RFL
Kigali

Ghislain Armel yateye umugongo AS Kigali yongera amasezerano muri Kiyovu Sport

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:30/03/2020 10:01
0


Rutahizamu w’umunya-Cameroon ukinira ikipe ya Kiyovu Sport Armel Ghislain yirengagije ibyo yahabwaga n’ubuyobozi bwa AS Kigali kugira ngo yerekeze muri iyi kipe, yongera amasezerano y’umwaka umwe muri iyi kipe yari asanzwe akinira.



Kugeza na magingo aya ruracyageretse hagati ya Kiyovu Sport na AS Kigali ku rubanza rwa Ghislain Armel bivugwa ko AS Kigali yamuhaye amafaraga kugira ngo ayisinyire, Kiyovu irega AS Kigali ko yavuganye n’umukinnyi usanzwe uyifitiye amasezerano.

Amakuru ava mu buyobozi bwa Kiyovu Sport yemeza ko uyu rutahizamu ukomoka muri Cameroon, yamaze kongera amasezerano y’umwaka umwe , ahabwa igice cy’amafanga bumvikanye, batarashaka gutangaza, bamusigaramo ikindi ngo azahabwa ari uko urubanza Kiyovu Sport na As Kigali FC, bafitanye rurangiye.

Impamvu nyamukuru andi mafaranga azayahabwa ari uko urwo rubanza rurangiye, ni uko yari yasinyiye As Kigali FC amasezerano yo kuyikinira imyaka ibiri, kandi ibyo akaba yarabikoze atarageza igihe cyo kwemererwa no kuganira n’ikipe iyo ari yo yose kuko na mbere yuko asinya andi masezerano, yari agifite amasezerano ya Kiyovu Sport.

Nubwo mu buyobozi bwa Kiyovu Sport bavuga ko uyu rutahizamu yongereye amasezerano muri Kiyovu Sport ariko, Armel arabihakana akavuga ko nta masezerano yigeze yongera muri iyi kipe y’Urucaca.

Benshi mu bakinnyi ba Kiyovu Sport bari mu mpera z’amasezerano bafite muri iyi kipe, ubuyobozi bwa Kiyovu Sport bukaba buri gukora ibishoboka byose ngo buganirize abakinnyi bemere kongera amasezerano muri iyi kipe.


Armel Ghislain ahakana ko nta masezerano ongereye muri Kiyovu Sport





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND