RFL
Kigali

Pasiteri wahaye Bobi Wine ijambo mu rusengero yafunzwe

Yanditswe na: Editor
Taliki:16/03/2020 15:57
0


Umushumba w’itorero True Worship Centre, Pasiteri Andrew Muwanguzi wahaye Bobi Wine ijambo mu rusengero mu 2019 yatawe muri yombi akurikiranyweho gukoresha igisa n’inama mu buryo bunyuranyije n’amategeko.



Mu bihe bitandukanye Leta ya Uganda igaragaza ko itishimiye na gato ishyaka rya Bobi Wine, bityo umwisunze wese agatabwa muri yombi.

Robert Kyagulanyi usanzwe ari umudepite ahagarariya agace ka Kyadondo yakiriwe mu rusengero umwaka ushize ari kumwe na MP Francis Zaake n’abandi bantu bo mu ishyaka rye ‘People Power’.

Pasiter Muwanguzi yatawe muri yombi nyuma yo kugaragara mu kiganiro kuri Televiziyo mu Mujyi wa Jinja, ku gicamunsi cy’uyu wa Gatandatu.

Yafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Jinja aho yamaze isaha imwe nyuma yimurirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kamuli.

Michael Kasada, umuvugizi wa Polisi mu gace k’Amajyaruguru ya Busoga, yavuze ko Muwanguzi akurikiranyweho gukoresha igisa n’inama mu rusengero atabimenyesheje Polisi nk’uko biteganywa n’amategeko y’iki gihugu.

Muwanguzi yabwiye itangazamakuru ko akurikiranyweho kugirana ibiganiro na Bobi Wine atabimenyesheje Polisi ya Uganda.

Depite Robert Kyagulanyi wamamaye ku ruhando rwa muzika nka Bobi Wine akomeje gutsimbarara no gushimangira ko azahangana na Yoweri Kaguta Museveni mu matora y’umukuru w’Igihugu ategerejwe mu 2021.


Pasiter Muwanguzi wakiriye mu rusengero Bobi Wine, yatawe muri yombi

Inkuru ya David Maiiras





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND