RFL
Kigali

Sauti Sol basubitse ibitaramo bari bafite mu Bwongereza

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:17/03/2020 21:05
0


Itsinda rya Sauti Sol ribarizwa muri Kenya ryatangaje ko ryasubitse ibitaramo by’uruhererekane ryari rifite mu Bwongereza kubera icyorezo cya Covid-19 giterwa n’agakoko kitwa Corona.



Mu itangazo iri tsinda ryasohoye mu ijoro ry’uyu wa Kabiri tariki 17 Werurwe 2020, riragira riti “Tubabajwe no kubamenyesha ko ibitaramo byacu twari gukorera mu Bwongereza byasubitswe kubera Coronavirus.”

Bavuze ko bari gukorana n’ikipe ibafasha gutegura ibitaramo kugira ngo bemeze indi tariki ibi bitaramo bishobora kuberaho. Sauti Sol kandi yasabye abaguze amatike kuyagumana kuko bazayakoresha binjira nisubukura ibi bitaramo.

Sauti Sol isubitse ibi bitaramo ikurikira umunya-Nigeria Davido ndetse n’umunya-Tanzania Diamond wasubitse ibitaramo bitanu mu Burayi yise “Europe Tour”.

Iri tsinda ryagombaga gukorera ibitaramo mu Bwongereza mu mpera z’uku kwezi. Bombi baherutse gusohora indirimbo ‘Suzana’ imaze kurebwa n’abarenga Miliyoni 5 ku rubuga rwa Youtube.

Iri tsinda rigizwe na Bien-Aimé Baraza (umwanditsi w’indirimbo akaba n’umuhanga mu gucuranga Piano), Willis Austin Chimano (umuririmbyi kabuhariwe uzi no guhuza amajwi ya bass na tenor).

Savara Mudigi (umuhanga mu kuyobora amajwi, Producer n’umucanzi wa Gitari) na Polycarp Otieno, Producer, umwanditsi w’indirimbo akaba na kabuhariye kuri gitari.


Sauti Sol yasubitse uruhererekane rw'ibitaramo yari ifite mu Bwongereza

Bien-Aime Braza wa Sauti Sol aherutse kurushinga yitegura kujya gutaramira mu Bwongereza

Diamond aherutse gusubika ibitaramo bitanu yari afite mu Burayi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND