RFL
Kigali

Eddy Kenzo yahangayitse nyuma y’uko Uganda ifunze imipaka ari muri Côte d'Ivoire

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:22/03/2020 15:20
0


Umuhanzi uri mu bakomeye mu karere k’Afurika y’Iburasizuba, Eddy Kenzo yanditse atabaza nyuma y’uko Uganda ihagaritse ingendo zo mu kirere mu gihe cy’iminsi 30, imipaka igafungwa hamaze kugaragara umurwayi wa mbere wanduye Covid-19.



Ejo Perezida Museveni n’abayobozi batandukanye biriwe mu masengesho yo gusabira igihugu.  

Ku mugoroba, Minisitiri w’Ubuzima, Jane Aceng, atangaza ko umuntu wa mbere wanduye icyorezo cya Coronavirus yabonetse muri iki gihugu.

Museveni yahise atangaza ko imipaka ifunzwe, ingendo z’indege ziva n’izinjira mu gihugu zibujijwe mu gihe cy’ukwezi.  

Ni ingamba zafashwe mu kwirinda ko umubare w’abandura Coronavirus wiyongera.

Mu gihe Uganda yafashe umwanzuro w’uko n’abantu bari bamaze iminsi bavuye hanze y’Igihugu bishyira mu kato umuhanzi Eddy Kenzo we ari kubarizwa muri Côte d'Ivoire ndetse yiteguraga gutaha. 

Niwe muhanzi wenyine w’umunya-Uganda waririmbye mu iserukiramuco rya Masa ryabereye muri Côte d'Ivoire, kuwa 16 Werurwe 2020.

Nyuma y’iri serukiramuco ntiyahise ataha ahubwo yahise akorana indirimbo n’abahanzi batandukanye bo mu burengerazuba bwa Afurika. 

Yanditse anakoresha ‘emoji’ agaragaza ko ashenguwe no kuba atemerewe kwinjira iwabo. Ati “Bivuze ko ntemerewe gusubira mu rugo (Uganda).”- Yarengejeho emoji zigaragaza amarira ashoka ku maso.

Umurwayi wa mbere wagaragaye muri Uganda ni umugabo w’imyaka 36 ukomoka muri iki gihugu wari uvuye mu Mujyi wa Dubai.  

Yari afite umuriro mwinshi ageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Entebbe, ibizamini bigaragaza ko yanduye Coronavirus.

Abandi bagenzi bari kumwe nawe mu ndege ya Ethiopia Airlines bahise bashyirwa mu kato.

Uganda nta bikoresho bihagije ifite byo gupima iyi ndwara.

Muri Afurika ubu hamaze kwemezwa abantu 1,117 banduye Coranavirus bari mu bihugu 42.

Mu bihugu byo mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba, imibare iragaragaza ko muri Tanzania abanduye ari umunani (8), Kenya ni barindwi(7), Rwanda ni cumi na barindwi(17) na Repubulika Iharanira Demokarasi ni 30.

Ku isi, abantu barenga 300,000 bamaze kuyandura, abarenga 13,000 bamaze gupfa naho abarenga 95,000 bamaze kuyikira.

Uganda yafunze imipaka umuhanzi Eddy Kenzo ari muri Cote d'Ivoire, arahangayika





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND