RFL
Kigali

Umuhanzi Walker yitabye Imana kuri iyi tariki, byinshi byaranze uyu munsi mateka y’Isi

Yanditswe na: Editor
Taliki:25/03/2020 14:22
0


Mu buzima ni kenshi umunsi runaka ugera hakibukwa byinshi biba byararanze uwo munsi mu mateka yaba amateka meza cyangwa amabi, ababa barahasize ubuzima n’ibyabaye muri rusange.



Tariki 25 Werurwe ni umunsi wa 84 mu minsi igize umwaka. Kuri uyu munsi umwaka usigaje iminsi igera kuri 281 kugira ngo urangire.

Bimwe mu bintu by’ingenzi byaranze iyi tariki mu mateka

1306: Robert the Bruce, yabaye Umwami wa Scotland.

1555: Valencia yabaye umujyi wemewe wa gatatu wa Venezuela.

1655: Christian Huygens, yavumbuye ukwezi k’umubumbe mu nini Saturn kwitwa Titan.

1802: Hasinywe amasezerano y’amahoro hagati y’Ubufaransa n’Ubwongereza ndetse na Irland i Amiens.

1807:Hashyizwe ho itegeko ryo guhagarika ubucuruzi bw’abacakara mu bwami bw’igihugu cy’Ubwongereza.

1918:Igihugu cya Belarusse cyahindutse Repubulika

1939:Cardinal Eugenio Pacelli yabaye Papa Piyo XII

1957: Umuryango w’ubucuruzi w’ibihugu by’iburayi waratangiye utangira ugizwe n’Ubudage bw’Uburengerazuba, Ubufaransa,Ubutaliyani, Ububirigi, Ubuholandi na Luxembourg.

1965:Abaharaniraga uburenganzira bwa muntu bari bayobowe na Martin Luther King Jr bageze ku ntego yabo mu rugendo rwo kuva Selma ukagera Montgomery na Alabama.

1995: WikiWikiWeb ni rwo rubuga rwa internet rwa mbere rwa Wiki rwafunguwe bwa mbere na Portland Patten Repository yakozwe na Ward Cunningham.

Bamwe mu byamamare byavutse uyu munsi

1347:Catherine of Siera,umutagatifu , umufirozofe w’umutariyani.

1404:John Beaufort , umugaba mukuru w’ingabo z’Ubwongereza.

1434:Eustochia Smeralda Calafato, Umutagatifu w’umutaliyani.

1699:Johann Adolph Hasse, Umuririmbyi n’umwanditsi w’Umudage.

1906:Jean Sablon,Umuhanzi akaba n’umukinnyi wa Filime w’Umufaransa.

1921:Nancy Kelly, Umukinnyi wa Filime muri Amerika.

1923:Bonnie Guitar, Umuhanzikazi w’umunyamerika , akaba n’umwanditsi w’indirimbo , wari icyamamare mu gucuranga gitari.

1958: Ray Tanner, Umuklinnyi wa Basiketi akaba n’umutoza w’umunyamerika

1960: Brenda Strong , umukinnyi wa Filime w’umunyamerika

1969: Havutse uwitwa Dale Davis umukinnyi wa Basketball w’umunyamerika

1987: Victor Obinna, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka muri Nigeria

Bamwe mu byamamare byatabarutse kuri iyi tariki

1223: Umwami AfonsoII wa Portigal

1561: Marcos de Niza Umufaransa w’umushakashatsi muri Science.

2009: Giovanni Parisi Umutaliyani wakinaga Box.

2016:Shanon Bolin, Umukinnyi wa Filime w’Umunyamerika.

2019:Scott Walker,Umuhanzi n’umwanditsi w’indirimbo w’umunyamerika.

Umwanditsi: David Mayira-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND