditse avuga ko mu bihe bitandukanye yagiye abazwa impamvu yasinyishije Davis D. Ati “Kenshi bakunze kumbaza impamvu nagusinyishije. Nyuma y’imyaka yose nibarebe ibyo ugezeho”.

Iyi ndirimbo imaze amezi atanu ku rubuga rwa Youtube. Niyo ya mbere uyu muhanzi agize ibashije kurebwa n’abarenga Miliyoni mu zirenga 20 amaze gushyira hanze kuva atangiye urugendo rw’umuziki. 

Mu kiganiro na INYARWANDA, Davis D yavuze ko ari iby’igiciro kinini kuri we kuba indirimbo ye igeze kuri uru rwego. Avuga ko ari intangiriro nziza imwereka ko ibyo yavunikiye yatangiye kubigeraho kandi ari no kurotora inzozi ze.  

Yavuze ko kuba iyi ndirimbo yagejeje Miliyoni y’abayirebye bivuze ko itarebwe gusa n’abanyarwanda ahubwo ngo yambutse imipaka. Kuri we ntikiri ku rwego rw’u Rwanda gusa.

Ati “...Indirimbo iyo igejeje kuri Miliyoni y’abayirebye ntabwo iba yarebwe mu gihugu gusa. Navuga ko ubu ‘Dede’ iri ku rwego rwa Afurika. Ntabwo ikiri ku rwego rw’u Rwanda gusa.” 

Yavuze ko nta banga ryihariye yakoresheje kugira ngo iyi ndirimbo ibe iya mbere muze igize Miliyoni, ahubwo ngo yayihaye umwanya munini wo kuyitegura hanyuma aharira abafana be.      

Yavuze ko mu 2017 aribwo yatangiye kuyandika aganira Danny Nanone amubwira ko bitakumvikana neza hagize uririmba ‘Inkongoro ya Dede’ akayihuza n’urukundo rusanzwe.  

Ati “Igitekerezo cyo kwandika iyi ndirimbo nakigize guhera mu 2017. Naganiriye na Danny turi kuganira ku mazina y’indirimbo. We yumvaga ko byaba bisekeje akibaza uko umuntu yakora indirimbo yitwa ‘Inkoro ya Dede’,”

Davis D avuga ko iyi ndirimbo azayibwira n’abazamukomokaho kuko yakoze izina rye mu buryo budasanzwe.  Ni indirimbo itumye yandika amateka mashya, ihindura ubuzima bwe. 

Ati “Ni indirimbo nkwiriye gukorera n’ishusho yayo wenda nkayimanika no mu nzu ku buryo buri wese yajya aza akamenya ko ibyo nagezeho byose hari indirimbo yakubise rutenderi. Ni indirimbo itumye inzira zose kuri njye nifuzaga zifunguka”.

Bagenzi Bernard avuga ko yabajijwe impamvu yasinyishije David D ariko ngo umusaruro w'ibikorwa utangiye kwigaragaza


Davis D avuga ko azakoresha umutako mu nzu iwabo usobanura agaciro aha indirimbo ye 'Dede'

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'DEDE' YA DAVIS D YAGEJEJE MILIYONI 1 Y'ABAYIREBYE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND