RFL
Kigali

John Legend agiye gukorera igitaramo kuri Instagram yifatanya n’abari mu ngo kubera Coronavirus

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:17/03/2020 13:30
0


Umunyamuziki John Legend uri mu bakomeye ku Isi, yatangaje ko mu ijoro ry’uyu wa kabiri tariki 17 Werurwe 2020 akorera igitaramo ku rubuga rwe rwa Instagram yifatanya n’abantu baheze mu ngo kubera icyorezo cya Coronavirus (COVID-19) gikomeje gukwirakwira mu bihugu bitandukanye.



Uyu muhanzi yavuze ko akora iki gitaramo saa yine z’ijoro ku isaha yo mu Rwanda aho buri wese afite uburenganzira bwo kugikurikirana kiri kuba cyangwa nyuma.

Yafashe iki cyemezo nyuma y’uko umuhanzi mugenzi we Chris Martin akoreye igitaramo kuri konti ye ya Instagram mu ijoro ry’uyu wa mbere.

Yari yateguje abafana be abasaba kubana nawe, avuga ko yifuza kubataramira muri ibi bihe bitoroshye.

John Legend avuga ko yashimye igitekerezo cya mugenzi we ari nayo mpamvu yiyemeje gutaramira abafana be.

Ati “Inshuti yanjye Chris Martin yaraye akoreye iwe igitaramo cyiza. Nanjye ndaza gukora igitaramo nk’iki saa saba ku isaha yo muri Pacific. Tuze kubana.”

Uyu muhanzi yavuze ko abantu baza gukurikira igitaramo cye bemerewe gusaba indirimbo bakanaganira.

Yifashishije Hashtag yitwa #TogetherAtHome, Legend yasabye abafana kumubwira umuhanzi bifuza ko nawe abataramira aho yifashisha urubuga rwe rwa Instagram kugira ngo amumenyeshe.

Umugore wa John Legend, Chrissy Teigen yahise avuga ati “Ndaba mpari kuko nta y'andi mahitamo mfite”.

Abarenga 170,000 bamaze kwandura Coronavirus aho abagera 6,500 bamaze gupfa kandi imibare irazamuka uko bucyeye n’uko bwije.

Imibare igaragaza ko kuri uyu wa mbere muri Amerika abantu 64 bapfuye kubera iyi ndwara mu gihe abanduye ari 3,700.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Perezida Donald Trump yasabye ko mu gihe cy’iminsi 15 buri wese yirinda kujya ahateraniye abantu barenga 10.

Yavuze ko aho bishoboka hafungwa mu kwirinda ikwirakwira ry’iyi ndwara.

John Legend yiyemeje gutaramira abafana be nyuma y'uko Chris Martin akoze igitaramo ku rubuga rwe rwa Instagram, mu ijoro ry'uyu wa mbere

John Legend arataramira abafana be mu ijoro ry'uyu wa kabiri ku isaha ya saa yine ku isaha yo mu Rwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND