RFL
Kigali

Umurundi abaye umuntu wa munani ugaragaweho icyorezo cya Coronavirus mu Rwanda

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:17/03/2020 21:58
0


Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda (MINISANTE) yasohoye itangazo mu ijoro ry’uyu wa Kabiri itangaza ko undi muntu umwe yagaragaweho Coronavirus, bituma umubare w’abayirwaye mu Rwanda ugera ku munani.



MINISANTE ivuga ko uwo muntu ari “Umugabo w’umurundi w’imyaka 35 y’amavuko wageze mu Rwanda aturutse Dubai yerekeza i Bujumbura.” Yapimwe n’abaganga ku kibuga cy’indege cya Kigali asanganwa ibimenyetso bya Koronavirusi.

Iyi Minisiteri yavuze ko “Abo barwayi bose barimo kuvurirwa ahantu habugenewe ndetse ko hanashakishijwe abantu bose bahuye nabo kugira ngo basuzumwe ndetse bitabweho n’inzego z’ubuzima".

Abaturarwanda barasabwa gukomeza kwitwararika, bakurikiza amabwiriza y’inzego z’ubuzima hibandwa cyane cyane ku gukaraba intoki, kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa.

Iyi Minisiteri ivuga ko "igihe cy’ibyumweru bibiri cy’ifungwa ry’amashuri n’isengero gishobora kwongerwa ndetse kigashyirwa no ku zindi nzego bitewe n’uko icyorezo kigenda gifata intera".


Itangazo rya Minisiteri y'Ubuzima rivuga ko umurundi w'imyaka 35 yabaye umuntu wa munani ugaragaweho n'indwara ya Coronavirus mu Rwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND