RFL
Kigali

Patient Bizimana yatangaje ko yasubitse igitaramo 'Easter Celebration' n'icyo yari gukorera mu Buholandi

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:16/03/2020 9:46
0


Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Patient Bizimana yatangaje ko yasubitse igitaramo ‘Easter Celebration’ ndetse n’icyo yagombaga gukorana na Fortran Bigirimana mu Buholandi. Ibi bitaramo byombi yabisubitse kubera icyorezo cya Coronavirus gikomeje gukwirakwira mu bihugu bitandukanye byo ku Isi.



Bimwe mu bihugu byo ku Isi byahagaritse urujya n’uruza rw’abantu, ndetse ibirori n’ibitaramo bihuriza hamwe abantu benshi birahagarikwa. Kugeza ubu mu Rwanda hari abarwayi batanu bamaze kugaragarwaho n’iyi ndwara imaze kwica ibihumbi by’abantu hirya no hino ku Isi.

Imibare iheruka ya OMS ivuga ko abantu 169,610 bamaze kwandura Coronavirus, abo imaze kwica ni 6,518 naho abantu 77, 776 akaba ari bo bakize iyi ndwara. 

Mu itangazo Patient Bizimana yasohoye kuri uyu wa Mbere tariki 16 Werurwe 2020, yatangaje ko bitewe n’iki cyorezo yasubitse igitaramo cya ‘Easter Celebration’ muri uyu mwaka ndetse ko n’amatiriki y’igitaramo yagombaga gukorera mu Buholandi yahindutse.

Yavuze ko ‘Easter Celebration’ yari kuba kuwa kuwa 12 Mata 2020 ariko bitewe n’amabwiriza y’umujyi wa Kigali ahagarika ibitaramo n’ibirori muri iki gihe cyo kwirinda ikwirakwira cya Coronavirus yahisemo ko iki gitaramo kizaba umwaka utaha. 

Yagize ati “Ku bufatanye n'inzengo z’igihugu cyacu mu kurwanya coronovirus, turabamenyesha ko igitaramo ‘Easter Celebration’ cya Patient Bizimana cyari kuba kuwa 12 Mata 2020 gihagaritswe. Twiseguye kuri buri umwe byagiraho ingaruka turabasaba gukomeza gukurikira imbuga nkoranyambaga za Patient Bizimana kugira ngo mumenye andi makuru ku mishinga ye.”

Igitaramo ‘Thanksgiving Celebration Live Concert’ yari guhuriramo na Fortrant Bigirimana kuwa 04-05 Mata 2020 mu Buholandi, yavuze ko amatiriki yacyo yahindutse abwira abafana be ko hazatangazwa indi tariki.

Mu 2015 ni bwo Patient Bizimana yatangiye gutegura Easter Celebration ibitaramo byatumbagije izina rye mu ruhando rw’umuziki nyarwanda. Ibi bitaramo amaze kubikorera ahantu hatandukanye muri Kigali ndetse hari n’ibyo yakoreye ku ivuko rye mu karere ka Rubavu.

Yatumiyemo icyamamare Sinach wo muri Nigeria ufatwa nk’umwamikazi wa Afrika mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana; Alka Mbumba wo muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo (RDC), Appolinaire wo mu Burundi n’abandi.

COVID-19: Uko imibare ihagaze mu bihugu byo muri Afurika yo munsi y'ubutayu bwa Sahara: South Africa 61, Senegal 24, Rwanda 5, Cameroun 4 , Ivery Coast 4, Ethiopia 4, Burkina Faso 3, Kenya 3, Seychelles 3, Nigeria 2, DR Congo 2, Namibia 2, Sudan 1, centre Afrique 1, Congo Brazza 1, Gabo 1, Guinea 1, Eswatini 1 na Togo 1.

Patient Bizimana yatangaje ko muri uyu mwaka 'Easter Celebration' itazaba

Igitaramo cya Patient Bizimana na Fortran Bigirimana cyari kuba kuwa 04-05 Mata 2020 cyahinduriwe itariki






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND