RFL
Kigali

Joe Diffie wamenyekanye mu njyana ya Country yishwe na Coronavirus

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:30/03/2020 9:48
0


Joe Diffie, umuhanzi wagize izina rikomeye ku Isi abicyesha injyana ya Country, yitabye Imana kuri iki cyumweru azize icyorezo cya COVID-19 giterwa na Coronavirus.



Umuvugizi we yagize ati “Joe Diffie wegukanye Grammy Awards wari uzwi mu njyana ya Country yitabye Imana kuri iki cyumweru tariki 29 Werurwe 2020 azize icyorezo cya COVID-19. Umuryango we ukeneye ituze no kubahwa muri ibi bihe.”

Ku wa Gatanu, Diffie yabaye umuhanzi wa mbere mu njyana ya Country watangaje ko yanduye Coronavirus, aho yagize ati “Nanduye Coronavirus kandi ndi guhabwa imiti…Ndashaka kwibutsa abafana banjye kwitonda muri ibi bihe.”

Joe w’imyaka 61 y’amavuko yamamaye cyane mu 1990. Yakoze Album 13 zakomeje izina rye ndetse yagize indirimbo 10 zabonetse ku rutonde rw’indirimbo zakunzwe mu buryo bukomeye.

Azwi cyane mu ndirimbo nka "If the Devil Danced (In Empty Pockets)", "Honky Tonk Attitude”, "good ol' boy," "Pickup Man n’izindi.

Diffie yakuriye mu Mujyi wa Oklahoma ndetse yabaye umwe mu bari bagize itsinda rya Grand Ole Opry mu gihe cy’imyaka 25. Mu 1998 yegukanye Grammy Award.

Umuhanzi Joe Diffie wakunzwe mu njyana ya Country yitabye Imana ku myaka 61 azize Coronavirus





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND