Umunyabigwi mu mupira w’amaguru ukomoka muri Brazil, Edson Arantes do Nascimento uzwi nka Pele, yamaze amatsiko abibazaga uko afata abakinnyi 2 bafatwa nk’aba mbere ku Isi kuri ubu, ashimangira ko Cristiano ari umukinnyi mwiza kurusha Messi ariko yemeza ko nta n'umwe wakwigereranya nawe kuko abarenzeho.
Pele
w’imyaka 79 y’amavuko, watwaranye ibikombe bitatu by’Isi n’ikipe y’igihugu ya
Brazil, agatsinda ibitego 1281 mu mwuga we wo gukina umupira w’amaguru n’ubwo
ibyinshi muri ibi bitego ntaho byanditswe mu bitabo, afatwa nk’umwe mu bakinnyi
b’ibihe byose mu mupira w’amaguru.
Mu
myaka 12 ishize, Cristiano Ronaldo na Lionel Messi, bombi begukanyemo igihembo gitangwa buri mwaka
ku mukinnyi mwiza ku Isi ‘Ballon d’Or’ 11. Messi yegukanye ‘Ballon d’Or’ 6, mu
gihe Cristiano yegukanye ‘Ballon d’Or’ 5.
Nubwo
igihe cyose uyu rutahizamu wa FC Barcelone aba ahanganye n’uyu munya-Portugal,
Pele asanga Cristiano ari hejuru ya Messi cyane.
Aganira
n’imwe muri Channel zitambutsa amakuru ya Siporo iwabo muri Brazil ya ’Pihado’,
Pele yongeye gushimangira ko Cristiano ari umukinnyi mwiza kurusha Messi.
Yagize
ati”Aka kanya Cristiano ni we mukinnyi mwiza uhozaho, ariko ntiwakwibagirwa na Messi”.
Ibigwi
bya Pele bikunda kugereranwa n’iby’icyamamare gikomoka muri Argentina Diego
Maradona, ariko uyu mugabo ntabwo agaragara mu ikipe y’ibihe byose muri Brazil.
Abajijwe
kwishyira ku munzani umwe na Cristiano na Messi, Pele yasubije ko icyo kibazo
gikomeye cyane kuko nawe ahora akibaza, ariko avuga ko ari mwiza kubarusha.
Yagize
ati ”Ntabwo tugomba kwibagirwa Zico na Ronaldinho, abantu bakunda kugaruka ku
bakinnyi bakomoka i Burayi gusa barimo Franz Beckenbauer na Johan Cruyff”.
“Ntabwo ari amakosa yanjye, ariko nari mwiza kubarusha. Icyo mugomba kuzirikana ni uko habayeho kandi hazabaho Pele umwe, nta wundi muzigera mubona umeze nkanjye”.
Pele yegukanye ibikombe by'Isi bitatu ari kumwe na Brazil
Pele yitabiriye umuhango wo gutanga Ballon d'Or muri 2013, yegukanwe na Cristiano
TANGA IGITECYEREZO