RFL
Kigali

Coronavirus: Abakoresha umupaka uhuza u Rwanda na DRC barasabwa kujya basiga metero 1 hagati y’umuntu n'undi

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:19/03/2020 20:16
0


Mu karere ka Rubavu kimwe n'ahandi mu Rwanda ndetse no ku isi yose muri rusange, Coronavirus ni cyo kintu kiri kuvugwa cyane. Iki cyorezo kimaze guhitana abatari bacye. Ku mupaka w’u Rwanda na Congo hafashwe ingamba nshya aho abakoresha uyu mupaka basabwe byibura gusiga metero imwe hagati y’umuntu n’undi.



Mu gitondo cyo kuri uyu Kane tariki 19 Werurwe,2020 ni bwo wabonaga abakoresha imipaka ihuza u Rwanda na Congo bataha bavuga ko umupaka wafunzwe bityo batari kubasha kwambuka ngo bajye mu bucuruzi bwabo nk’uko bisazwe aho bamwe bavugaga ko bangiwe kwambuka kandi bari bamaze gukaraba intoki ngo bambuke.

Nk’uko bigaragara mu itangazo ryagenewe abakoresha iyi mipaka yombi ryasohowe n’akarere ka Rubavu ku wa 19 Werurwe 2020, abaturage basabwe kwirinda kwegerana ahubwo bagasiga metero imwe hagati y’umuntu n'undi. 

Muri iri tangazo kandi hagaragaramo ko abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka hari ibyagombwa bisabwa n’igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu buryo bwo gukaza ingamba zo kwirinda Coronavirus ku bakora ubucuruzi, ibi bikaba biri gutuma bamwe batambuka iyi mipaka nk’uko byari bisanzwe.

Itangaza ryasohowe n'Akarere ka Rubavu rireba abakoresha imipaka ihuza u Rwanda na DRC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND