RFL
Kigali

USA: Pastor Carl Lentz wa Hillsong wabatije Justin Bieber yasanzwemo Coronavirus ati "Iyi ndwara ntimuyikinishe"

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:25/03/2020 22:39
0


Pastor Carl Lentz uyobora Hillsong church yo muri New York City muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yasanze afite Covid-19 ahita aburira abantu abasaba kwitondera iyi ndwara kuko umuntu uwo ari we wese yayandura.



Hillsong church New York ni urusengero ruzwi cyane muri Amerika dore ko rusengeramo n'abantu b'amazina azwi barimo ibyamamare muri NBA nka Kyrie Irving na Kevin Durant wasanzwemo Covid-19 ndetse ni naho umuhanzi Justin Bieber asengera ndetse akaba ari naho yabatirijwe na Pastor Carl Lentz.

Kuwa Kabiri tariki 24 Werurwe 2020 ni bwo Pastor Carl Lentz yatangarije abakristo be ko yanduye iyi ndwara, gusa akaba ameze neza nk'uko tubikesha Charismanews. Ku wa Mbere ni bwo yabitangaje bwa mbere mu itangazo yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, gusa kuri ubu ntiwarisangaho kuko icyo gihe yari ari 'Live' kuri uru rubuga.

Pastor Carl Lentz w'imyaka 41 y'amavuko yavuze ko akimara gusanga yaranduye, yahise yishyira mu kato kugira ngo atanduza abandi. Yabwiye RNS ko gutangaza ko yanduye iyi ndwara, bizafasha benshi gushira ubwoba bafite bw'uko iyo wayanduye uba usigaje gupfa. 

Icyakora yongeyeho ko iyi ndwara idakwiriye gukinishwa bityo asaba buri umwe kubahiriza amabwiriza yatanzwe na Leta mu rwego rwo kwirinda iki cyorezo. Ati "Kuko uko abantu batayitondeye ni ko irushaho gukara". Aha ni ho yahereye atangaza ko nawe yamaze kwishyira mu kato.

Hillsong church NYC ni rumwe mu nsengero zahagaritse gusengera mu makoraniro y'abantu benshi mu kwirinda iki cyorezo. Kuri ubu abakristo b'iri torero bakurikirana amateraniro hakoreshejwe Iyakure (Internet).

Leta ya New York iri mu duce twibasiwe cyane n'iyi ndwara dore ko abantu barenga ibihumbi 25 bamaze kuyandura mu gihe abarenga 200 bamaze guhitanwa nayo. Pastor John Termini nawe ukorera umurimo w'Imana muri Hillsong church aherutse gusangwamo Covid-19.

Hillsong church NYC ni ishami rya Hillsong church yashinzwe na Pastor Brian na Bobbie Houston mu 1983 muri Australia. Hillsong church ifite abakristo batari bacye ku Isi. Buri ku Cyumweru, abaterana mu materaniro bararenga ibihumbi 150 mu bihugu 28 iri torero rikoreramo.


Ubwo Pastor Carl yari Live kuri Instagram


Pastor Carl Lentz (iburyo) ni inshuti magara ya Justin Bieber 


Pastor Lentz hamwe na Kevin Durant na Jay Z






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND