RFL
Kigali

Ariana Grande Butera yananiwe kuba mu kato wenyine azana umusore bazishimana

Yanditswe na: Editor
Taliki:26/03/2020 22:59
0


Nyuma y'aho abantu benshi ku Isi bari mu kato mu ngo zabo aho benshi bitaboroheye na gato n'ubwo bamwe bamaze kubyakira, Umuhanzikazi Ariana Grande ujya ushyirwa mu majwi ko akunda abahungu cyane, byavumbuwe ko afite umusore bari kwishimana muri ibi bihe.



Ariana Grande Butera, ni umuhanzikazi ukorera muzika ye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, akaba umwe mu bahanzi bakunzwe cyane ku isi. Bamwe bemeza ko usibye muzika akora igakundwa na benshi, usanga afite uburanga ndetse amakuru amwe n'amwe yemeza ko ari mu bakobwa bacisha macye ugereranije n’abandi bakobwa bakora muzika muri Amerika.

Amakuru y’uko Ariana Grande yaba afite umusore bari kumwe muri ibi bihe Isi yose iri mu kato mu guhangana n’icyorezo cya COVID-19, ahanini ni amafoto n’amashusho yagiye ahagaragara uwo musore bari kumwe mu nzu, umusore ari no gukinisha imbwa mu nzu ariko isura itagaragara.


Ariane Grande yashatse umusore umumara irungu

Ibinyamakuru bitandukanye birimo TMZ, byemeje ko uyu muhanzikazi Ariane Grande afite umukunzi mushya mu gihe bari mu kato mu ngo zabo. Ibi byerekanye ko Grande kwihangana byamunaniye atari kumwe n'umuntu bamarana irungu.

Ariane Grande Butera afatwa nk’umuhanzikazi ukiri muto umaze kwamamara cyane dore ko afite imyaka 26 y’amavuko. Uyu mukobwa yatangiye muzika akiri muto dore ko impano ye yageze ahagaragara mu 2008 atangira gukundwa n’amateleviziyo atandukanye.

Ariane Grande yamenyekanye cyane mu ndirimbo zitandukanye zakunzwe na benshi ku Isi nka;God is a Women, Into You, 7 Rings, Problem, Bang bang, No tears left to cry, Boyfreind, one last time n’izindi. Yavuzwe mu rukundo n’abasore batandukanye harimo; Big Sean, Ricky Alvarez, Mac Miller ndetse na Pete Davison bakanyujijeho guhera mu 2018.


Ariane Grande ari mu bahanzi b'ibyamamare bakiri bato

Umwanditsi: David Mayira-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND