Milan Jovic ubyara rutahizamu wa Real Madrid, Luka Jović, asanga umuhungu we agomba kwemera ibihano byose azahabwa kabone n’iyo kwaba ari ugufungwa kubera ko atubahirije akato k’iminsi 14 yari yarashyizwemo muri Espagne agahitamo kujya muri Serbia gusura umukunzi we.
Mu
minsi ibiri ishize Perezida w’igihugu cya Serbia Aleksander Vucic yasabye ko
rutahizamu wa Real Madrid Luka Jovic atabwa muri yombi naramuka yongeye
gusohoka mu nzu ye, nyuma yo kuva mu kato yari arimo i Madrid akajya i Belgrade
gusura umukunzi we Sofia Milosevic.
Ibi
byakuruye imyigaragambyo ikomeye muri Serbia ndetse Perezida w’icyo gihugu,
Aleksandar Vučić, ategeka ko uyu mukinnyi hamwe na Nikola Ninković ukina mu
cyiciro cya kabiri mu Butaliyani, bombi batabwa muri yombi.
Papa
we umubyara Milan Jović wabaye umukinnyi ukomeye mu makipe atandukanye arimo FK
Partizan y’iwabo muri Serbia ndetse FC Spartak Moscow yo mu Burusiya asanga
umuhungu we yararenze ku mategeko n’amabwiriza bahawe n’igihugu bityo ko agomba
kwemera igihano cyose azahabwa, niyo cyaba ari igifungo agomba kucyemera.
Yagize
ati”Luka yapimwe Coronavirus inshuro ebyiri basanga ari muzima, niyo mpamvu
yatekereje kuza muri Serbia kandi ubu birasa naho ari icyaha gikomeye. Niba agomba
kujya muri gereza, ubwo azajyamo.”
“Ndemeranya
neza na Perezida ndetse na Minisitiri w’Intebe, ariko gusa mu gihe byaba
bimuhamye. Nashyigikira icyo cyemezo ari uko yakoze ikintu kibi, ariko yaje
muri Belgrade, aguma mu rugo.”
“Sofia
yari atwite, kandi ntabwo yashoboraga kujya hanze ngo yishimire isaburu ye
y’amavuko. Amafoto yagiye hanze bari kumwe basohotse, ni ayo muri Espagne.”
Luka
Jović yanenzwe n’abatari bake nyuma y’aho afashe icyemezo cyo kujya kwishimira
isabukuru y’amavuko y’umukunzi we muri Serbia, nyamara yakabaye ari mu rugo, mu
kato k’iminsi 14 mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.
Luka
Jovic yageze muri Real Madrid mu 2019 avuye mu Budage mu ikipe ya Entrant
Frankfurt atanzweho miliyoni 65$.
Luka Jovic yarenze ajya kwisurira umukunzi we Sofia muri Serbia
Sofia Milosevic amaze igihe kinini akundana na Luka Jovic
Sofia atwite umwana wa Luka Jovic
Luka Jovic amaze igihe gito akinira Real Madrid
TANGA IGITECYEREZO