RFL
Kigali

Jack Ma nyiri Alibaba yiyemeje gukora buri kimwe cyafasha ibihugu by’Africa guhangana na Coronavirus

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:17/03/2020 21:56
0


Umukire wa kabiri mugihugu cy’ubushinwa, akaba nyiri ikigo cya Alibaba abinyujije mukigo cye gifasha yiyemeje gufasha Africa guhashya icyorezo cya coronavirus. Jack Ma yavuzeko agiye gutanga masks 100,000, utwuma dupima tugera 20,000 kuri buri gihugu



Abinyujije mukigo cye gifasha uyu mugwiza tungo, yavuzeko agiye guhagurukira iki kibazo cya coronavirus muri Africa abinyujije mu kubafasha buri kimwe cyose cyarinda abanyafurika.

Uyu mugabo agiye gutanga utwuma dupima coronavirus tungana na 20,000, masks zingana na 100,000, nudukoresho twifashishwa na baganga kurinda intoki  tungana na 1000 nutwo kwambara kumunwa tungana 1000 kuri burigihugu cyo muri Africa uko ari 54.

Ibi bikoresho byose biteganyijwe gutangwa na minisitiri wa Ethiopia “Abiy Ahmed”.  Mwitangazo iki kigo cyashinzwe na nyakubahwa Jack Ma ku gite cye ndetse nikindi kiri kuruhande rw’iki kigo yashinze(Jack Ma Foundation na Alibaba Foundation) byashimiye uyu mu minisitiri kubufasha agiye kubaha bwo gukwirakwiza ibi bikoresho.

Magingo aya Coronovirus imaze kugera mu bihugu bisaga 30 ndetse nabarenga 300 bamaze gufatwa niyi ndwara naho umubare usa nufatika abagera kuri 3 nibo bamaze guhitanwa niyi ndwara kumugabane wa Africa. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND