Isiraheli umuryango cyangwa ubwoko bw’Imana bwatoranyijwe ni igihugu kizwiho kuba ari igihangange mu guhanga udushya dutandukanye haba mu ikoranabuhanga no mu bushakashatsi butandukanye kandi kikaba igicumbi cy’iyobokamana dore ko Yesu/Yezu uwo Bibiliya yita umucunguzi ari ho yavukiye.
Tugiye kukugezaho ibintu bitangaje ku gihugu cya Israel
1.
Isiraheli ni cyo
gihugu ku isi giha uburenganzira abana. Muri Isiraheli abana bato baba
bagenda mu mihanda ari bonyine kandi uba usanga abana bato bijyana kwitegera
ama bisi abajyana ku ishuri mu gihe mu bihugu byinshi abana bato bajya ku ishuri baherekejwe n'ababyeyi ndetse amasomo yarangira bakajya no kubafata ku ishuri.
2.
Muri Isiraheli umusirikare uri mu kirihuko cy'akazi ntiyemerewe kwambara imyenda ku mbunda ye ngo
ayihishe, kuko ategetswe kuyitwara ahagaragara aho yakerekeza hose.
3.
Muri Isiraheli henshi mu hantu imodoka zihagarara haba isomero
ku buryo iyo ushatse igitabo ugenda ukagifata ukakijyana warangiza kugisoma
ukakigarura. Mu gutwara iki gitabo ntawe ukwandika kandi nta n’itariki yo
kukigarura uhabwa ahubwo ibi byose bikoranwa ubunyangamugayo.
4.
Umutima w’Umuntu wakozwe n’abantu bwa mbere wakorewe
muri kaminuza ya Tel- Aviv yo muri Isiraheli bakoresheje uburyo bwa 3dimension aho bakoresheje tumwe mu tunyangingo bagiye bakura mu barwayi batandukanye.
5.
Muri Isiraheli kugira ngo ube umunyamideli cyangwa
wamamaze uri umukobwa bisaba ko uba ufite BMI (BODY MASS INDEX) ya 18.5.
6.
Umurwa mukuru wa Isiraheli Tel-Aviv ni wo ugira abantu
batunze imbwa nyinshi ku Isi aho usanga umuntu umwe mu bantu 17 atunze imbwa.
7.
Isiraheli ni paradizo ku bantu bize ibijyanye n’inyoni
kuko inyoni zirenga Miliyari imwe ziguruka mu kirere cy'iki gihugu mu gihe cy’umwaka.
8.
Ikibuga mpuzamahanga cy’Indege cyitwa BEN-GURION ni cyo
cya mbere gifite umutekano wizewe kurusha ibindi byose ku Isi.
9.
Muri Israheli injangwe ziba ahantu hose mu mihanda
n'ahandi hatandukanye. Ibi bitungura ba mukerarugendo bahasura kuko bo baba
bafata injangwe nk’inyamaswa zo kuba mu rugo zishimisha ba nyirazo.
10.
Imyenda y’imbere myinshi y’abagabo icuruzwa muri Israheli iba yanditseho ngo:”Ndi umuyahudi, bisuzume” (I’m Jewish, Wanna check).
Src: nocamels.com ,israelonthehouse.com
TANGA IGITECYEREZO