RFL
Kigali

Miss Nishimwe Naomie yatangaje ko atazakorana na Rwanda Inspiration Back Up mu ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga we

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:17/03/2020 17:05
0


Nyampinga w’u Rwanda 2020, Miss Nishimwe Naomie, yatangaje ko mu gihe cy’umwaka umwe agiye kumarana ikamba atazakorana na Rwanda Inspiration Back Up mu ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga we wo kurwanya agahinda gakabije mu rubyiruko.



Mu itangazo yasohoye kuri uyu wa 17 Werurwe 2020, Miss Nishimwe Naomie yavuze ko azigenzurira umushinga we n’ibindi bikorwa ateganya gukora. Ati “Nejejewe no kumenyesha abantu bose ko Nishimwe Naomie ari we uzigenzurira imishinga ye n’ishyirwa mu bikorwa ryayo.”

Yavuze ko ari we wafashe uyu mwanzuro kugira ngo azabashe kurangiza umushinga we ujyanye n’ubukangurambaga ku buzima bwo mu mutwe nk’uko yabivugaga ubwo yiyamamarizaga kuba Miss Rwanda 2020.

Yagize ati "Nzakorana na Rwanda Inspiration Back Up aho bizaba bikenewe". Ibi birakurikizwa guhera uyu munsi. Nishimwe Naomie, abaye umukobwa wa kabiri wambitswe ikamba rya Miss Rwanda wanze ubujyanama bwa Rwanda Inspiration Back up itegura iri rushanwa nyuma ya Miss Kundwa Doriane wabaye Miss Rwanda 2015.

Nishimwe  Naomie yambitswe ikamba rya Miss Rwanda 2020 mu ijoro ryo kuwa 23 Gashyantare 2020. Yiyamarije mu Mujyi wa Kigali anawuhesha ikuzo mu irushanwa rya Miss Rwanda 2020 aho yari afite umushinga wo kurwanya agahinda gakabije mu bantu.

Nishimwe Naomie yegukanye amakamba abiri. Yambitswe ikamba ry’umukobwa uberwa n’amafoto [Miss Photogenic 2020] rifite agaciro ka 1,200,000 Frw anambikwa ikamba riruta ayandi rya Nyampinga w’u Rwanda 2020. 

Yahembwe imodoka nshya ya Suzuki Swift 2019 ifite agaciro ka Miliyoni 18 Frw. Buri kwezi azajya ahembwa ibihumbi 800 Frw. Uyu mukobwa yemerewe serivisi za banki n’ubwishingizi bwo kwivuza mu gihe cy’umwaka umwe ku buntu.

Nyampinga ukunzwe na benshi (Miss Popularity) yabaye Irasubiza Alliance ahembwa na sosiyete y’itumanaho ya MTN 1,500,000FRW, iPhone 8Plus ya 64 GB ndetse anahabwa guhamagara no gukoresha interineti ku buntu mu gihe cy’umwaka umwe. 

Miss Nishimwe Naomie yatangaje ko atazakorana na Rwanda Inspiration Back Up ku mushinga we n'ibindi bikorwa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND