RFL
Kigali

Premier League ishobora kongera kwigizwa inyuma Coronavirus ikomeje umuvuduko iriho

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:28/03/2020 13:00
0


Mu cyumweru gitaha Ishyirahamwe ry’abakinnyi babigize umwuga, Premier League na EFL bazicarana baganire ku hazaza h’umupira w’amaguru mu Bwongereza mu rwego rwo guhagangana n’ihungabana ry’ubukungu ryaterwa n’icyorezo cya Coronavirus, inama byitezwe ko izafatirwamo ibyemezo bikomeye.



Ibikorwa by’imikino byose mu Bwongereza byarasubitswe kugeza tariki ya 30 Mata, kugira ngo habanze kurwanywa icyorezo cya Coronavirus, byamaze gutangazwa ko shampiyona yo muri iki gihugu ishobora kongera kwegezwa inyuma mu gihe iyi ndwara itagenje make.

Mu cyumweru gitaha nibwo hateganyijwe inama izahuza inzego zirebwa n’umupira w’amaguru kugira ngo hemezwe niba imikino izasubukurwa cyangwa niba ikomeje gusubikwa.

Mu yindi myanzuro  izafatirwa muri iyi nama harimo gutangaza igihe Premier League izasorezwa dore ko yasubitswe habura imikino (iminsi yayo) 10 mu gihe yagombaga gusozwa tariki ya 17 Gicurasi 2020.

Premier League ifitanye amasezerano ya miliyari 3£ na Televiziyo zaguze imikino. Ubwo Shampiyona yasubikwaga tariki ya 9 Werurwe, haburaga imikino 84 muri rusange kugirango amasezerano yo muri uyu mwaka w’imikino agane ku musozo.

Byitezwe ko mu gihe  iyi Shampiyona izaba isubukuwe amakipe azaja akina imikino myinshi mu cyumweru kimwe kugira ngo iyi shampiyona irangire bidatwaye igihe kirekire.

Byitezwe ko bigendanye n’amasezerano y’abaterankunga, ibiganiro byo kwigiza inyuma iyi shampiyona bidakunze, hashobora gufatwa umwanzuro ukomeye shampiyona igakomeza nyuma ya Tariki 30 Mata 2020, ariko imikino ikajya ikinwa mu muhezo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.

Shampiyona yasubitswe Liverpool FC iri ku mwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona ikaba inafite amahirwe menshi cyane yo kwegukana igikombe hasigaye imikino itandatu yose.


Premier League ishobora kwigizwa inyuma cyangwa igakinwa mu muhezo





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND