RFL
Kigali

UEFA yamaze kwimura igikombe cy’u Burayi ‘EURO 2020’ kubera Coronavirus - AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:17/03/2020 17:32
0


Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Uburayi ‘UEFA’ yamaze kwemeza ko igikombe cy’Uburayi cyari giteganyijwe mu mpeshyi yuyu mwaka, kimuriwe mu mpeshyi y’umwaka utaha wa 2021 hagati ya tariki 11 Kamena n’iya 11 Nyakanga 2021, kubera impungenge z’icyorezo cya Coronavirus.



Kuri uyu wa Kabiri taliki ya 17 Werurwe 2020, habaye inama yahuje abanyamuryango ba UEFA uko ari 55 ikaba yari iyobowe n’ umunya-Slovenia uyobora UEFA Aleksander Ceferin,  yanzuye ko igikombe cy’Uburayi cyari giteganyijwe kuba mu mpeshyi yuyu mwaka, kimurirwa umwaka utaha hagati ya tariki 11/06 na 11 Nyakanga 2021.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Norvège ribinyujije ku rukuta rwaryo rwa Twitter,  ryemejeko inama yabaye uyu munsi yahuje abanyamuryango ba UEFA 55, yanzuye ko iri rushanwa ryimurirwa mu mwaka utaha aho gukinwa mu mpeshyi y’umwaka wa 2020, kubera icyorezo cya Coronavirus.

Igikombe cy’u Burayi cyagombaga kubera mu mijyi 12 itandukanye yo ku mugabane w’u Burayi ariko kubera ikibazo gikomereye abatuye Isi muri iki gihe, icyorezo cya Coronavirus cyatumye iri rushanwa ryimurwa igitaraganya rishyirwa mu mwaka utaha mu rwego rwo kwirinda no kurinda abatuye isi iki cyorezo.

Uyu mwanzuro urafasha ibihugu by’I Burayi gusaza amashampiyona yahagaze kubera Coronavirus ndetse n’ibikombe by’I Burayi birimo Champions League na Europa League byahagaze nabyo bizarangira.

Uku kwimura EURO 2020, byahise bihurirana n’igihe FIFA Confederations Cup ihuza amakipe y’ibihugu yatwaye ibikombe ku migabane yayo yagombaga kubera, benshi baribaza uko aya marushanwa yombi azabangikana.

Igihugu cya Portugal nicyo kibitse igikombe giheruka gukinirwa mu Bufaransa muri 2016, nyuma yo gutsinda u Bufaransa ku mukino wa nyuma Cristiano Ronaldo na bagenzi be bakegukana igikombe.


Mu rwego rwo kwirinda Coronavirus EURO 2020 yimuwe


EURO 2020 ntikibereye igihe yagombaga kubera


Euro yari iteganyijwe uyu mwaka yimuriwe 2021


Portugal niyo ifite igikombe giheruka gukinirwa 2016







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND