RFL
Kigali

Airtel igiye gushora akayabo ka Miliyoni 240 Frw muri Rayon Sports mu gihe cy’imyaka 5

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:23/03/2020 18:10
0


Ikigo cy’itumanaho cya Airtel-Tigo kigiye kugirana amasezerano y’imikoranire n’ikipe ya Rayon sports, akaba ari amasezerano azasigira iyi kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda Miliyoni 240 z’amanyarwanda mu gihe cy’imyaka itanu.



Nyuma y'uko impande zombi zanyuzwe n’uburyo zakoranye  mu igeragezwa ry’amasezerano yatangiye muri Kamena 2018 ubwo Rayon Sports na Airtel bagiranye amasezerano y’ubufatanye yamaze amezi atandatu.

Icyo gihe impande zombi zemeranyije ishyirwaho ry’ipaki zihariye zitiriwe Rayon Sports, umuntu uziguze hakagira amafaranga ashyikirizwa iyi kipe.

Ubu buryo bwinjirije Rayon Sports agera kuri miliyoni 4 Frw nk’uko byemejwe n’umuyobozi wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate, wabwiye Radio 10 ko ubu bagiye gusinya andi masezerano y’imyaka itanu kuri uyu wa 22 Werurwe 2020.

Yagize ati “Uyu munsi turaza gusinyana na Airtel andi masezerano y’imyaka itanu. Kubera icyorezo cya Coronavirus, ndasinya ayo masezerano ubundi nyoherereze Airtel nayo iyasinye iyohereze. Turaza gutangaza ibizaba biyakubiyemo.”

Imibare y’Urwego Ngenzuramikorere, RURA, yo muri Gashyantare 2020, igaragaza ko muri miliyoni 9,6 z’abakoresha telefoni mu Rwanda, Airtel ifitemo miliyoni 4.2.

Iki kigo gisanga nta gihombo kirimo gukorana na Rayon Sports nk’ikipe ifite abafana benshi mu Rwanda, kandi ko cyabonye birimo inyungu nyinshi cyane mu gihe cy’amezi atandatu bakoranye, akaba ari nayo mpamvu bongeye kwifuza gukorana nayo.

Rayon Sports iri gukora hasi no hejuru ishaka ubushobozi binyuze mu bafana bayo ndetse no mu gushaka abaterankunga kugira ngo intego yihaye izazigereho, harimo n’intego y’igihe kirekire yo kubaka Stade yayo izaba yitwa ‘Gikundiro Stadium’.

Shampiyona yahagaze Rayon Sports iri ku mwanya wa Kabiri muri Shampiyona y’u Rwanda, ikazasubukura iyi kipe ikina umunsi wa 25.


Rayon Sports na Airtel bagiye gusinya amasezerano y'imyaka itanu y'imikoranire


Rayon Sports yicaye ku mwanya wa kabiri muri Shampiyona



Abakunzi ba Rayon Sports bagira uruhare rukomeye cyane mu buzima by'iyi kipe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND